Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Amateka y’inzara zabayeho mu Rwanda

Mu mateka y’u Rwanda, ya mbere y’ubukoloni mu gihe cy’ubukoloni na nyuma yaho, u Rwanda rwahuye mu bihe bitandukanye, n’inzara. Ubwinshi bw’izo nzara ndetse n’urukurikirane rwazo byatumye inzara kimwe nk’ibindi biza gufatwa n’Abanyarwanda nk’indangagihe.

Urugero abantu bamwe bazi ko bavutse mbere cyangwa nyuma gato y’inzara iyi n’iyi. Abandi bo bazi ko igikorwa cy’ikimenyabose cyabaye mbere cyangwa nyuma y’inzara iyi n’iyi.

Zimwe mu nzara zizwi zabayeho, hari inzara ya Rukungugu yabaye ku ngoma y’Umwami Yuhi IV Gahindiro. Iyo nzara yabaye ahagana mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19. Yatewe n’amapfa yiganje mu gihugu. Nk’uko Padiri Alexis Kagame abyandika mu gitabo cye yise «Un Abrégé de l’histoire du Rwanda», Umwami Gahindiro n’abiru bakoresheje icyo gihe Inzira y’ubwiru ya Rukungugu mu kuyirwanya. Iyo nzara yamaze umwaka umwe.

Nyuma yaho, mu gihe cy’ubukoloni bw’Abadage, mu Rwanda habaye n’izindi nzara, zirimo Ruyaga yo mu 1897-1903, Rwakabaga cyangwa se Kimwaramwara yo mu 1906-1909.

Inzara Ruyaga yatewe n’inzige zateye imyaka, zikayona kugeza aho bivuyemo inzara. Naho Inzara ya Rwakabaga yatewe n’amapfa yiganje cyane mu majyaruguru no mu burasirazuba bw’igihugu.

Mu gihe cy’ubukoloni bw’Ababiligi, u Rwanda rwatewe n’izindi nzara zikomeye. Izo ni nka Rumanura cyangwa se Rumanurimbaba yo mu ntambara ya mbere y’isi yose.

Iyo nzara yabaye hagati y’i 1916 n’i 1918. Yatewe n’intambara, ihunga ry’abantu, ubusahuzi bw’ibiribwa ndetse n’inzige zangije imyaka. Iyo nzara yatwaye abantu benshi: abapadiri bo kuri misiyoni ya Nyundo batangaje ko ku Nyundo honyine hapfiriye abantu barenga 25000.

Hagati y’i 1924 n’i 1926, u Rwanda rwongeye guterwa n’inzara ya Gakwege.

Nyuma y’imyaka ibiri, hateye indi nzara yiswe Rwakayihura. Iyo nzara yabaye hagati y’i 1928 n’i 1930. Yatewe n’amapfa, yica abantu barenga 35000.

Nyuma y’iyi nzara, ubuyobozi bw’Ababiligi bwatangiye gufata ingamba zo kurwanya inzara.

Zimwe muri izo ngamba zirimo nko guhinga ku gahato imyumbati, ibijumba n’ibirayi. Iri hingishwa ku gahato ni ryo ryiswe “Shiku”

Ababiligi bizeye ko izo zari gutuma nta nzara izongera gutera mu Rwanda, Ariko baje gutungurwa cyane ubwo inzara ya Ruzagayura yadukaga mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NDAMIYAHIMANA Moses - 9/08/2016 saa 09:29

yewe ndumva mu Rwanda inzara zari zaraciye ibintu
Kanda hano umusubize

nshimiyimana - 24/08/2016 saa 12:22

Ndumva inzara zari zarakabije cyane bikabije. Murakoze mukomeze kutugezaho amateka nkaya murakoze cyane.
Kanda hano umusubize

habarugira julien - 22/07/2016 saa 04:46

Iyi nkuru ntabwo irangiye,muyongere kuko yakagejeje no mu nzara zindi nka tronc commun
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X