Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Amwe mu mateka y’urugamba rwo kwibohora

Ni ku nshuro ya 27 urugamba rwo kwibohora rutangiye ndetse ikaba ari inshuro ya 23 urugamba rwo kwibohora rutangiye. Uru rugamba rwo kwibohora rwarangiye abarutangije bamwe bahasize ubuzima, abandi barahakomerekera abandi barurangiza ari bazima. Ese uru rugamba rwagenze gute? Dore uko bamwe mu bayobozi b’ingabo bigeze kubitangariza abanyamakuru. Hari mu 2014.

Imyaka 23 irashize urugamba rwo kubohora u Rwanda rusojwe; umutekano ni wose, amahoro n’iterambere bizira ivangura biraganje. Ariko kugira ngo bigerweho, byasabye ko bamwe mu bana b’u Rwanda bamena amaraso kugirango abandi bagere ku ntego.

JPEG - 42 kb
Gen Nyamvumba yereka abanyamakuru aho urugamba rwo kwibohora rwatangiriye

Barangajwe imbere n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba n’abasirikare bakuru batandukanye bari mu batangije urugamba rwo kubohora Igihugu, nibo basobanuye muri make amateka y’uru rugamba.

Hasuwe uduce rwa Nyagatare, Kagitumba, Gabiro no ku Mulindi mu Karere ka Gicumbi ahahoze icyicaro gikuru cy’Ingabo zari iza APR Inkotanyi. Aho ni naho haboneka indaki Perezida Kagame yakoreragamo nk’ibiro ubwo yari ayoboye urugamba. Ariko uko isa ubu yaravuguruwe.

Gen Nyamvumba yabwiye abanyamakuru ko urugamba rwatangiye tariki ya mbere Ukwakira 1990 bafite intego, kandi yagezweho.

Yagize ati ”Jenerali Majoro Fred Gisa Rwigema niwe wari uyoboye urugamba, icyo twishimira uyu munsi ni uko n’ubwo bamwe mu batangije urugamba batakiriho ariko abasigaye twararurwanye turarutsinda kandi icyo twarwaniye twakigezeho, ngira ngo na mwe murabibona ko amahoro, umutekano n’iterambere Abanyarwanda bafite ari aha byaturutse.”

Yanavuze ko umusirikare warashe isasu rya mbere ku butaka bw’u Rwanda ari uwitwa Sgt Musisi, nawe akaba yaraguye ku rugamba.

JPEG - 50.8 kb
Indaki Perezida Kagame yakoreragamo ubwo yari ayoboye urugamba

Gen Maj Sam Kaka umwe mu bari ku rugamba kuri iyo tariki, yavuze ko nyuma y’iminsi mike urugamba rutangiye, bamwe mu basirikare bakuru bishwe, bitera icyuho.

Yagize ati “Tariki ya 2 Ukwakira umwanzi amaze kurasira Fred Rwigema ahitwa Nyabwishongwezi, twagize ikibazo gikomeye, ariko twirinda guhita dutangaza urupfu rwe, mu minsi micye nibwo n’abandi basirikare bakuru barimo Maj. Bunyenyezi na Maj. Bayingana n’abandi baguye ku rugamba. Byateye icyuho birumvikana ariko ntitwacitse intege twakomeje urugamba, muri iyo minsi ni bwo Nyakubahwa Paul Kagame yaje aziba icyuho urugamba rurakomeza.”

Gen Maj Sam Kaka akomeza avuga ko ku ikubitiro urugamba rugitangira, abagore batasigaye inyuma.

Yagize ati “Kuva ku itariki ya mbere Ukwakira urugamba rutangiye, kugeza rurangiye, abagore ntibasigaye nabo bararwanaga, ba Maj Rose Kanyange Kabuye n’abandi benshi twabaga turi kumwe ku rugamba.”

Gen Maj Sam Kaka avuga ko kurwanira mu bice bigizwe n’imirambi byababereye imbogamizi, ati “ Muri aka gace k’Umutara kubera umurambi byatubereye imbogamizi cyane, kubera imiterere yaho, ikindi kandi twarwanaga n’ingabo z’Igihugu zifite ibikoresho bikomeye, haza no kwiyongeraho ingabo z’amahanga zaje kubafasha, hamwe n’agace katagiraga ibintu bimwe na bimwe by’ibanze birimo n’amazi.”

JPEG - 44.7 kb
Mu ndaki imbere aho Perezida Kagame yakoreraga ubwo yayoboraga urugamba

Gen Maj.Sam Kaka akomeza avuga ko mu duce twose barwaniragamo abaturage babishimiraga, abashaka kugumana mu ruhande rwabo bakahaguma, abashaka kujya ku ruhande rw’ingabo zari iza leta yariho icyo gihe nabo bakagenda.

Nyuma y’imyaka ibiri urugamba rutangiye, Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zakomeje urugamba ntizacika intege, kugeza ubwo zitangira kwigarurira komini zitandukanye zisatira umurwa mukuru w’Igihugu, Kigali.

Maj Patrick Nyamvumba yavuze ko barangajwe imbere na Paul Kagame bakomeje kotsa igitutu izari ingabo za leta n’abambari bazo.

Yagize ati “Twakomeje kurwana kandi koko twari dufite icyo turwanira, nta gusubira inyuma cyangwa gucika intege, kugeza ubwo twageze mu bice by’imisozi, duhita dufata ku Murindi tuhashyira icyicaro gikuru cy’Ingabo, ubundi urugamba rurakomeza ari nako turushaho gusatira Kigali.“

Lt Gen Ibingira uri mu bayoboye urugamba mu bice bitandukanye by’Igihugu, yavuze ko batigeze bacibwa intege n’ingabo z’amahanga zirimo iz’Abafaransa n’Abazayirwa.
Yagize ati ”Ndabyibuka tugeze i Gabiro, Abazayirwa bari baje gufasha ingabo za Habyarimana barahunze hari n’aho twageraga tukahafata nta mirwano ibayeho, bamenya ko turi hafi aho gusa amaguru bakayabangira ingata.”

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba, yakomeje abwira abanyamakuru ko n’ubwo hari abasirikare baguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, abasigaye n’Abanyarwanda muri rusange bishimira ko kwibohora baharaniye kwagezweho, umutekano, amahoro, iterambere rigaragarira buri wese no kwishyira ukizana kwa buri muntu bikaba ari byo biranga Abanyarwanda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mutesi - 6/09/2017 saa 05:51

Mwaritanze Imana ige ibaha umugisha
Kanda hano umusubize

RUKUNDO JEAN PAUL - 3/09/2017 saa 17:51

URUVUG'UNDI NTIRUBAURA NARI MUTO ARIKO NARAREBAGA MWEBALE NYONYONYO !
Kanda hano umusubize

Boboliko - 8/07/2017 saa 21:32

Afande we watubwira uwo warubereye escort urupfu yapfuye? Ndavuga Gen. Rwigema.
Kanda hano umusubize

Mibukiro - 5/07/2017 saa 14:13

Muretse kubeshya no kwirarira doreko umusore utiraririye atarongora inkumi bwana afande mwatubwirako les FAZ koko zitabasubije inyuma? izi ngabo zikaba zarasubiye iwabo bisabwe na gvment yu Rwanda hamaze kugera abafaransa n'ababiligi. Ayo n'amateka mujye mugoreka ibindi.
Kanda hano umusubize

- 7/04/2018 saa 14:34

Urinjiji mbi cyane!!!!
Kanda hano umusubize

- 5/07/2017 saa 03:07

Nibyiza Pe Dufite Umubyeyi Mwiza Aragahore Kongoma
Kanda hano umusubize

Nkusi - 4/07/2017 saa 17:29

Mwarakoze ngabo zacu nubu mugikora.
Kanda hano umusubize

Nkusi - 4/07/2017 saa 17:29

Mwarakoze ngabo zacu nubu mugikora.
Kanda hano umusubize

Kebomugarura - 4/07/2017 saa 16:18

Mujye mwivugira ibyo mushaka ariko umuntu wese usobanukiwe ashobora kujya kwirebera ndetse hari namakuru yatangazwaga nibinyamakuru bitandukanye abavugaga ko muminsi irindwi bazaba bageze i Kigali kandi koko niko byari kugenda abasilikare 7000 nabajandarme 3000 nkacyo bari kuramira. Ariko intambara yaje kumara imyaka 4.Nonese byatewe niki?
Kanda hano umusubize

ukuri - 9/07/2017 saa 15:37

Byatewe no kwiyubaka bigatuma FPR/Inkotanyi ziba indahangarwa ku rugamba, bityo zikiyubakira Ubudahangarwa na Politike yuje ubuziranenge
Kanda hano umusubize

HATANGUMUKIZA JOIL - 4/07/2017 saa 15:53

nabakunze nki babona mukomerezaho muriterambere ryu rwanda murishingiro ry amakuru kwisiyose murabambere ndabakunda
Kanda hano umusubize

HATANGUMUKIZA JOIL - 4/07/2017 saa 15:53

nabakunze nki babona mukomerezaho muriterambere ryu rwanda murishingiro ry amakuru kwisiyose murabambere ndabakunda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X