Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Burya ngo ntamwuga utagira umwihariko.!! Iyumvire nawe ayo magambo yakoreshwaga n’aborozi bo hambere!!!

Ubworozi ni kimwe bintu bihatse ndetse bibumbatiye byinshi mu bukungu bw’abanyarwanda haba mu Rwanda rwo hambere ndetse n’ubu.

Burya ngo nta mwuga utagira umwihariko aborozi bo hambere bari abanyabwenge kuburyo bwo hejuru aho bigaragarira muri bimwe mu bikorwa bakoraga. Ikindi kandi ubwo buhanga bugaragarira muri amwe mu magambo bakoreshwaga ari nabyo tugiye kurebera hamwe.

Amazi yuhirwaga inka kugirango zihodoke zirinde kandi zibangurirwe vuba yabaga ahitwa ku Iriba rihiye bakaryita imbuga cyangwa ibuga, iridahiye nkoho hose ho mugihugu bapfakuhira inka, ryitwa urwoyo. Amariba ahiye barayahagurukiraga, bagakora urugendo ruraza nzira ndetse n’iminsi ibiri. Urworugendo rujyakuhira kure, byitwa kurekera, abarukoze bayoboye inka zabo bakitwa abarekezi. Niba ari urugendo ruraye ijoro rimwe, bashoboraga gusiga inyana zikarara ukubiri nazanyina ibyo bakabyita kurara iragwe. Habaga ubwo inka icika nijoro, ishaka iyayo;ibyo bikitwa guhomora. amariba ahiye bayashakiraga n’akandi kamaro:ngo yavuraga inka indwara zimwe na zimwe ariko izabimenyerejwe buri mwaka zabibura zikagubwa nabi zigasogobwa.

Inka zuhirwaga mu cyi amariba ahiye, kugira ngo zibangurirwe ku mpeshyi zizabyare mu itumba, zibone ubwatsi bwinshi kumvura. Nanone inka yabyaraga mu cyi, mu minsi yambere ntiyakamwaga: bayiragiraga mu bwatsi bw’ bubonetse bwose. Nyamara iminsi ya mbere yo kuyihemba yararangiraga, igasigara yanamye irisha hamwe n’izindi, bikayizahaza, igakurizamo kurwara muhekenyi. Aborozi ba kera rero, ndavuga abari babizi uburyo, ntibabanguriraga inka za bo mugihe kizahurirana n’uko zibyara mu cyi.(Iyo ubwatsi bwaburaga hakaboho kwimuka bagiye gushaka ahantu hari ubwatsi babyita kugisha)

Twibuke kandi ko habagaho itegeko ryo kweza amariba imvura y’itumba ivuye hasi; kuko imvura iba yarayoboye mo imivu iyazana mo umwanda. Bavanaga mo amazi, iriba bakarisukura, bakabona kuryuhiraho. Iribaritejejwe itumba rivuye hasi bari bazi ko ritera muhekenyi mu nka. Uwo murimo wo kweza amariba(kimwe no kuyafukura mbere), byari bitegetswe abafite inka bose, bonyine;uwanze kubijya mo bakamukoma iryo riba, ntazashobore kuryuhiraho. Iribariteze ryitwa umugwira, n’amazi yaryo arimo umwanda akitwa umugwira.

Hariho amariba yakera cyane ategekwa n’Abatware bayagabanye, abaje kuhira bakabanza kubatura. Nyamara amariba menshi ntiyagiraga umutware w’Ibuga habanzaga kuhira uwatanze abandi gufata amazi, abandi bakaza gukurikirana ukobagiye bahamusanga. wajyaga gufata amazi, yazindukaga cyane akarema ku iriba, bwamara gucya akadahira umwanya waburi muntu wokuhira, witwaga umurambi. habaga ubwo haza umuntu w’ikinyamaboko agashaka guhuguza abandi umurambi(umwanya wo kudahira) wabo, bakarwana. kurwanira amazi byitwaga gukomata, ari byo byenderaho ryajambo ngo(inkomati).

yanditswe na: NIYIRORA Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nono - 4/01/2018 saa 07:04

Ibi ndabikunze rwose
Kanda hano umusubize

Mwizerwa - 2/01/2018 saa 05:41

Niyirora uri Umugabo udaterwaho undi! Uzatuvire imuzi ibyerekeranye n'Imana y' I Rwanda.
Kanda hano umusubize

Mazimpaka Sonny Joseph - 20/12/2017 saa 19:48

Byiza rwose , ur' umugabo cyane NIYIRO murasobanutse cyane , mukomereze aho tubari inyuma kandi turabashyigikire !
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X