Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Dore amagambo atangaje (udushya) aboneka mu muco nyarwanda (amagorane).

Abanyarwanda bagiraga uburyo batondekanya amagambo mu buryo buryoheye amatwi, basa n’abakina na yo, bakoresha isubirajwi, rimwe na rimwe interuro zikozwe zikaba nta gisobanuro zifite. Izi nteruro zabaga zikoze mu buryo umuntu uvuze yihuta ashobora guteshaguzwa(aricyo twita amagorane).

Kubyita amagorane ni uko byari bigoye kuba wasubiramo urwo ruhererekane wihuta kandi udategwa bakaba bavuga ko bwari nk’uburyo bwo gutoza abana kumenya kuvuga badategwa.

INGERO:

1) Ta izo njyo uze urye izi nzuzi

2)Igishwi cy’ikibinda

Igishwi cy’ikibinda
Cyamanutse i Kibingo
Kibinze ikirizo
Kirinze ko bwira
Ngo kibone aho cyona
Gisanga abatindi
Bo kwa Nyamutende
Batonora udutoki
Udutoto dutanu.
Kiti « nze ? »
Bati « nde ?»
Kiti « njye »
Bati « oya »
Kiti « ashwi !

3) - So ni nde? Kazitunga.
- Gira so tunga? Tunga gege.
- Giraso gege? Gege amahina
- Gira so mahina? Mahinabyavu.
- Gira so byavu? Byavu bagabo.
- Gira so bagabo? Bagaba irindi.
- Giraso rindi? Rinda irigata.
- Gira so rigata? Rigata agatebe.
- Gira so Gatebe? Gatebe simbo.
- Gira so simbo? Simbo y’abakwe.
- Gira so bakwe? Bakwa umugeni.
- Gira so mugeni? Mugani indaro.
- Gira so ndaro? Ndaro kimizi.
- Gira so kimizi? Kimize amasuka.
- Gira so masuka? Masuka mwobo.
- Gira so mwobo? Mwobo w’inyaga.
- Gira so nyaga? Nyaga agahenbe.
- Gira so gahembe? Gahemba akotsi.
- Gira so kotsi ? Kotsi k’abatabazi.
- Batabariye he? I Rundu na Gihara.
- Bahishe iki? Akamasa k’ubugondo.
- Bakazimaniye nde? Semitwero.
- Twera turore! Nabyaye umwana biribiri Mutuma ku ruzi biribiri Ifi iramutwara biribiri.
- Iyo ntiyari ifi biribiri Yari intabaza biriri. Ngiye hepfo hariya Mpura n’agakobwa Kambaye amasunzu Nkubitamo agapfunsi Haza agapfunegera

yanditswe na: NIYIRORA Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X