Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Dore amaherezo y’ingoma-ngabe Rwoga na Nyiginya.

ingoma ngabe cyari ikirango cy’I Bwami aho buri mwami wimaga ingoma yagombaga kuba afite n’ingoma ngabe iri ku ngoma(ubutegetsi). uko abami bagendaga basimburana, abeshi bagendaga basangira ingoma ngabe kuko umubare wingoma nganbe zabayeho niwo muke ugereranije n’abami babayeho.

Nk’uko mu Rwanda rwo hambere habayeho Ingoma- ngabe z’Abasangwabutaka, iz’Abahinza , ni nako habayeho Ingoma –Ngabe Rwoga Gihanga akimara kwima ikirangabwami cye cyari “INYUNDO” Yakomeje kwitwa “Inyundo ya Gihanga mu mateka karande y’u Rwanda na Nyamiringa : Urusengo rwa Gihanga” Nyuma iyo ndangabutegetsi ya Gihanga yaje gusimburwa n’Ingoma – Ngabe “RWOGA “,ari nayo ngoma ya mbere ndangabwami y’Abanyiginya.
Aha twabibutsa ko ,Ingoma –Nyiginya yari itetse mu Rwanda rugari rwa Gasabo ari naho hari umurwa mukuru wayo. Nyamara ariko na nyuma y’aho Rwoga ibereye Ingoma – Ngabe, Inyundo na Nyamiringa ntibyibagiranye burundu,ahubwo
byakokomeje kugira uruhare mu iyimika-Bami no mu yindi mihango.Nk’iy’umuntu yacishwaga Urusengo,ntiyashoboraga guhirahira ngo agaruke I Rwanda,ariko iyo yacishwaga ingoma,igicibwa cyangwa se urubyaro rwacyo bashoboraga kuzagaruka i Rwanda. Ubwo umwami w’i Bunyabungo ,Nsibura I Nyebunga ateye u Rwanda akarwigarurira ku Ngoma ya Ndahiro Cyamatare ahasaga mu w’1477 ,yanyaze ingabe Rwoga ,iyayo “CYIMUMUGIZI”Gitandura ( yari Ingabekazi) ayibundisha mu Rutaka rwa Muhanga hafi y’umudugudu wa Gitarama.Aho Ruganzu Ndoli yimiye m w’1510,Rwoga yari yaranyazwe n’Umunyabungo Nsibura Nyebunga,Abiru bayisimbuza indi ngoma nshyashya “NANGAMADUMBU ” yari isanzwe ari indamutsa ya Ruganzu Ndoli.
Ntitwasoza tudakomoje ku ngoma nyiginya aho abami b’aho bari Abanyiginya,bakagira n’Ingoma –Ngabe yabo.Ingabe –Nyiginya ikaba yari itetse mu Rwanda rugari rwa Gasabo,ari naho hari umurwa wayo. Nk’uko amateka karande y’u Rwanda abigaragaza,Ingoma –Nyiginya yahanzwe na Gihanga I Ngomijana,akaba ari nawe amateka y’Abami aheraho nk’umwami w’Umushumi;nyuma y’abami b’ibimanuka b’i Gasabo.Ibyo aribyo byose ariko si Gihanga wadukanye gakondo y’ingabe mu butegetsi bw’u Rwanda.Ahubwo yaba yarasanze ingoma ifite ireme mu butegetsi,akaba yareneye ku muco w’ubwiru asanganye Abasangwabutaka,abuhishuriwe na RUBUNGA uwo bahimbye “ Mwungura wunguye ingoma ubwiru ”
yanditswe na; NIYIRORA Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X