Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Dore ibintu bizira hagati y’Umuntu n’inyoni ndetse ningaruka kutabyubahirije.

kirazira ni imwe mu ndangagaciro y’abanyarwanda. si indangagaciro gusa kuko iyo urebye no mu myizerere yabo hariho byishi bafata nkibintu bizira mu mibereho yabo kuko bavuga ndetse bakemeza ko habaho ingaruka mbi mu gihe ukoze icyo kintu kandi kitemewe(kizira).

muri ibyo bintu bizira twabahitiyemo ibizira hagati y’umuntu n’ibigurika(inyoni):
1. Umuntu iyo acigatiye isake maze ikamubikira mu ntoki, uwo muntu ni uwo kuzasigwa amase (kuramba, kumara imyaka myinshi)
2. Umuntu iyo akandagiye agashwi k’inkoko kagapfira mu kirenge cye, nawe arapfa, kereka bazanye icyanga cy’amasaka y’amakoma, agatoba mu mazi akanywaho, ubwo rero ntibigire icyo bitwara.
3. Umuntu azira kwica inyamanza, kirazira rwose.N’igi ryayo ntawahirahira ngo arimene, ngo yajya abyarira guhamba.Umuntu burya agize amakuba akayica,aragenda akayijyana ahantu kure imvura itaragera,nko ku rutare akayihambamo.
4. Inyamanza yikungereza bavuga ko iba isura abashyitsi.
5. Iyo umuntu ahinga, maze inyamanza ikagwa ku isuka igapfa, arayibagira,atayibagiye ngo yagira amakuba.Iyo ari umugabo wishe inyamanza,ngo apfusha umwana w’umuhungu;yaba umugore agapfusha umukobwa.Niyo mpamvu yo kuyibagira ngo hatagira umuntu upfa.
6. Umuntu azira kwica umusambi cyangwa ngo awumenere igi,ngo yahora ahamba.Uwishe aragenda agahanisha akanywa n’imiti.
7.Umuntu wishe igikona ni ishyano aba arigushije.Arakiraburira,bakamwogosha amasunzu bakamutega rimwe risa.Ni naho havuye wa mugani ugira uti “Afite isunzu rimwe nk’uwishe igikona “.Icyo gihe aragenda na cya gikona agahagarara ku gasozi agahamagara agira ati “Nishe igikona “.Nuko bakamuha imiti yo kumukiza ayo mahano.
8.Umuntu iyo abonye ibikona 2 cyangwa 3biturutse ku irembo biboneje mu rugo,arishima ngo biramusurira neza.Iyo ari kimwe kiba ari inka imwe ,byaba 2 zikaba inka 2 zitashye muri urwo rugo.
9. Umuntu iyo yumvise igihunyira kivuze,areba ingata,n’urujyo akabitera iyo kivuye, kuko ngo gisura amatongo.
10. Umuntu azira kwica intungura n’inyombya na nyirabarazana na rwungeri, ngo iyo abyishe, nawe arapfa.
11. Umuntu warembejwe n’imisure imwonera, aragenda akazana ihene akayikama, amahenehene akayashyira ku rujyo, urujyo akarujyana mu murima agira ati”Umubandwa wambaye isunzu, ntanywa amahenehene” Icyo gihe imisure ntiyongera kumwonera ukundi.

12. Umuntu iyo azindutse ajya guhaha, maze agahura n’inkware ikagenda itavuga, amenya ko azinduwe n’ubusa akigarukira.Iyo ivuze,ngo aragenda kandi akagaruka amahoro.

Ikindi kandi ngo kirazira hagati y’Umuntu n’ibyo mu rugo n’ibyo mu nzu aho twafata nk’urugero:

13. Umuntu azira rwose gutema igikingi cy’irembo, kirazira rwose no kukigera umuhoro .Biba ari ugusura amatongo.

14. Iyo amazi atungutse mu irembo atuma umuntu atunga.Icyo gihe ahindura irembo akaryerekeza mu gikari.akabyara abakobwa batagira umuhungu ubavukamo.

15. Umuntu yirinda cyane kumena ifu mu rugo, cyangwa se ku buriri, ngo bikenya umugore w’urwo rugo agapfa.Barahanuza ndetse bakahimuka.

16. Iyo umuntu abonye amaraso cyangwa se amavuta mu rugo batazi uwayihamennye,ni ishyano ,barahanuza.

17. Umuntu azira kwitabira mu kigega,ngo nticyuzura.Kwitabira mu kigega ni amakuba mabi.

18. Kwitsamurira inyuma y’urugi rukinze no kwitsamurira iruhande rw’ikirago cyegetse,ni ugupfa nta kabuza.Barahanuza.
19. Umuntu ufita ikigega kikagwa cyari kirimo amasaka, umuzigaba cyangwa se umuse niwe uza kukegura.Undi wundi wakegura byamutera ibyago.

20. Umuntu iyo avuye gutashya inkwi, maze igihe atuye inkwi hasi umugozi ugacika, arishima ngo arahaga.

21. Kirazira kwinjiza inkwi uko zagahambiriwe, babanza kuzihambura, umugozi wazo bakawuhambiriza urukwi rumwe ngo ni umugenzo, kuzinjiza zihambiriye ngo bikenya bene urugo.

22. Umuntu iyo avuye kuvoma amazi, maze yagera mu rugo akamena icyo yavomesheje, ngo nyirurugo arakenyuka kereka iyo bimutse.
n
23. Umuntu iyo amennye ityazo, ngo ni ishyano.Urimennye araryikorera akarijyana mu mayirabiri agatura, ati “Ntuye ishyano “Akaba yikijije ishyano.

24. Abantu banyuze mu nzira bajugunyemo ityazo bamennye, bazira kuritambuka ngo barirenge, bahira ibyatsi bakabijugunyaho, bakabona gutanbuka, ntibagire icyo baba.aiayo umugabo cyangwa umugore badatereyeho utwatsi, ngo bararitwitwa ntibabyare.Abakobwa bateraho inshinge,abahungu bagateraho uduti ,ngo badahumana.

25.Umuntu iyo amennye urusyo,ararwikorera.Areba ikintu arushyiramo akikorera,nuko yahura n’umuntu akamwinginga ngo arumuture.iyo amaze kurumutura,uwari urwikoreye ariruka,yagera hirya cyane ati “Untuye urusyo ntacyo untuye “.Yagera mu rugo,agahanuza bakamuha umuti akanywa.Iyo abeza urimutura arisyira mu mayirabiri.
yanditswe na : Niyirora Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X