Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Dore ibitangaza bya “Sebaganji ba Bukwege.” umutware wo mu gisaka.

Sebaganji ba bukwege kimwe n’abandi banyarwanda bo hambere cyane cyane igitsina gabo bagombaga kuba bafite uburyo baserukamo(ibyivugo). ni amagambo Umuntu yabaga yivuga ubutwari cyangwa arata ibikorwa byindashyikirwa byaba ibye cyangwa iby’undi muntu.

aha SEBAGANJI we yagiraga ati:

Rutebukana imbunda imbere y’abasore
rwa Mudasumbwa ntasumbwa,
inkaka ntahindagara habyutse imbogo imbilizi
yazimaze mu ruzi.

Iyo yagambiliye umuhigo, ahiga mu
museke amasasu akayasobanura ali
Munanguzi wa Runihurambogo.
Impara ziramurahira, iyo ahize i Mutara
amatamu ararwibonera, yiciye Kibingo cya
Rukayire, yicira Kigarama cy’Intaganzwa,
yicira Mwiri na Rumuli.
Muli Nyakare kwa Rwisumbura,yishe
Musumba wa Ruguru Mu maburane ya Giseke Rwishiki rwa Matunguru igitondo

gitangaje yatanze abandi kwirahira;
uwamuhigaga urugero ati: Nimuze duhige
Rugege Rugerero aberetse ibigeni arasa
imigereka, bagerura imihigo.

Rugero rwa Buruhukiro yahiganye abarekezi
yica urukeza rw’ingwe ingurube zihunga
imigano; yayiganduje abahutu ku Rutabo rwa
jenda, ijoro litahanye umwijima yambara
amatabaza

Ingwe iteye ubwoba abatindi bo mu Mutende,
atanga abandi guhurura ntiyahumbira
nk’abanyabwoba, ayirasa izuru izuba rijya
kurenga, abazungu bamukora mu ntoki ko
abakijije intambara y’ijoro!

yanditswe na: NIYIRORA Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

joselyne Christian - 30/12/2017 saa 03:37

nibyiza ko twakibuka umuco ndagushimiyeye chris
Kanda hano umusubize

joselyne Christian - 30/12/2017 saa 03:37

nibyiza ko twakibuka umuco ndagushimiyeye chris
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X