Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Dore ikintu cyasumbyaga umwami agaciro mu Rwanda rwo hambere.

Umwami yari umuntu ufite agaciro gakomeye mu Rwanda rwo hambere kuko ari we warufite ububasha bwo gutegeka igihugu n’abagituye. Ariko nk’uko Alex KAGAME abivuga mu gitabo yise “Inganji karinga”, ingoma ngabe Karinga yari ifite icyubahiro gihambaye gusumbya umwami.

Uko Karinga yarimeze mu Rwanda yarutaga umwami mu cyubahiro. Ni yo yimaga igihugu hanyuma Imana ikayitorera Umwami wo kuyima(kwima ingoma). Iyo Umwami yatangaga asize ubusa (atabyaye uzima ingoma), igihugu cyagumaga aho ingoma ikacyima ubwayo. Nubwo abakomokaga ibwami bayirwaniraga, ariko muri bo nta n’umwe wayimaga kuko ntawabaga akomoka ku mwami watanze, waherukaga kuyima. Aho yabaga iri umwami yabaga ahari, na yo yavugirwaga n’izindi ngoma ubwayo.

Kagame mu gitabo "Inganji Karinga"yanditse ko ingoma ngabe Karinga iyo yabaga iri ku mugendo, bayakiraga nk’umwami, ikagira abayishengerera umunsi n’ijoro. Umwami ubwe yajyaga kuyishengerera. Iyo yabaga iri ku mugendo, umwami nawe yayigendaga inyuma.

Igihugu gifite ingoma y’ingabe gitsindwa ari uko bayikinyaze, bakayitwara. Igihe cyose benecyo bayihishe nubwo baba baratsinzwe babaga bafite icyizere cyo kuzigobotora umwanzi.

NIYIRORA Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 10/05/2018 saa 15:56

KUKI UMWAMI YAHORAGA MUNTAMBA ATARUHUKA ?
Kanda hano umusubize

- 1/04/2018 saa 15:35

Izina Nyadyo
Kanda hano umusubize

jules - 18/03/2018 saa 09:20

kalinga yari ikaze muri cyo gihe
Kanda hano umusubize

jules - 18/03/2018 saa 09:19

yari ikaze
Kanda hano umusubize

jules - 18/03/2018 saa 09:18

yari ikomeye
Kanda hano umusubize

murekatete esther - 9/03/2018 saa 19:15

Imana turabizi Cyane ko ifite agaciro ntituyigereranya nibintu niyo mpamvu bagaragaza ibijyanye namateka ark ntibigeze bakora ikigereranyo kumana baratwiyerekera uko amateka yahoze mu Rwanda rwacu
Kanda hano umusubize

Kamali - 6/03/2018 saa 13:20

Nizereko Ihari Ikibitwenanubu, nako Cyangwa Yarashaje?
Kanda hano umusubize

Kanakuze - 6/03/2018 saa 13:14

Ariko nibyo bishyiragamo gusa.Byali umuhango.Ingoma wa mugani irabazwa.Ikintu gifite agaciro kurusha ibindi bintu,ni IMANA yonyine.Niyo yaturemye,niyo idapfa,kandi niyo izaha ubuzima bw'iteka abantu bose bayumvira,kandi izabazura ku munsi w'imperuka (Yohana 6:40).Niyo mpamvu idusaba kuyishaka dushyizeho umwete,aho kwibera mu byisi gusa. Abantu bibera mu byisi gusa,imana ibafata nk'abanzi bayo (Yakobo 4:4),bityo ntabwo bazahabwa ubuzima bw'iteka muli paradizo kandi ntabwo bazazuka (Abagalatiya 6:8).
Kanda hano umusubize

jules - 18/03/2018 saa 09:20

yari ikaze icyo gihe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X