Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Dore impeta z’ubutwari zabayeho mu Rwanda rwo hambere.

U Rwanda tuzi uyu munsi si ko rwanganaga uhereye ku mwami wa mbere Gihanga wahanze u Rwanda ukagera kuri Kigeli IV Rwabugili, umwami watumye u Rwanda rubasha kwanda (kwaguka) ari naho haturutse izina Rwanda.

Intwari z’u Rwanda Amateka atubwira ko umutima w’u Rwanda ari agace ka Muhazi mu Ntara y’Iburasirazuba. Kugira ngo u Rwanda rwaguke, abagabo bose batabariraga igihugu bakakirwanira, Nibwo bigaruriye Ndorwa na Nduga ndetse na Marangara barakomeza bagera mu Kinyaga n’ahandi. Uwagiraga ubutwari ku rugamba yashimirwaga n’umwami akamwambika impeta z’ubutwari ari byo twakwita amapeti mu iki gihe. Intwari yicaga ababisha barindwi ku rugamba
yambikwaga impeta bita Umudende.

Uwo mudende wari icyuma kimeze nk’umukwege bambaraga mu ijosi gitunzweho amashinjo (inyuma bicuze nk’umuhunda ucuritse birimo amarebe nk ayo mu nzogera.
Indi mpeta y’ubutwari yari impotore yambikwagwa umuntu wivuganye ababisha cyangwa abanyamahanga 14 abatsinze ku rugamba. Nyuma y’urugamba yambikwaga umuringa usa n’amazi uzinze nk’inyabubiri akawambara ku kuboko kw’iburyo.

Ipeti ry’ikirenga ryari gucana uruti. Iyo mpeta yahabwaga umuntu wishe ababisha 21 ku rugamba. Kugira ngo ayihabwe ibwami haberaga imihango ikomeye ikitabirwa n’umwami ubwe. Uwo muntu wavunye uruti yabaga yubashywe bitavugwa akanafatwa nk’intwari y’ikirenga.
Uwagize ubutwari akabiratira abandi mu kivugo cyabimburiraga kandi kikanasoza ikintu cyose avuze. Ibyo byatumaga Umunyarwanda wese aharanira kuba intwari bityo agashira ubwoba ku rugamba.
Ubutwari bwo ku rugamba ni ubwo ku gihe cya Gihanga I Ngomijana na Kigeli IV Rwabugili. Nk uko abayobozi bakuru b’igihugu bakunda kubivuga, muri iki gihe abanyarwanda bakeneye kugira ubutwari ku rugamba rwo kurwanya ubukene no kubwikuramo, kurwanya indwara zidakira nka Sida, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guharanira ubumwe ’Abanyarawanda n’ibindi.
Ibyo buri wese abishyize mu bikorwa ejo bundi ubutwari bwe buzamenyekana mu gihugu cye ndetse byambuke imipaka bimenyekane mu rwego mpuzamahanga.

NIYIRORA Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mazimpaka Sonny Joseph - 20/12/2017 saa 20:10

Ibi uvuze ni ukuri gusa ku mpeta ya 3 yo Gucana uruti ,byari Koko ibirori byitabirwana n' umwami . Ikindi kimenyetso ni uko bamugororeraga bikomeye rimwe na rimwe bakaba baramuhaga inka ndetse n' umusozi . Icyatumaga rero bamenya neza ko iyo ntwari yakoze ibukorwa by' ubutwari cg c yivuganye abo banzi cg c abo banyamahanga ni uko yabashahuraga ( Bishatse kuvuga ko yabacagaho cg yabakuragaho ubugabo bwabo akaza kubwerekana mu gihe k' ikiruhuko cg c bavuye Ku rugamba). murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X