Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Dore imvano y’izina ryaho utuye n’impamvu hiswe gutyo.

U Rwanda ni igihugu kigizwe n’uduce dutandukanye dufite amazina atandukanye. Hari ahagiye hahabwa izina bafatiye k’umateka, kubintu bihaba cyangwa umuntu uhatuye. Aya ni amazina ya tumwe mu duce tw’u Rwanda twiswe hashingiye Ku nyito zisanzwe.

1.Nyamirambo: Iri zina rikomoka ku ishiraniro ryasize imirambo itagira ingano yabuze gihamba, hagati y’impande ebyiri zari zihanganye, Abanyoro n’Abanyarwanda. Imyaka isaga 800 irashize, ariko izina ryo ni karande.

2.Gakinjiro: Nk’uko ijambo riri, bikomoka ku nshinga gukinja, aha hakinjirwaga inka, bidaciye kabiri abantu nabo bakahakinjirwa, mu bihe byitwaga ibyo guca amashu. Izuba rirenze, uwanyuraga mu bikombe by’Agakinjiro yafatwaga nk’uwahaze amagara.

3.Kicukiro: Hahoze hitwa mu Gatare, hakaba icukiro rusange rikomeye ry’inka z’abatware n’abifite. Bagiraga bati “Tujye ku icukiro, bisomwa nka “KW’ICUKIRO” Iyi mvugo yakomeje gukoreshwa, kugeza ubwo “Agatare” kibagiranye hasigara KICUKIRO.

4.Rwamagana: Yahoze muri Kibungo, ubu ni mu Ntara y’Iburasirazuba. Benshi basoma Rwamagana nk’ibiva ku nshinga “Kwamagana”, ariko siko biri, biva ku ijambo “Amagana” rifatiye ku bwinshi bw’amashyo y’inka yahahoze. Mu Kinyarwanda nyacyo “Rwamagana” ntibisomwa nka “Rwabugili” ahubwo bisomwa nka “Kamabuye”

5.Mu Kanogo: Hahoze amazi menshi (Ku mazi), hakaba n’inogo. Ubwo inka z’umwami zahashokaga amazi akaba iyanga zimwe muri zo zikarumanga, umwami yagize ati “Iri si inogo, ndarigaye, ni akanogo”. Izina rifata rityo n’ubu rikiri ikimenyabose. Mu Kanogo

6.Mburabuturo: Izina rikomoka kuri Serugarukiramfizi waciriwe kuri aka gasozi (ubu kubatseho ishuri CBE/SFB), ahageze abura ibirunge byatumye yirukanwa mu bakomeye, niko kuvuga ati: “Aha si ahantu ho kuba, ni i Mburabuturo, nabaye utura naturanye n’ibirunge” .

7.Nzega: Niho hakomoka imvugo “Gukubitirwa ahareba i Nzega”. Ni mu Majyepfo y’u Rwanda, mu yahoze ari Gikongoro.

8.Ngurugunzu: Mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda. Hibukwa inkomoko y’umugani : “ Nzashira i Ngurugunzu nkiri Ngagi”»,uva kuri Ngagi wari umuherwe wahemukiwe mu buryo bwose bushoboka kubw’ishyari, kugeza ahekuwe n’abashakaga ko yimuka akababisa. Ariko we yaranangiye, aranamba, ati: “Nzashira ingururugunzu nkiri Ngagi”, bisobanuye ngo: “Nzarinda mpfira i Ngurugunzu nkiri uwo namye ndi.”

9.Zoko: Ni umusozi muremure cyane uherereye mu murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi. Amateka agaragaza ko kuri uyu musozi wa Zoko ariho urupfu rwarwaniye inkundura na Cacana wari arurimo umwenda w’inka, ari naho Imana yamutabariye ikamuha inyishyu nubwo bitabujije urupfu kumuhitana. (Umugani ushingiye ku bitekerezo)

10.Budurira: agace gaherereye mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo. Abazi amateka yaho bavuga ko hambere hakorerwaga amatara(amatadowa) bitaga ubudurira, yaje no kwitirirwa aka gace. Amazina y’ahantu ashingiye ku bimera n’inyamaswa byahahoze

11.Kimisagara: Hahoze icyanya cy’imisagara, bakayitirirwa, na nyuma yo gucika kwayo, izina ryarasigaye Kimisagara

12.Kimironko: Hahoze umurambi w’agashyamba kiganjemo imironko

13.Nyarugenge: Hahoze agasozi (hill/colline) keraho imigenge

14.Kitabi: Hahoze itabi ry’igikamba rirusha irindi ubukana n’ingufu mu gihugu. Abantu baturukaga imihanda yose bakamena ishyamba ryijimye ry’inzitane rya Nyungwe, bagiye gushaka itabi riguranwa amata, ku Kitabi nyirizina.

15.Rwimbogo: Hahoze icyanya kinini kimeze nk’urwuri rw’imbogo ziragira zikicyura

16.Mu Kiryamo cy’inzovu: Hafi y’ibiro by’Akarere ka Kamonyi, hahoze hataha inzovu nyamunini itaravogerwaga, yahabaye imyaka agahiryi.

17.Mu Rwintare: Ntihavogerwaga, hatahaga intare , Umwami w’ishyamba

18.Rwinkwavu: Mu Karere ka Kayonza, igice kinini cyaho cyahoze muri Pariki y’Akagera. Abahigi bari barasakiwe n’inkwavu zaho (inkwavu z’ishyamba), kenshi batumwaga n’abagore babo, nk’inyama inurira yo kubashimisha mu bihe bidasanzwe. Amazina akomoka ku kumvirana indimi z’amahanga

19.Beretwari: Agasanteri kari mu murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasabo.Iri zina bivugwa ko rikomoka ku nzu bogosheramo yahabaga yitwaga “Belle Etoile”, aba’turage bakayita Beretwari, ndetse izina rihita ryitirirwa agasanteri kose.

20.Godiyali : Mu Murenge wa Kicukiro, ahashyizwe nyuma gato ya 1978, icyapa cyamamazaga ubwoko bw’amapine yitwa “Good Year” yari atangiye gucuruzwa mu Rwanda, ahari hamenyerewe ayitwa “Michelin”. Izina ry’aya mapine (Good Year), n’abatazi icyo icyo cyapa cyari kimaze basomaga Godi-yali, icyari icyapa giha izina aho kiri hitwa Godiyali hatyo, imyaka isaga 35 irashize. Hari n’andi menshi ashingiye kuri byinshi

21.Kuri 40: Iri zina naryo ryafatiye ku cyapa ariko cyo kitamamaza, ahubwo cyasabaga imodoka kugabanya umuvuduko mu Gasanteri kahoze i Nyamirambo, aho abagore, abana n’urubyiruko bahoraga bacicikana umuhanda barawugize umuharuro

22.Kuri 12, Kuri 15, Kuri 19: Ahantu hafite inyito z’imibare, ifatiye ku mubare w’ibirometero (km), uvuye mu Murwa Mukuru wa Kigali, ahahoze Gare Routiere (ubu hubatse umuturirwa KCT)

23.Gakubangutiya: Agasanteri gaherereye mu karere ka Nyagatare.Abazi amateka yaho bavuga ko hajyaga hacururizwa inzoga, abagore n’abagabo bamara kuzinywa zikabatera gusinda abagabo bagatangira kuzamura ingutiya z’abagore basangiye, , biti hi se abagore bakabyigenzereza batyo, bagakomeza ibirori bahita mu Gakubangutiya.

24.Ku cya Cya Mitsingi: Ni mu karere ka Kicukiro ku muhanda uva ahitwa mu Giporoso werekeza i Rwamagana. Abahabyirukiye bemeza ko hahoze icyapa kinini cyamamaza inzoga ya Mutzig, cyahashyizwe nyuma gato y’uko igera mu Rwanda, kiranahitiritwa kugeza ubu, imyaka ibaye 26.

25.Bannyahe: Ni urusisiro ruherereye mu karere ka Gasabo hafi y’ahitwa i Nyarutarama. Bannyahe ituwe mu buryo bucucitse cyane kandi mu buryo buciriritse.Abahazi bavuga ko izina Bannyahe rikomoka ku kuba mu gihe hubakwaga insisiro byari bigoranye cyane kubona ubwiherero ku muntu ukubwe,…

26. Gahenerezo: Agace ko mu karere ka Huye, ku muhanda uva i Huye werekeza i Nyamagabe, munsi ya Gereza ya Huye. Abatuye mu Gahenerezo bavuga ko iri zina rikomoka ku kuba abaturage baho baragiraga amahane agasozwa barwanye inkundura “barwanaga umuhenerezo”.

27.Kiderenka: Mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo, hafi y’ikiraro kinini cya Nyabugogo. Ni agace kazwiho kuberamo ibyaha by’ubusinzi, uburaya n’ibindi, ari nayo nkomoko y’izina mu kiderenka, bivuga “Mu birara” , bivuye ku ijambo ry’igifaransa “Délinquants”.

Yanditswe na Niyirora Christian.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ramzo - 14/01/2018 saa 10:15

Naho gitikinyoni Rubavu Kidaho Cyabingo Kigombe
Kanda hano umusubize

dodos ndashimye - 13/01/2018 saa 08:35

urakoze christian..iyi nkuru ni nziza idufashije kumenya ahantu abenshi twibazaga inyito yaho byavuyee ...ni byizaa rwose mushake na part 2.
Kanda hano umusubize

niyongiraemmanuel - 12/01/2018 saa 04:09

Murakoze kudusobanurira
Kanda hano umusubize

NSHIZIRUNGU REVERIER - 12/01/2018 saa 02:26

UDUFASHIJE WADUSOBANURIRA, KIBUNGO,
Kanda hano umusubize

alfa - 11/01/2018 saa 07:38

Iyi nkuru ni nziza, cyokora ni ngufi keretse niba ari igice cya mbere. Sinyobewe ko byasaba ubushakashatsi bwimbitse gushaka andi mazina. Nubwo byagorana ntibyabuza gushakisha izindi nkomoko z'ayo utakomojeho :Fumbwe, Remera Munyaga, Vunga, Bugesera, Nyamirama, Nyamata,... Ahubwo wabyandikaho igitabo cyiza kandi cyagurwa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X