Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Dore udushya twaranze imibatizo y’abami n’abatware bategekaga u Rwanda

U Rwanda kimwe nibindi buhugu byishi muri Africa byagiye bimenya cyagwa se byakira ijambo ry’imana nyuma y’ibindi buhugu cyanecyane ibihugu byo muburayi. mu Rwanda ntibyari byoroshye kutwumvisha ko hariho iyindi mana mu gihe twari tuzi kandi tumenyereye imana yacu. aho izwi nka RYANGOMBE.

Muri uwo mwaduko w’abazungu baje batwigisha ijambo ry’imana ndetse batubwira ko hari indi mana iri mu ijuru isumba icyo twe twitaga imana. nibwo haje kuboneka bamwe mu banyarwanda bavamo abafasha kwagura ndetse no kuvuga iyo mana mu mbaga nyamwishi. ikindi kandi bagombaga kubatiza abanyarwanda kugirango bahindure imyumvire yabo bemere kandi bumve ibyiyo mana baje bavuga. aha tugiye kwibanda mu dushya twagiye tugaragara muri iyo mibatizo cyane cyane ku bami ndetse n’abatware bategekaga u Rwanda muri icyo gihe.
uyu ni Rwubusisi rwa cyigenza Umutware w’Indengabaganizi -padiri ajya kumubatiza yaramubajije ati

<> undi aratekereza akanya ati <> Padiri ati reka nkubatize Petero! Rwubusisi ati Oya ,uba uroga Musinga iryo zina sinaryemera! Petero yahemukiye shebuja Yezu kandi jye sindahemukira umwami! Ati ahubwo nyita Yozefu ka kagabo kigereye nyina w’imana kakamurongora! Padiri ngo yatangiye kumusukaho amazi y’umugisha ku gahanga undi ati oya sigaho urwo ni uruhanga rw’imfura ntirugira amakemwa, amutungira urutoki ahakoze ibyaha ngo abe ariho atera umushinga.

uyu we ni Nyamuhenda wa kajeje umugaba w’igitero cy’imigogo. ibi nibyo byayumye atabatizwa kubera ibyo yikekagaho. twabibutsa ko igitero cya nyuma u Rwanda rwagabye hanze ku ngoma ya cyami.Icyo gitero cyari kibasiye Ntare IV Rwamigereka Umwami w’i Nkole wari wanyaze Inyambo z’I Rwanda, agatwika ingoro y’i Rutaraka hafi ya Nyagatare.Kigeli Rwabugili yari i Bunyabungo n’ingabo ze, nibwo avunuye atera i Nkole, yigarurira umurwa Mbarara, Rwamigereka yari yahunze, amenesha Imigogo y’Abanyankole, agarika Ingogo ( iyo yari imitwe y’ingabo za Ankole ), imbunda zabo zahindutse ibifuma.Ingoma ya Ankole izima.

yanditswevna; NIYIRORA Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RWEMA Diogene Gold - 25/04/2018 saa 06:50

Yewe Reka mwemere mbakosore ntabwo Imana y'abanyarwanda ari Ryangombe Ahubwo Ryangombe ni umugirwa. ku bindi bisobanuro mwampamagara kuri 0788351196
Kanda hano umusubize

Hakizimana - 10/04/2018 saa 05:20

Njye ndumiwe kuri uyu munyamakuru, wagirango ntiyize cgse ngo abe yaranasomye. Ntanarimwe Ryangombe yiswe Imana y'abanyarwanda. Birababaje rwose kutwa ngo uri umunyamakuru utambutsa ibintu nkibi.
Kanda hano umusubize

indebakure - 31/03/2018 saa 08:31

niyirora christian fake sana iyo wandika amanjwe nkaya kweli wibaza ko urimo wandikira abarundi cg abagande ahubwo c sinakurenganya wewo kuko ufite abakuyobora sinzi ukuntu amafuti nkaya bayareka akajya kukarubanda
Kanda hano umusubize

Pito - 31/03/2018 saa 03:47

Uyu munyamakuru ngo ni NIYIRORA Christian, ni injiji cyane, itazi aho iva ndetse naho ijya. Iyi ngirwankuru yakoze n'umu-stagiaire ntiyayitinyuka. Arutwa n'umwana uri kwiga kuvuga. Abamwemereye gutambutse aya manjwe bamuhe homework yo kumva Definition yo: 1. Inkuru ni iki? 2. Umunyamakuru ni muntu ki? Fake gusa
Kanda hano umusubize

Kanyarwanda - 25/03/2018 saa 03:10

Ndababaye sana. Ucurikiranya ibintu bidahuye ugakubitaho ngo ngaho basomyi nimusome! Inkuru nk'iyi bigusaba gusoma, ukumva radio, ukaganira n'abakuru. Naho ibi ngibi udukorera kuko si iyi yonyine bizatuma tuzinukwa! Si wowe gusa ngaye ngaye na editor. Uhorana amakosa y'imyandikire n'ubwo uba wigize intyoza mu byo wandika. Inkuru zawe ziba zifindafinze Ku buryo wagira ngo ntuba uzi icyo ushaka. Niba ushaka kugira aho ugera ihugure. Niba byanze kandi jya mu bindi ureke guta igihe!
Kanda hano umusubize

modeste - 20/03/2018 saa 22:59

🤔🤔ubuswa buri ahá! Wa munyamakuru we uri umuswa Karisa! Uti"udushya tw'abami n'abatware" uvuze kamwe nabwo wakumvise ibihushuka! Urangije wikoza ku gitero ngo u Rwanda rwagabye nyuma! Reka nkubwire: Kwandika inkuru si itegeko.Niba ntacyo ufite kuvyga, tegereza uzakibone! Nanone kandi uzasome cg ubaze imana abanyarwanda bamye bazi si Ryangombe. Ntukabesye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X