Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Ese gusenda (kwirukana umugore) byakorwaga nk’umuhango?

Gusenda umugore ni ijambo rivuga ko umugore atari we wihagurukije ubwe, ngo bavuge ko yahukanye. akaba ari igihe umugore yataye urugo rwe yirukanwe kuburyo ataba ari kubana n’umugabo we muri icyo gihe.

Umugabo iyo ashaka gusenda umugore, abanza kumugirira nabi mu
bigaragara, bagatongana iminsi yose, bakarwana , akamwima imyambaro, akamubuza uburyo muri byose.
Hakaba ubwo umugore yanga kugenda, ngo azanambira izo yakowe; cyangwa ngo aracyashyuhirije iyo mu nzu amazi yo kuyitera, ari ko kuyitegereza. Cyangwa hakaba ubwo umugore yanzwe afite utwana, akagira ati: "Singiye kwitera abana, reka nemere kubapfira,mbaruhiremo,hatazagira ubakubitinkonji nkiriho ".

Umugabo abwira umugore ati: "Dore inzoga ujye iwanyu kuramukanya ". Umugore agahaguruka, nuko umugabo agatuma umwe mu baherekeje umugore ngo abwire iwabo ngo: "Ng’uwo umukobwa wanyu " Nuko iwabo bumva ayo magambo bakamenya ko umukobwa wabo yasenzwe. Habaho n’usenda nabi, akirukana umugore yamukubise izanura ibirago, yamucujije imyambaro, ngo ni cyo kimenyetso kizereka iwabo ibibi akora. Hakaba n’uwo basendaga yahekwaga, noneho bakamureka akagenda yigenza. Ibyo bigateranya imiryango, kuko babasendeye umwana nabi ntibamuhishire; uwo mugabo ntazongere guhabwa undi mugeni n’abo muri uwo muryango, bakazira ubwo bwoko busenda butyo.
Ni cyo gituma bavuga ngo umuntu yangana n’umugeni, ntiyangana n’umuryango. Ni yo mpamvu ituma abagore birinda kwahukana, baba banga kwiteranya n’imiryango

Impamvu isenda umugore ya mbere, ni iyo gusambana. Umugore kandi usura iyo umugabo we amwenda, cyangwa akannya ku mugabo we, arabimusendera. Umugore ngo aba yararozwe agasurankana; naho iyo annya ngo baba baramuhaye amatotwe y’inkoko.
yanditswe na : NIYIRORAChristian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nono - 4/01/2018 saa 06:58

Hhhhhh NGO umugore unnya iyo bamwenda??????!!!!!!bibaho se?heheheheeee
Kanda hano umusubize

Mwubaha - 22/12/2017 saa 14:59

Chokora.mushiragisoni.peeee
Kanda hano umusubize

Peter - 21/12/2017 saa 01:27

Murakoze Kutugezaho Amateka Yumuco.
Kanda hano umusubize

Ange - 17/12/2017 saa 10:48

ahhhhh,ndumva arihatari kbsa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X