Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Ese imitoma ni ahantu cyangwa ni ijambo risanzwe? Menya byinshi ku nanga ya RUJINDIRI.

Inanga irimo inganzo y’urukundo ihanze mu buryo bw’ ibihozo. Yahimbwe na Karira mushiki wa Kigeli IV Rwabugiri. Yayihimbye nyuma y’aho Kanjogera yari afitanye ikibazo n’ umugabo we bitewe n’ uko yari yasuzuguye Bisangwa bya Rugombituri wari umutoni wa Rwabugiri.

Kubera iyo mpamvu Kanjogera asaba Karira kumuhimbira indirimbo irimo amagambo y’ urukundo agamije gutuma umwami yibuka ibihe byiza yari yaragiranye na Kanjogera bakiri bato. Aho Rwabugiri yakundaga Kanjogera. Muri iyo nanga ni ho havugwamo ijambo « Mitoma ». Ariko se Mitoma ivugwa muri iyi nanga yaba ifitanye sano ki n’ijambo benshi bita imitoma nk’amagambo y’urukundo hagati y’abakobwa n’abahungu.

Ubusanzwe Mitoma ni ahantu nk’ uko wavuga i Nyamirambo imbandazi n’ahandi. Mitoma ni agace ubu gaherereye mu gihugu cya Uganda. Muri ayo magambo Karira yatangiye agira ati :

“Twari imitoma Nyonga we
Tukiri i Mitoma nyonga we
Igihe ga turagira inyana nyonga we
Twatobanye ga utwondo ga Nyonga we
Twamaranye inkondo ga Nyonga we
Ariko ni ibyanjye nawe……..

Ukurikije aya magambo usanga iyi ndirimbo yari igamije gutuma Rwabugiri acururuka. Impamvu ni uko yakundaga cyane Bisangwa ku buryo yageze aho amugira umuvuguruza we. Ikindi kandi ni uko Kanjogera yajyaga akunda kugirana utubazo tw’ ubwumvikane bucye n’ umugabo we. Nyamara ibi ntibyatumaga wakwemeza ko Rwabugiri
. Ijambo « Nyonga » rikunda kugaruka cyane muri iyi ndirimbo yahimbwe na Karira ni irishambagizo (akabyiniriro) rya Kanjogera. Ubusanzwe yari afite ibisingizo nka Nyonga ya Mishenyi, Nyirakaragwe uw’akarago kera, Injoge ya Rutajomwa mu Bakobwa n’andi. Usesenguye usanga icyo iyi ndirimbo yarashakaga kwibutsa ko Rwabugiri yakundaga Kanjogera. Bityo bikaba binumvikanisha ko Karira yayiririmbiye se kugirango agarure agatima ku mugore we.
Kuba wakwitiranya ijambo imitoma n’amagambo y’ urukundo rero bihabanye n’ inyito nyakuri y’ iri jambo ubwaryo. Nyuma iyi ndirimbo mu magambo yayo yasubiwemo na Rujindiri wari umuhanga cyane mu gucuranga inanga ku ngoma ya Kigeri IVRwabugiri. Rujindiri akomora ubu buhanga kuri se Mahwehwe na we wari warigishijwe na Nyina witwaga Gicunatiro wari uzanwe acuranga I bwami kwa Rwabugiri. Ubusanzwe Mitoma ni agace ko muri Uganda. Ukurikije uko ikarita ya Uganda iteye kari mu majyepfo y’ishyamba Queen Elzabeth park muri Mbarara. Gaherereye mu burasirazuba bwa Lac Eduard hamwe Rwabugiri yagezeho yagura u Rwanda . Kakaba mu majyaruguru ya Kabale. Ihana imbibi n’akarere ka Butaro ko mu Rwanda. Mitoma ikikijwe n’imwe mu mijyi nka Mabona, Bushenyi, Muko na Ngarama yo muri Uganda.

Gusa icyo umuntu yakwibaza ni ukuntu Rwabugiri yaba yarakuranye na Kanjogera bari i Mitoma kuko icyo gihe agace ko mu Nkole kigaruriwe na Rwabugiri yarabaye umwami. Ibi bijyana n’ uko Kanjogera yatuwe Rwabugiri na se Rwakagara ageze mu za bukuru. Ikindi ijambo imitoma rigaragara mu nyito ya Gatsibo (Gatsibo k’imitoma) kitiriwe gutyo kubera imivumu y’imitoma yahabaga cyane. Gusa Rwabugiri yubatseyo urugo mbere gato yo kurongora Kanjogera hari mu mwaka wa 1863 nyuma yokwizihiza umuganura wa cumi ku ngoma ye. Ari nawo nyina Murorunkwere yapfuyemo. Rwabugiri yarongoye Kanjogera nyuma y’ urwo rupfu kandi nibwo yahise anarongora.

yanditswe na: Niyirora Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mikel - 7/01/2018 saa 18:05

imitoma ni utwana duto,bishobora no kuvuga bumwe mu bwoko bw'ibituba
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X