Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Icyegeranyo:Ese umuco Nyarwanda w’ubu uhagaze ute ugereranyije n’uw’u Rwanda rwo hambere?

Nkuko bimaze igihe bivugwa, umuco w’abanyarwanda uragenda uta agaciro uko imyaka ijyenda itambuka. Aha buri munyarwanda wese yagakwiye kwibaza icyaba gitera uku gutakara k’umuco nyarwanda ndetse akanasubiza amaso inyuma akareba ku mateka y’abatubanjirije mu binyejana byatambutse maze agashyira ku munzane cyangwa se akajyereranya akareba itandukaniro riri hagati y’umuco wo mu myaka yo hambere ndetse n’umuco uri kujyenda ugaragara muri icyi gihe tujyezemo.

Ubusanzwe, abanyarwanda bari bahuriye ku muco umwe ariko ubu ikigaragara basa nk’aho batakiwuhuriyeho cyane nka mbere. Urugero ni nko mu bice by’icyaro ho usanga bo bagifite imico imwe n’imwe yarangaga abanyarwanda kuruta abatuye mu bice by’imijyi. Ikindi kandi, ni uko uko iminsi igenda ihita abanyarwanda bagenda bafata imico y’abanyamahanga.

Hari ingero nyinshi zijyenda zibigaragaza aho usanga abanyarwanda bajyerageza kuvangavanga indimi. Iyo ugerageje kuganira n’umuntu, kugirango musoze ikiganiro mugikoresha ururimi rw’ikinyarwanda biba bigoye cyane kuko usanga ababishobora ari bake.

Ubundi hambere wasangaga ubworozi bw’inka n’ibibukomokaho byubashywe cyane kuburyo buri wese yabyubahaga ku buryo bukomeye,ariko kuri ubu usanga abakibizirikana ari bake.Ntanze urugero,wasanganga amata agemurwa mu byansi byabigenewe ariko kuri ubu atemberezwa ku magare ku mamoto no kumamodoka aho usanga bayatwara uko biboneye.

Umwana aravuka abamurera bagatangira kumwigisha indimi z’amahanga nk’icyongereza, igifaransa n’izindi ndimi zitandukanye, uko agenda akura akumva ko ururimi rw’ikinyarwanda rudafite agaciro nk’indimi z’amahanga. ubusanzwe indangagaciro z’umuco tuzikomora ku babyeyi bacu ndetse n’abaturera.

Wakwibaza uti ese uwo mwana azigera aha agaciro umuco nyarawanda kandi atarigeze awigishwa n’abamureze? Ni ikibazo buri wese yakwibaza.

Kuri ubu umwana akora amakosa ariko ugasanga abamureba babyirengagiza. Mu myaka yashize wasangaga buri munyarwanda wese afite inshingano zo gukebura no kugorora umwana atitaye ko ari uwe cyangwa se ari uw’inshuti ye gusa, ariko ubu ntawatinya kuvuga ko byacitse.

Nyamara iyo usesenguye neza usanga ibi byarafashaga mu kubaka sosiyete ndetse n’ubucuti hagati y’imiryango itandukanye y’abanyarwanda. Si ibi gusa kuko usanga no mu bijyanye no guhana abageni nabyo byarahinduye ishusho.

Kuri ubu ishimwe ryahabwaga ababyeyi bareze umukobwa rizwi nk’inkwano risigaye ari amafaranga nabwo bakajya mu biciro. Iyo bamaze kumvikana babikorera ku materefone maze inkwano ikajyera kowo yajyenewe. Aha nanone usanga umukobwa n’umuhungu babana nta n’ukwezi kumwe kurashira bamenyanye. Ibi byose bijyenda bigaragaza ugukendera k’umuco w’abanyarwanda.

Imyambaro dusigaye twambara nayo igenda igaragaza aho umuco w’abanyarwanda uhagaze. Ntibivuze ko kwambara ari bibi ariko nanone wagakwiye kwibaza ku mwenda ugiye kwambara mbere y’uko uwambara. Abanyarwandakazi kera wasangaga bambara bakikwiza bitewe n’uko bubahaga umuco wabo.

Ariko ubu uwambaye imyenda miremire ku bakobwa n’abagore usanga bamwe bamuseka bati ntabwo azi aho isi igeze. Mu byukuri ibi byose tubikomora ku banyamahanga tukifuza kuba nkabo kandi twe turi abanyarwanda. Ibi byose bigaragaza ukudaha agaciro umuco.

Abanyarwanda baciye umugani bati ‘’ agahugu kagira umuco wako n’akandi uwako” nonese ko tugenda twigana imico y’ibindi bihugu amaherezo azaba ayahe?

Abanyarwanda mu myaka yo hambere baragabiranaga ndetse bagahana agaciro hagati yabo. Umuntu wese wavugaga ikinyarwanda yarubahwaga cyane ndetse akaba yanahabwa amafunguro n’abo atazi mu gihe ari ku rugendo. Ubu se biracyabaho? Uko tugenda tuzamuka mu iterambere ibi nabyo bigenda bikendera.

Wakwibaza intandaro yo gutakaza umuco ku banyarwanda ariko iyo urebye neza usanga ari ikoranabuhanga rigenda rifata indi ntera uko bwije n’uko bukeye. Abazungu bafite ikoranabuhanga rihambaye ariko usanga umuco wabo bawuha agaciro.

Urugero rwa hafi, iyo umuzungu avuga ururimi rwe ntashobora kuvangamo izindi ndimi, ariko ku banyarwanda usanga tugerageza gushyiramo uruzungu rimwe na rimwe tutabanje no kureba bo tubwira. Kuri ubu umunyarwanda aravuga icyongereza cyangwa igifaransa nabi ugasanga bamuha urw’amenyo kandi ntibamenye ko Atari umwongereza cyangwa se umufaransa, nyamara iyo avuze ikinyarwanda nabi nta n’umwe ugira icyo abivugaho. Ibi nabyo biragaragaza ukutubaha umuco nyarwanda kandi ururimi rwacu arirwo ruduhuza nk’uko bigaragara mu ndirimbo yubahiriza igihugu cyacu.

Ikoranabuhanga si ribi kuko rifitiye abantu akamaro kanini ariko twagakwiye kumenya ko turi abanyarwana, tugaha agaciro umuco wacu kandi tukamenya ko ariwo ugomba kubanza imbere kuruta ibindi byose.

Byaba ari ikibazo kubona umunyarwanda atazi ururimi rwe kandi nyamara yaravukiye mu Rwanda. Banyarwanda rero mureke dusigasire umuco nyarwanda kuko bizadufasha kubaka ubumwe hagati yacu ndetse tukamenya no kuwutoza abana bato kuko aribo bazubaka u Rwanda mu myaka izaza.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jimmy - 13/01/2018 saa 14:31

sha nukur iyo nkuru niyo pe! arko mmenyeko nta muntu numwe akikurikiran aho yavukiye cg yakuriye rwose. gsa mutirengahije namwe murabonako niterambere mubijyanye nubwubatsi ntibikiri ibyatsi? niyompamvu muttangazwa nokubona abantu barahindutse bagukurikira ibyiy'isi rwose. turi mubihe byiherezo. thanks kuduha inkur nziza.
Kanda hano umusubize

Jimmy - 13/01/2018 saa 14:30

sha nukur iyo nkuru niyo pe! arko mmenyeko nta muntu numwe akikurikiran aho yavukiye cg yakuriye rwose. gsa mutirengahije namwe murabonako niterambere mubijyanye nubwubatsi ntibikiri ibyatsi? niyompamvu muttangazwa nokubona abantu barahindutse bagukurikira ibyiy'isi rwose. turi mubihe byiherezo. thanks kuduha inkur nziza.
Kanda hano umusubize

blaza - 12/01/2018 saa 19:38

Iyi nkuru yanditse neza cyane kandi n'ubuhanga byinshi. Hari n'abanyarwanda badashima gutura mu gihugu ubuzima bwabo bwose ugasanga, birirwa muri za "Green Card"
Kanda hano umusubize

NSHIZIRUNGU REVERIER - 12/01/2018 saa 01:54

NEJEJWE NUKO TURI MURWANDA RWAMAHORO
Kanda hano umusubize

Jimmy - 13/01/2018 saa 14:38

uvuze ukuri rwose. naho ibindi byo byo byaranditse ko tzza twihakana naho twavukiye. bivanye ni gihe uzaba ubivugiyemo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X