Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Igisabo cyaba kivuga cyangwa kimaze iki mu muco wo gutwikurura?

Igisabo ni igikoresho cyifashishwa mu gihe cyo gucunda. si ibyo gusa kandi byabaye nk’itegeko ko umugeni wese agomba kuba afite igisabo mu majyambere kuko umuco nyarwanda w’ubaha igisabo cyane kubera agaciro inka zahabwaga mu Rwanda rwo hambere. ibi ni bimwe mu bisobanuro n’akamaro k’igisabo mu muhango wo gutwikurura.

Gucunda : Igisabo ni igikoresho cyubashywe mu muco nyarwanda kuva kera, cyifashishwa mu gikorwa cyo ‘gucunda amata’, amata nayo akaba ari ikinyobwa gifite intungamubiri nyinshi ku mubiri w’umuntu.

Gukobwa :Igisabo cyifashishwa mu mihango itandukanye ya kinyarwanda, cyane nko mu birori byo gushyingirwa, aho umukobwa wakowe ahabwa igisabo nk’impano mu
majyambere ajyanye mu rugo rwe , mu kumwifuriza kuzatunga agahorana amata ku
ruhimbi.

Bavuga ko igisabo kidapfa gutwara n’umuntu uwo ariwe wese kuko gitwarwa n’umukobwa muto w’isugi kandi ufite ababyeyi bombi. Kugira amata bisobanuye kugira umugisha, kugira abana, gutunga n’ibindi byiza. Gusa kuri ubu usanga hari uburyo igisabo kitagihwa umuco wacyo kubera amajyambere.Usanga ababyinnyi n’abandi bantu bose bagikoresha mu birori hatitawe ku cyo umuco ukivugaho.

Ngo si byiza gucunda ubusa nk’uko usanga ababyina babikora kuko umuco utabyemera kuko cyamanurwaga kigiye gucunda gusa
umwe mu bahanzi mu bijyanye n’umuco mariya yohana ahamya ko mu muco nyarwanda bitemewe kubyinana igisabo kuko iyo bibaye bityo kiba cyabaye igicuma.
Uyu muhanzi w’inararibonye m’Umuco Nyarwanda akaba kandi ari umwe mubahanzi bakuze babera urugero benshi mu rubyiruko, avuga ko n’ubwo umuco ukura ariko habaho na za kirazira m’Umuco.
Yagize ati “Dufite byinshi byahindutse ariko bitari mu muco. Kubyinana uduseke, inkongoro, ibisabo ntibifite icyo bivuze. Tugomba gukora ibyubahirije umuco. Mu cyubahiro cy’u Rwanda ibyo tuzabikuramo.”

yanditswe na Niyirora Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X