Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Kuki igisigo kiswe “Nshimire Mabega amabara yameze”

Iki gisigo cyo mu bwoko bw’Ikobyo cyahimbwe na Nyakayonga. Kirasingiza impizi y’ubwami yashyizweho n’umwami Kigeli IV Rwabugili. Yayise Rwezamariba.

Nshimire Mabega amabara yameze

Imfizi Mutara ateretse mu nka,
Butakiro bwagutanga
Umwami w’i Butamba,
Ifitwe na Rwenga i Rwanda.
Nta mahanga ayitunga,
Keretse Mutara wa Cyitatire,
We utunze iyi Ngeyo
Akima iyi ngoma.

2) Yameze inzobe
Ishyira mwo inziga,
Yanga amaziri
Nyabuzima bwa Mazina,
Muzigirwa irera
Igeza mu rwambariro.

3)Ingondo za Rukangana
Izigeza mu rukaniro,
Makamba ya Gikondo
Iyi nkorongi ya Nkubira.
Mbwire Mwambazi
Umwami bimanye ku Rwamira,
Mwungura-birwa wa Mwunguzi wa Mikuru,
Ubukombe ateretse i Rwamagana
Rugwiza-migisha uyu.

Rwagisha Nyamashinga
Igushimira ibibanza,
Rweza-mbuga, iyi mbonwa
Ya Rwingoma na Rubambuzwa-ngoma.

4) Yameze umucyo utagira umucya,
Imera amabara y’urwoga
Ishyira mu byano bya Rumuri,
Iba imenge iwa Rubona-nkebe
Igeza inkebe ku mweko wa Rwakira.
Imera ibika n’ibikubiro,
Yihunda mayange
Ya Maza ya Manga-make,
Igeza urubangaza mu ruyundo.

5)Amatoni ya Mutora
Iyaturira mwo intuku,
Aba urusobe
Amasaro asagutse,
Iyasoka mu mbavu.

6)Iyi Nyonga wahanywe ijabiro
Munganya ijabo.
Yameze uburanga
Butari mwo uburema,
Ishyira mwo ubwiza
Yameze ibigobe,
Imera ingabo zera.

7)Yihunda urugina Bugondo
Bwa Mugera-ngabo wa Mugema-nshuro,
Irarukwiza urushya
Irushyira mu Ngeyo.
Kirangirire iraribora
Igeze mu bibero bya Mibuga,
Ishyira mwo imikenga
8)Rushya irakenkemura.
Yigiza inteko mu mutana
Utuma inka zidateka,
Wa Mutamura de wa Mutarumanza,
Amabara yose iyasesa ku mubiri.
Ibyo birezi yihunze Birorero
Yiramba mwo inono mu rugori,
Na yo imigongo yayo
Imera mwo imigoroba Rugina.

9)Igeze mu misaya
Aho yihunze imisengo,
Aho isa n’isake Nyabisu
Bya Musangwa mu ijabiro kwa Mirasuko,
Mu masoso iramubumba nka Nyamatanga.

10)Yaka nk’ukwezi
Imbere irabonerana,
Ruboneza urwozi irugeza mu ijuru.
Yameze urutamu
Yihunda amatama,
Imera intuku ziri mwo ibihogo
Biri mu ruhimbi rwa Mibuga,
Iba Umwami w’inka
Iba n’inyamibwa irera Ruzira-nenge.
Igira inkesha ku maso
Isa n’umuringa w’amazi,
Amabara yose aba imanzi ku mibiri.

11)Igeze mu bibero
Aho ihuriza imbibi,
Ihashyira urubera n’uruyobera
N’uruyenzi, n’urunyenyeri,
N’ayandi mabara yabagawe n’Imana
Iyashyira mu Rwambara-bageni.
Yameze ikirushya n’urushya rwayo,
Hagati y’inshara n’urushara
Uko yashongotse inyabarinda,
Igeze mu igabiro
Inyosha mwo inkindi.

12)Mu Nkoro inkwanzi zirayisaba Rugina. Igeze mu rusera,
Aho yambarira imiheha, n’urusaro,
Isa n’Umwami Mukura-kure
Wa Mukomeza-ndagano wa Mutima,
Iyi nterekwa atunze Cyilima
Ndayiratira imihana.

13))Iyi Mfizi ya Mibambwe
Ntibangikana n’amahari,
Impaka narazigiye,
Nti : Rugwe abasumbya ibigiro.
Abarusha n’ingoma zombi :
Nyanzobe n’Intazimira
Ya Nzira-ndende ya Rwenda-nzarwe,
Yabazimbye ubugabo.

14)Azabagarura nibamuture,
Abamutuye abaturumbye ntasigwa
N’iyo bazajya mu Ruswe azahabasanga.
Nshimire Musindi Insanga,
Ateretse mu Bugira-soni
Bwa Gisena na Cyenda-suka,
Yaratyaye isonga irasira.
Ntayo zisa musa ku ngeso
Yamaze isoni zibaba,

15)Umutoni usagurira ararengera kure.
Ni ko mutereka
Imfura zo mu mfuke,
Za Bupfukama-ntangano Butemba-mazi
N’i Tongati iwa Rutera-mugoyi.
Kabone ga no kwa Matungiro
Mu Biti birema ingoma,
Mu ngabo z’intwari
Iwa Ruyenzi na Ruyege.

16)Rwasha rw’imigisha
Kurya wivuganye ishema na shobuja,
Rugogwe munganya ubugabo.
Rugina rutigerera ibikakaye,
Mfizi y’umwaga
Umwami ugacaniye,
Aragucukura imihana.

17)Rugina rw’inganji
Rugira yaha ingere,
Mu kwica ingera-birenge.
Uyu Mwami wahawe
Akunyagiye ishyanga ashyira mu ze,
Ngaho urashyaraje mu ishyanga
Rukamwa sinakuwe mu mbari,

18)Sinagoramije ndi umuyoboke
Twibukanye ndi imbata ya Yuhi.
Uwaraguye akeza muzi ko ahigurwa,
Uwaragiye yamurika yabyibuhije
Agahabwa ingororano.
Nsoro nsengera Muganwa
Nyina w’Umugabe Magiro
Ndasaba urandasane ho.

19)Nsagurire iyi Mfizi y’icyubahiro
Cyubahiro wakenye imfizi ya Ruhanza,
Uri Nyaguhangamura.
Rushara Mfizi y’ i Gishari
Ushiririje abahinza,
Ruhanga-mbuga yivugiye
Ruhinda na Ruhiga.
Umva iyo ngoma y’imyasiro
Ko izisumbya imirenge,
Nyamiringa na Nyamurunga.
Umva iyo ngabe ko yangaje
Ko yivugiye mu Muhima,
Ibindi bihugu ibihinze amatongo.
Ariko urabaruta ndaruciye
Mucirwa ni we Mugabe,
Abandi ni ibigano
Ubakuye ku bugabo.

yandditswe na :NIYIRORA Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X