Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Kurikira igice cya kabiri k’igisigo “MPORA NZIRIKANA” kiswe “NDI NK’ISHISHE Y’ISHASHI.”

Twibukiranyije gato igisigo” mpora nzirikana” ni uruhererekane rw’ igisigo cyahimbwe ndetse kinandikwa numwanditsi wiyi nkuru CHRISTIAN NIYIRORA aho asingiza arata ababyeyi byumwihariko aba mama aho mugice cya mbere kiki gisigo yagaragazaga amateka yubuzimabwe.
Muri ikigice cya kabiri arerekana uruhare ruhambaye aba mama bagira abana ndetse n’imirimo yagatangaza yakorewe cyagwa se ikorerwa abana aba mama babitaho bur imuns ikugeza akuze.

IGISIGO: MPORA NZIRIKANA
IGICE CYA KABIRI: NDI NK’ISHISHE YISHASHI

Ibere rya wenonse
Ijambo ryawe ryiza
Inama zawe zose
Zinfasha kugeza n’ubu
Nkaba ndi nk’ishishe yishshi
Sinabona ikiguzi cyabyo.

Ibyo mvuga si uguhimba
Ibyo nkora si urugamba
Sinabona ibyo nguhemba
Uretse gukaza urugamba
Kugirango ntaguhomba.

Ndibuka ndi kumusambi
Urambuye kumurambi
Undamburira igihumbi
Ni bwo wirukanaga umusaambi
Kuko unfitiye umugambi.

Ndibuka na gasimba
Mubona umutima ugasimba
Ukirukana kagasimba
Unsigasira ngo ntasamba
Ejo mukavaho muhamba.

Ndibuka yamagambo
Wambwiraga unzaniye akabombo
Ubwo wavaga mu birambo
Unsaba kutaba igisambo
Nange ubu nzanye ibihembo.

Ndibuka unyoza igihimba
Unyokereza ka kajumba
Ngo muyarubika nko guhumbya
Ngo nzinduke iyamarumba
Amasomo atavaho ancika.

Shenge ambara iryo Kamba
Njyei cyo nkora ni ukiririmba
Ntera mvuga ntikaramba
Kuba nk’ishishe yishashi
Nimwe mpora mbikesha.

Mawe sinagutaye
Ibyo wakoze igihe ni iki
Ngo utangire ubyiturwe
Ubone nawe icyo wakoreye
Uwawe nawe ndaje.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X