Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Leta y’u Rwanda ntirabasha gucukurisha ubwato Abadage basize batabye mu Kivu

Ubwo Abadage barwanaga na’ababiligi bari barakoronije Kongo Mbiligi baje kuneshwa maze bimwe mu bikoresho bakoreshaga muri iyo ntambara birimo ubwato bw’intara basize baroshye mu kivu. Hashize iminsi leta y’u Rwanda iri mu biganiro na Leta y’u Budage ngo bataburure ubu bwato bukoreshejwe mu ngoro ndangamurage ariko ntacyo ibyo biganiro biratanga magingo aya.

Ubu bwato butabye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu mudugudu wa Kagugu, mu Kagari ka Musure, mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, bukaba bwaratabwe n’Abadage mu Kivu nyuma yo gutsindwa intambara ya mbere y’isi kugirango Ababibiligi batazabwitwarira. Abaturage bahaturiye bemeza ko bajya babona imishumi y’ubwo bwato.

PNG - 587.8 kb
Umulisa Alphonse arinze yirukanwa mu kazi atarangije gutaburura ubwato bw’Abadage buri mu kivu

Muri 2014, Alphonse Umulisa yatangaje ko intara ya Rhenanie Palatinat yo mu Budage bafitanye imikoranire myiza bakaba bagiye no gufatanya gutaburura ubwo bwato mu kiyaga cya Kivu. Icyo gihe mu magambo ye yagize ati: "Ubu mu minsi ya vuba bagiye gutangira kudufasha kuvana mu Kiyaga cya Kivu ubwato bwarwanye mu Ntambara ya Mbere y’Isi."

Muri Nzeri 2014 kandi, ubwo Habineza Joseph wari Minisitiri w’Umuco na Siporo yasuraga ingoro ndangamurage yari yuzuye mu karere ka Karongi, yeretswe ubu bwato maze nabwo Alphonse Umulisa avuga ko harimo gushakishwa uburyo ubwo bwato bwazakurwa mu Kivu noneho bugashyirwa mu mutungo bazajya berekana cyane ko ngo bubitse amateka akomeye hagati y’u Rwanda n’u Budage.

Icyo gihe yavuze ko barimo kuvugana na Minisiteri y’Ingabo kugira ngo bashakire hamwe uko ubwo bwato bwakurwa mu Kivu dore ko ngo bivugwa ko bwafashaga Abadage cyane mu ntambara ya mbere y’isi yose.

Ibi Umulisa Alphonse yongeye kubisubiramo mu mpera za 2015 ariko yarinze afungwa ndetse anirukanwa burundu mu bakozi ba Leta atabigezeho.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2016, yemeje Iteka rya Perezida ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana Umulisa Alphonse, wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.

N’ubwo aya makosa akomeye yakoze mu kazi atatangajwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri, hari ibizwi aregwa kuko yafunzwe muri Gicurasi uyu mwaka akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kunyereza umutungo wa Leta, gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kwangiza ibya Leta.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Uwiringiyimana theophile - 23/11/2016 saa 14:19

ndashimira ingabo zurwanda
Kanda hano umusubize

uwizeye jean - 19/10/2016 saa 02:27

Nanjye sinunva icyananiranye kugirango bukurwemo, basize (babuminnye) ndavuga kubutega, ibisasu? Kdi nubwo basiga babuteze, murwanda ingabo zacu zateguye imitego yari yuzuye urwandarwose, ntecyerezako nubwobwato Atari cyibazo!!
Kanda hano umusubize

Jado - 18/10/2016 saa 15:36

Niyihe Mpamvu Nyamukuru Yatuma Murinda Kwifashisha Ubudage?Ese Ni Ubwato Bunini Cg N'amazi Menshi Burimo.Mudusobanurire
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin - 14/10/2016 saa 16:32

Ubwose,mushatse,kuvugako,bungana,na Titanic? Icyabananiye,niki? R.D.F.'nta,marine,igira?
Kanda hano umusubize

j.j anko - 14/10/2016 saa 08:29

Ubwato buranganagute kuburyo hakwitabaza abadage
Kanda hano umusubize

j.j anko - 14/10/2016 saa 08:29

Ubwato buranganagute kuburyo hakwitabaza abadage
Kanda hano umusubize

- 13/10/2016 saa 16:00

ntago ari akagari ka musure ni SURE,KOSORA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X