Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Udushya mu ruhererekane rw’igisigo “mpora nzirikana”

Igisigo MPORA NZIRIKANA cyahimbwe ndetse kinandikwa n’umwanditsi w’iyi nkuru Christian NIYIRORA aho arata ndetse akanasingiza ababyeyi babagore agaragaza ubutwari ndetse n’akamaro gahambaye bafite mu mibereho ya muntu cyane cyane abana. Aha iki gisigo nta muntu runaka cyatuwe uzwi ku buryo yagaragazwa , cyahariwe umuntu wese ugira uruhare mu mikurire y’umwana umwanditsi yibanze cyane kubabyeyi ba bagore.
Impamvu cyiswe uruhererekane ni uko kigizwe n’ibice bine bitandukanye bizasohoka mu byiciro bitandukanye ariko byose bikazaba bigizwe n’intero imwe.

IGISIGO NYIRIZINA
IGICE CYAMBERE

Igice cya mbere cy’igisigo MPORA NZIRIKANA }

kigaragaza amateka y’umuhanzi ndetse akanaba n’umwanditsi aho yerekana ubuzima bwe guhera akivuka , atangira amashuri kugeza aho agereye ubu. Agenda agaragaza inzira zose yanyuzemo kugeza magingo aya.
»IGISIGO: MPORA NZIRIKANA
Isi ni impoma
Inkuru ni impamo
Umumaro ni impanuro
Ijambo ryo ni impanga
Ukuri kukaba impango.

Impamvu zo ni impudu
Izo mvuga zo si impuha
Kuko zo zindi impande
Naho njye sindi impamvu
Kuko nje ndi impanda.

Mpanda mpora impande
Mpimbe mpore mpaha
Mpembe mporane impundu
Mporane imbehe impande
Imbabura ihorana imbata.

Mpogazi mpora impande
Mpambi umpogoza iteka
Mbaduke mpore mpaze
Mpendwe mpore mpimba
Mporane umurava umpaza.

Isaha ibaye isango
Umusaswa ndawusigasiye
Nsize ntawusesemutse
Simbi sugira isange
Ntusandagize ibyo usanze.
Ndibuka ndi ikibondo
Ubwo natobaga akondo
Namondoye boshyeimondo
Nahoranaga ibondo

Kubera kunywa umuhondo
Wakamwaga nabugondo
Nkumuco wagakondo.
Nkiri muri urwo ruhando
Nahoranaga urugendo
Boshye bamwe binyundo.

Nibwo nageze kurutindo
Nahahuriye numurundo
Nabo duhuza urukundo
Boshye kumwe kwihundo
Ryishimiye umuhindo.

Nibwo nataye mugondo
Yahoraga kumukondo
Mbese boshye urubindo
Byari nkigihendo
Guhora mwiyombundo.

Nataguje murugendo
Nerekeza I gikondo
Nakoreshaga ikibando
Nsunika hamwe nisando
Kuko nari nfite ipfundo.

Nifashishaga icondo
Ntirengagije izo mbando
Boshye umwe uraye irondo
Mbese ngo ntata izo nkondo
Nkarandurwa muruhando.

Nyuma mba ninjiye ingando
Navuruguswe mu cyondo
Mbese niba muzi igipondo
Byanfashije murugendo
None ubu nicaye muruhando.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Amani - 1/05/2018 saa 10:01

Courage kbs nibitaraza bizaza ntucike integer pe
Kanda hano umusubize

paradis coudra - 3/04/2018 saa 07:27

Uzavamo umusizi mwiza komerezaho.terwa ishema nubusizi bizaguhira kd uwejo abe atandukanye nuwuyumunsi.
Kanda hano umusubize

mutangana janvier - 24/03/2018 saa 17:08

Shaa,komerezaho kbs.ugeze kure fatiraho ntuzarekure musore we.
Kanda hano umusubize

kabanyana marthe - 22/03/2018 saa 14:39

nibyiza nukuri Imana igufashe igisigo cyawe nikiza ufite ubuhanga muvandi
Kanda hano umusubize

Baptiste - 21/03/2018 saa 19:07

Courage. Iki gisigo ni sawa
Kanda hano umusubize

JOSELYNE Chris - 21/03/2018 saa 17:40

Komerezaho nshuti kdi ibice bisigaye birakenewe
Kanda hano umusubize

JOSELYNE Chris - 21/03/2018 saa 17:40

Komerezaho nshuti kdi ibice bisigaye birakenewe
Kanda hano umusubize

kami - 21/03/2018 saa 14:02

oya si impakanizi! yaba yibeshye mu kubivuga kuko nta mpakanizi y'umuzinge irimo!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.