Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Wari uziko imandwa zajyaga guhazwa nkuko bamwe mu bakiristu bahazwa ubu?

Amateka yo kubandwa avugwaho byinshi, uwazanye uwo muco ni uwitwaga Ryangombe waje aturuka mu Majyaruguru y’igihugu cy’u Rwanda. Uwo muhango uko wakorwaga ababizi bawugereranya nka misa.

Mbere yo kubandwa imandwa zakoraga ku kimenyetso. Iyo yakoraga ku gahanga byavugaga indahangarwa n’ababisha, mu gituza bikavuga gutura mu Rwanda n’umutekano.

Mu cyo bitaga gusangira cyangwa guhazwa ntibashoboraga kubikora batuzuye.Iyo izo mandwa zabaga zigiye guhazwa, zabaga zigizwe n’amoko yose harimo umutwa, umuhutu n’umututsi.

Iyo babaga batuzuye ntibyakorwaga, ubwo ngo bukaba ari uburyo babanishaga Abanyarwanda. Uko guhazwa babyitaga kujya ku murinzi, bagasangira ku ntango imwe n’umuheha umwe,bigakorwa ntawe unennye undi.

Mbere yo guhazwa imandwa zajyaga ku murinzi zikawutambagira nk’uko Abakirisitu batambagiza isakaramentu.

PNG - 526 kb
Iyo babandwaga babaga bameze gutya

Undi muhango wakorwaga n’imandwa ni ukuzikubita icyuhagiro cyahanaguraga ububi n’ububisha bwabaga buri mu muryango.

Icyo cyuhagiro bagikozaga mu mazi bavomye mu kibumbiro mu gitondo kare kare. Ayo mazi bayitaga ikinani cyananiye inyamaswa n’inka kuko zabaga zitarayashokeyeho, akamaro kayo yagombaga kunaniza umwanzi ngo atazabinjirira.
Idini rya Ryangombe ryavugaga kuva indimwe kuko icyo cyuhagiro cyuhagiraga Abanyarwanda b’ingeri zose kitavangura, ni byo bari barigishijwe.

Imandwa zakorerwaga ibintu bisa nko kubatizwa byitwaga kwatura, zagiraga umubyeyi uzihagararira uzibyara nko kubyara muri Batisimu bamwitaga umuse.
Zaranakomezwaga, ari byo bitaga gusubiraho. Ikindi zagiraga umwanya wo kwicuza cyangwa kwihana nk’uko abakirisitu baka penetensiya.

Imandwa zicuzaga ibyaha imbere y’umuntu wiswe Ryangombe. Utarihanaga ku makosa yabaga yarakoze, yafatwaga nk’umugambanyi kuko Ryangombe yangaga icyaha. Imandwa rero zirindaga gucumura ngo zitazaba abagirwa ba nyabingi basengaga izindi mana zitari Imana rurema.

Abamisiyoneri bari baramwise umucwezi, ryari izina ry’abantu baturutse mu bice bya za Bunyoro. Igihe Abanyoro bari barigaruriye bimwe mu bice byo mu biyaga bigari harimo u Bugande, u Rwanda, Nkore, Karagwe n’ibindi bice byo muri Tanzaniya. Ryangombe yaje arwanya umuntu witwaga Nyagakecuru wo mu Bisi bya Huye wari ufite inzoka basengaga.

Muri uko gushaka kubwiriza Nyagakecuru, hari ubwo yari mu nzira agenda Ryangombe yahuye n’umwami Ruganzu Ndori yarahunze, nuko ashaka gushyira iterabwoba ku mwami ariko ntibyamukundira kuko Ruganzu yari afite imbaraga nawe zidasanzwe. Uko gukoresha ingufu byatumye bumvikana.

Mbere y’uko Ryangombe agera mu Rwanda, ba Banyoro bari barigaruriye u Rwanda baje gutsindwa n’Abanyarwanda bigoranye nuko barahunga. Ryangombe agihura na Ruganzu yaramubwiye ati « Umuriro unesheje Abanyoro» Mu gihe Abanyoro bari barananiranye, Abanyarwanda babonye urugamba rukomeye bahitamo gutwika amazu, Abanyoro babonye umuriro waka baravuga ngo Abanyarwanda bafite imbaraga zidasanzwe ni ko guhunga, abasigaye uko bahunga babita mu ndara.

Ryangombe yabwiye Ruganzu ko ashaka kujya kubwiriza Nyagakecuru, niko kumugira inama, amuha ihene, nuko arazifata azijyana ahari igitovu zirakirisha ya Nzoka ya Nyagakecuru ibura aho yihisha nuko ijya mu kobo kari hafi aho, nuko Ruganzu apfundikizaho ibuye.

Mu bitekerezo by’Abanyarwanda, bavuga ko iryo buye ryagiye rikura riza guhinduka ikibuye kinini, ubu aho riri baryita ku kibuye cya Shari. Abandi bavuga ko iyo nzoka yaje gupfa nuko Nyagakecuru akabura imbaraga niko guhunga.

Iyo nama Ruganzu yatumye Ryangombe abona ko umwami afite ubwenge, nuko kubera iyo mpamvu bagirana amasezerano yavugaga ngo: Abantu bajye bubaha Ryangombe mu by’iyobokamana, naho Ruganzu bajye bamwubaha mu bigendanye na politiki.

Fred Ndacyayisenga

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RUKUNDO JEAN PAUL - 3/09/2017 saa 17:27

NJYE NDABONA BATARIBAZ'IBYO BASENGA TWUBAH'IMANA RUREMA NIY'IKOMEYE
Kanda hano umusubize

Niyibizi slyvain - 16/10/2017 saa 18:33

wowe uvuze ukuri
Kanda hano umusubize

Rulinda - 15/11/2017 saa 04:46

Ubwo yo urayizi noneho?? Murambabaje, ba sosgokuruza se ko ibyo mwizera barn batabizi urashaka kuvuga ko batagiye aho rurema yabageneye??
Kanda hano umusubize

elias - 21/08/2017 saa 06:13

bigishaga gukundana none abantu bararyanye..........rwose RYANGOMBE yarumuntu udasanzwe
Kanda hano umusubize

- 16/12/2017 saa 11:45

ndagushigikiye yigishaga amahoronurundo none urukundorwarakone ndahamyako Imana yamuheye ibyizayakoze!asubundi urukundo rwagiyehe?
Kanda hano umusubize

kanyange - 27/07/2017 saa 05:53

Ryangombe ubanza yari umugande . Ryangombe se yakoze iki cyatumye abantu bamufata nk'igihangange bazajya basenga na nyuma y'urupfu rwe,
Kanda hano umusubize

RUNDA - 18/07/2017 saa 07:29

HARI AMADINI ASENGA NKA RYANGOMBE 100% nka Catholique, Ayandi 90% kumanura kugera hasi.......
Kanda hano umusubize

Alex - 5/07/2017 saa 04:03

Arikose Koko Buriya Biriya Bintu Nibyo
Kanda hano umusubize

paccy salvator - 25/07/2017 saa 13:12

ntawamenya byose ni imyumvire
Kanda hano umusubize

DUSHIMIMANA ABEL - 1/07/2017 saa 16:01

IDINI YUKURI MU RWANDA RYARI IRI NGIRI NAHO IBINDI TUZAPFA TUTAMENYE IYO BIVA NIYO BIJYA KUKO ABAKORONI BADUHISHE PASSWORD NI UGUHUMIRIZA TUKAYOBORWA
Kanda hano umusubize

paul kanza - 16/06/2017 saa 05:43

hahaha.uziko ibyari ibyagakondo cg se ibyakera ubu babihinduye muruzungu? ngembona ahubwo abantu bakiramya ibigirwamana nuko babihinduriye inyito babizanza muburyo bwakizungu.bashatse bakwerura bakereka amakimbirane no kubeshyako ari Imana yaremye ijuru nisi basenga
Kanda hano umusubize

paul - 16/06/2017 saa 05:41

hahahaa.ahubwo ngembona abantu bamwe bagisenga ibigirwamana batabizi.ahubwo berure knd babane neza nkuko abakera bakoraga bareke kubeshyako ari Imana yomwijuru basenga. Kuko ikigaragara imihango kera bakoraga irahura niyubu nuko bahuinduye muruzungu
Kanda hano umusubize

paul - 16/06/2017 saa 05:37

hahaha.uziko ibyari ibyagakondo cg se ibyakera ubu babihinduye muruzungu? ngembona ahubwo abantu bakiramya ibigirwamana nuko babihinduriye inyito babizanza muburyo bwakizungu.bashatse bakwerura bakereka amakimbirane no kubeshyako ari Imana yaremye ijuru nisi basenga
Kanda hano umusubize

Egide - 14/06/2017 saa 05:58

Imana ya ryangombe yari iya nyayo, kandi biragaragara nta n'ivanguramoko yari ishyigikiye. Wenda bari mu buyobe kubera gukora imihango yindi itaraturutse ku Mana, ariko byibuze Imana rurema niyo bavugiraga kandi niyo yari ibahuje.
Kanda hano umusubize

Godfroid - 13/06/2017 saa 18:19

Njye mbona imana ya Ryangombe ariyo yari Imana nyayo uwo mwabandwanaga ntimwahemukiranaga none ubu Kiriziya yakuye kirazira ubu Abepiskopi n' Abasaserdoti barahigana ba Apotre naba Paster ibintu byaracitse abatekamitwe ngo n' abanyamasengesho bo bashenye umuryango nyarwanda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X