Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Zimwe mu nyito zihariye z’inka n’amata mu Muco wa Kinyarwanda

Kungurana ibitekerezo kuri aya magambo bifasha cyane cyane abana bari kubyiruka muri iyi minsi ; kugirango babashe kumva amagambo uburyo yakoreshwaga kera ku bintu abanyarwanda bahaga agaciro kurusha ibindi.

Kubera agaciro abanyarwanda duha ibintu bimwe na bimwe mu muco wacu wa Kinyarwanda nk’ inka, amata, ingoma ariyo yari ikimenyetso cy’ubutegetsi bwa kera ndetse n’umwami , hari amagambo agendanye n’ibyo bintu afite uburyo yavugwaga akagaragaza ako gaciro ibyo bintu byahabwaga mu muco.

Reka duhere ku magambo yakoreshwaga ku Nka n’Amata kugirango tuyibukiranye binashobotse tujye tunayakoresha kuko agaciro byahabwaga n’abakera ntaho kagiye kuko nubu amwe baracyayakoresha.

Amwe mu yakoreshwaga ku nka ni aya akurikira :

Inzu y’Inka : Ikiraro
Inzu y’Inyana : Uruhongore
Ikiziriko cy’Inka :Injishi
Kuzirika Inka :Kujisha Inka
Gutangira Gukama : Kwinikiza
Kurangiza Gukama : Guhumuza
Inka itagikamwa : Inka yatetse
Ibyo Inka yituma : Amase
Ikirundo cy’amase:Icukiro
Amase yumye:Igisheshe
Inkari z’inka : Amaganga
Kotesha inka : Gucanira Inka
Inka ntitwita irahaka cg igafata
Inka ntirongorwa irima
Inka ntirya : irarisha
Ubwatsi inka ziraraho : Icyarire
Kujya kurisha : Kwahuka
Kujyana inka kunywa amazi : Gushora
Gukura amase y ;inka mu rugo : Gukuka
Inka itarabyara ariko nkuru : Ishashi
Ubwatsi bahanaguza inka : Inkuyu, abandi babwita Inkuyo
Kujyana inka kwima : Kubangurira
Kubuza inyana konka igihe nyina ikamwa : Kwimira
Kureka inyana ikabanza konka mbere yo gukama : Kuretesha
Inka yiteguye gukamwa : Kureta/Yarese
Inka yiteguye kwima irarinda (Kurinda)
Inka ijyanwa gusaba umugeni : Inkwano
Inka ikomoka ku nkwano igahabwa iwabo w”umuhungu : Indongoranyo
Guha umuntu inka : Kumugabira
Inka ihabwa uwaguhaye inka : Inyiturano
Inka yirutse igasiga abashumba : Gutana
Inyana ikivuka : Umutavu
Kuruhuka kw’Inka imaze kunywa mbere yo gusubira kurisha : Kubyagira
Aho inka zijya kunywa amazi : ku Ibuga
Inka ntinywa amazi ahubwo irashoka.
Ayo magambo yakoreshwaga ku mata ni aya akurikira :
Amata yiriwe : Amirire
Amata yakamwe ako kanya agishyushye : Inshyushyu
Amata yaraye ataravura : Umubanji
Amata yavuze : Ikivuguto
Amata y’Inka yimye : Amasitu
Aho batereka Amata : Ku Ruhimbi
Icyo bakamiramo : Icyansi
Icyo banyweramo Amata : Inkongoro
Icyo bacundiramo amata : Igisabo
Igipfundikizo k’ igisabo : Inzindaro
Icyo bavurugisha Amata : Umutozo
Gukura amavuta mu mata : Kwavura
Ikibumbe cyamavuta y’inka : Isoro
Kumena Amata ubishaka : Kuyabikira
kumena Amata utabishaka : Kuyabogora
Amata yakuwemo amavuta : Amacunda
Amata y’Inka ikimara kubyara : Umuhondo
Kirazira gupfobya Amata ngo uyite Uduta : Amata aba menshi cyangwa make.

Ivomo: gakondo.com

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X