Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Abashaka gusohokana imiryango yabo hehe no kongera kuvunika batekereza kujya kure Monaco Cafe yaragikemuye

Mu gihe abantu batandukanye bajyaga bashaka aho batemberera n’inshuti zabo ugasanga barahabuze kuko akenshi usanga ntacyo kunywa cyangwa icyo kurya kiza gihari, ndetse nta naho bamwe bifitiye umuryango mugari urimo n’abana babona ho kwidagadurira, Monaco cafe yaje ari igisubizo kuri woweabo bose, cyane cyane wowe n’inshuti yawe n’umuryango wawe, kuko ibafitiye umugati mwiza wa cake, aga kawa keza, ahantu heza ho kuganirira n’ishuti zawe ndetse n’aho abana bato bakwidagadurira.

Muri Monaco Café hari serivisi nziza utasanga ahandi ndetse n’ahantu hatuje cyane hafasha umuntu ushaka kuganira n’inshuti ye nta wubarogoya.

Hari n’amafuguro meza n’ibyo kunywa biteguranye ubuhanga dore ko iyo uhageze wakiranwa urugwiro utasanga ahandi.

Iyo uhageze uhasanga imyanya myiza iba iteguye mu buryo bwa gihanga, ni ahantu hanini hisanzuye, heza kuhaganirira n’inshuti yawe cyane cyane musohotse nko muri weekend mufata agakawa n’umugati utagira unogeye ijosho ndetse wuzuye uburyohe n’intungamubiri utasanga ahandi nta ko bisa.

Aha hantu kandi hafite umwihariko waho, wo kuba hari icyo kunywa utasanga ahandi, kuko byaba ibinyobwa byoroshye n’agasembuye, byose urabihasanga.
Hari kandi n’uburyo bwiza bateguriye abana, kuko hari ahantu heza ho gukinira udukino tw’abana bato.

Hari n’aho abana bidagadurira bigatuma bahora bikundira ababyeyi babo kuko babahitiramo ibyiza gusa.

Si ibyo gusa kandi iyo ugeze muri Monaco Café wakiranwa urugwiro, dore ko hari na internet y’ubuntu bageneye abakiriya babagana.

Ibi byiza ntago biri kure kuko ni mu nyubako ya T2000 nshya muri etage ya mbere. Ukinjira ukomeza imbere ntaho uhagaze. Iyo uhageze wakirwa neza mu buryo utasanga ahandi, maze bakaguha ibyicaro byiza, ukaganira n’inshuti zawe mutuje.

Muntu wese wifuza kwakira umukunzi wawe, inshuti zawe, umuryango wawe, wikwirirwa wirushya utekereza kujya kure kuko muri Monaco Café bafite byinshi byiza kandi bigufasha gusabana no kwidagadurana n’abawe mu mutuzo utagira uko usa.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X