Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Bralirwa yashyize ku isoko ubwoko bushya bw’inzoga yise ’Huza’

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda, Bralirwa yashyize ku isoko inzoga nshya yitwa ‘Huza’, ikaba ari inzoga ifite umwihariko wo kuba ifite ikirango cy’amabara y’ibendera ry’u Rwanda ndetse ikaba ikozwe mu bihingwa byera mu Rwanda.

‘Huza’ yamuritswe kumugaragaro kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2016, isembuye ku kigero cya 4.8%; yatangiye kugera ku isoko ku itariki 9 Ugushyingo.

Mu kuyimurika, Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa bya Bralirwa imbere mu gihugu, Benjamin Havugimana, yavuze ko iyi nzoga bayikoze nyuma yo kumva ibyifuzo by’abakiliya bifuza inzoga ibafasha kuruhuka kandi ntibasigarane amavunane.

Yagize ati: "Ni inzoga bakeneye ariko itagira icyo ihungabanye ku buzima bwabo cyangwa ku mikorere yabo ndetse n’imibanire yabo n’inshuti n’imiryango."

Havugimana yakomeje avuga ko uretse kuba ifite umusemburo uri mu kigero giciriritse, byinshi mu biyigize ari ibihingwa biboneka mu Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ‘Huza’, Yvette Ntagozera, we yavuze ko iyi ari inzoga nshya idafitanye isano n’izindi nzoga zisanzwe zikorwa na Bralirwa.

Yagize ati: "Abantu batandukanye, banywa ibintu bitandukanye mu bihe bitandukanye. Niba wagize umunsi ugoye, ukeneye kunywa ikintu gituma uruhuka, gituma ubasha kujya ku kazi umunsi ukurikiye, uzahitamo Huza."

Huza iri mu icupa rya Cl 50 ikaba igura amafaranga y’u Rwanda 500.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MUSEKE KAGABO - 18/11/2016 saa 22:25

Nanjye nari umufana w primus boss yampagaritse inshuro 3 birangira ntabawe na skol! nta hung over umuntu abyuka ari kuri kime ze kbsa niba niyi ije ari sawa umuntu azba afite uguhitamo!
Kanda hano umusubize

Kagabo - 18/11/2016 saa 21:24

skol yabatanze umushi yakwigarurira abo mumajyepfo kubera rayon sport mwasubiye kwambika Etincelles mukareba ko izo nzoga zanyu batagerageza kuzinywa mumajyaruguru niburengerazuba! Uko mutinda niko skol ishinga imizi ubu no kuri brasserie kumazi yarahasesekaye
Kanda hano umusubize

kaguge - 18/11/2016 saa 20:06

reka turebe niba yo itamena umutwe nka mutsingi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X