Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Hamuritswe inzoga ya Mützig ifite ikirango gishya

Uruganda rwenga rukanatunganya ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa rwashyize ku isoko inzoga ya Mützig ifite ikirango gishya kibereye ijisho.

Mützig igaragara mu isura n’ikirango gishya yamuritswe ndetse ishyirwa ku isoko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya ya 20 Nyakanga 2016.

Ubuyobozi bwa Bralirwa bwatangarije abanyamakuru ko bwazanye ikirango gishya cya Mützig mu rwego rwo kuzanira abakunzi bayo udushya tudasanzwe. Bwemeza ko umwimerere n’uburyohe bw’iyi nzoga ya Mützig ntacyo bwahindutseho.

Julius Kayoboke, Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa muri Bralirwa yagize ati “ Twizeye neza tudashidikanya ko abakunzi ba Mützig bazishimira impinduka iri gukora. Twahinduye iki kirango cya Mützig bitewe n’uko tuzi neza ko abakunzi b’iyi nzoga bakunda udushya.”

Yakomeje avuga ko guhindura ikirango cya Mützig bitazahindura igiciro cy’iyi nzoga ku isoko kuko izakomeza kugurishwa ku giciro nk’icyo yari isanzwe igurishwaho, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda 500, 700 na 1000 bitewe n’ingano y’icupa.

Bralirwa yemeza ko inzoga ya Mützig ifite ikirango gishaje izakomeza kugurishwa kugeza igihe izarangirira ku isoko.

Mützig ni inzoga yageze ku isoko ry’u Rwanda mu mwaka wa 1987, yaherukaga guhindurirwa ikirango mu mwaka wa 2008.

JPEG - 207.5 kb
Mützig eshatu zifite ikirango gishya
JPEG - 160.5 kb
Julius Kayoboke umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri Guma Guma
JPEG - 171.7 kb
Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa muri Bralirwa, Julius Kayoboke asogongera kuri Mützig yo mu icupa rifite ikirango gishya
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X