Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Konka Group Ltd yabateguriye promotion “Tunga Konka”

Nk’ uko bisanzwe muri Konka ibintu bihora ari bishyashya , noneho ubu hagezweho Promotion yitwa Tunga Konka aho ugura kimwe ukongezwa ikindi.

Konka yabazaniye Promotion ishobora kubahesha uburenganzi bwo kongezwa ikindi gikoresho cya Konka mu gihe muguze igikoresho.

Nk’ uko byamaze kwemezwa n ’ubuyobozi bwa Konka buratangaza ko mu rwego rwo gushimisha aba clients ba bagana bazanye gahunda yo kubongeza kuburyo uguze igikoresho kimwe cya konka bamwongeza ikindi cya konka.

Iyo uhageze bakwereka urutonde rw’ibikoresho bigurishwa bakanakwereka urutonde rw’ibikoresho byemewe kongezwa.

Konka Group Ltd nk’ikigo kimaze kuba inzobere mu kugeza ku Banyarwanda ibikoresho bya electronics ndetse n’ibyo mu ngo bigezweho, bikomeye, kandi byizewe haba mu kuramba no mu buziranenge, gikomeje umuhamagaro wacyo kigerera Abanyarwanda ku masoko batabasha kwigereraho kikabazanira ibyo bifuza hafi yabo.

Ibikoresho wasanga muri Konka Group Ltd

Iyo ugeze muri Konka rero ukaba uhasanga bimwe mu bikoresho bita Fridge Guard na TV Guard, imashini zimesa imyenda (Iz’ibiro 8 n’iz’ibiro 12), ibyuma byo muri saloon byumutsa imisatsi bita Hair Drier, Utwuma duteka umuceri bita Rice Cooker, Laptops nziza, ndetse na za telephone z’ubwenge (Smart Phones), ibyuma bitanga ubushyuhe cyangwa ubukonje bizwi nka Air Conditions, utwuma duteka icyayi cg amazi ( Kettles) za cuisinieres zijyanye n’igihe, utwuma tw’amazi tuzwi nka Water Dispenser, za Frigo z’ubwoko butandukanye, n’ibindi byinshi wabona ugeze ku maduka ya Konka Group.

kuri ubu iyi promotion igeze kure kuko imaze iminsi itangijwe kugira ngo buri ugana konka aveyo yishimye, ababimenye mbere rero bamaze gukuramo ibyabo.
Aha ngaha kandi ibiciro by’ibikoresho bya konka bira cyari hasi cyane nko kuri televiziyo zo mu bwoko bwa SMART TV
(LED FLAT TV ) inches cg Pourse 55 izi zo zagabanutse cyane
Hagabanutse cyane kandi na Smart Led TV 47 inches, Smart Led TV 42 inches na Smart Led TV 65 inches.

Ikindi n’uko babazaniye n’ubundi bwoko bushya bw’amatelefone butari busanzwe nka: Konka smart phone K3, Konka smart phone L823, Konka smart phone V713
Akarusho kandi ni uko buri gikoresho cyose uguze baguha na garanti y’amezi 14. Ikindi ni uko iyo mwishyize hamwe cyangwa mufite aho mukorera cyangwa indi Adress, KONKA Group Company igukopa ibikoresho byose ushaka ukazishyura buhoro buhoro.

Iduka rya KONKA riri mu mujyi wa Kigali rwagati hafi ya Banki ya KCB ku muhanda ugana ku bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUK.) mu isoko rishya rya Kigali.


Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri nimero ya telefoni 0788547212 cyangwa ukabasanga mu nyubako ya T 2000 NSHYA aho bafite amaduka abiri muri etage ya mbere no ku muhanda wo hasi gato werekeza ku ruganda rwa Sulfo, uzakirwa mu cyubahiro kandi uhabwe serivisi nziza.


Ubwanditsi bwacu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X