Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Konka ikomeje kudabagiza abakiriya bayo ari nako uguze yongezwa

Konka Group yashyizeho Promosiyo y’akataraboneka aho yateguriye abakiliya bayo uburyo ugurayo igikoresho bakakongeza ikindi. Ibi byazanye n’iganuka ridasanzwe ry’ibiciro kuri buri gikoresho cyose cya Konka wagurayo.

Nta gushidikanya ko Konka ari ikompanyi ya rutura ndetse yambere izwiho gucuruza ibikoresho biramba by’ikoranabuhanga, byiza kandi bigezweho birimo amatelefoni , amatelevisiyo, amafiligo, ibikoresho byo mu gikoni ,imashini zimesa n’ibindi.

Izi promosiyo nkuko bitangazwa n’abayobozi b’iyi kompanyi ngo zigamije ko buri munyarwanda atunga igikoresho kiza, kigezweho kandi gifite ikoranabuhanga rigezweho, ku buryo agitunga kandi kitanamuhenze.

Igabanyirizwa Konka yabashyiriyeho riza kuri buri gikoresho cyose uguze kandi bakanakongeza n’ikindi. Ibyo si ibanga kuko abatari bake bamaze kuhagurira ibikoresho byinshi kandi nta numwe ubinenga ubuziranenge.

Konka Group ifite ibikoresho utasanga ahandi by’ikoranabuhanga bigezweho birimo nka Konka smart phone K3, Konka smart phone L823, Konka smart phone V71.

Konka kandi ifite ya televiziyo idasanzwe ushobora kuyireba nk’uko bisanzwe cyangwa washaka ukayikoresha nka mudasobwa (computer), iba ari touch creen kandi ntihenze ukurikije akazi ikora.

Konka kandi yabazaniye ibikoresho bidahenze ugereranyije n’umumaro wabyo.Ibiciro byabyo biri hasi cyane kuburyo budasanzwe. nko kuri televiziyo zo mu bwoko bwa SMART Tv (LED FLAT TV ) 55inches, zagabanutse cyane.

Wowe ushaka kwerekana imipira, cyangwa amafilime n’ibindi mu masalle manini ntukeneye za Projecteurs ngo ukore ibi kuko Konka yakuzaniye Televiziyo ya rutura .

Ibindi bikoresho byagabanutse cyane kandi harimo nka Smart Led TV 47 inches, Smart Led TV 42 inches na Smart Led TV 65 inches.
Garanti
Tubibutse ko Kuri buri gikoresho cyose uguze baguha na garanti y’amezi 14.
ikindi kidasanzwe utasanga ahandi ni uko iyo mwishyize hamwe, mufite ahantu hazwi mukorera , Konka irabakopa mukajya mwishyura mu byiciro.

Iduka rya KONKA riri mu Mujyi wa Kigali rwagati hafi ya Banki ya KCB ku muhanda ugana ku bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUK) no mu isoko rishya rya Kigali.

Ukeneye ibindi bisobanuro wabasanga mu nyubako ya 2000 aho bafite amaduka abiri ; muri etage ya mbere y’iyi nyubako, no ku muhanda wo hasi gato werekeza ku ruganda rwa Sulfo.

Ushobora kandi nokubahamagara kuri izi nomero 0788547212 mu gihe ukeneye ibindi bisobanuro.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 11/10/2016 saa 08:53

Muge mushyiraho n'ibiciro
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X