Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Monaco coffee shop yafunguye imiryango mu nyubako ya T2000

Monaco Coffee shop ni inzu icuruza ibinyobwa bitandukanye cyanye cyane ikawa ndetse n’ibiribwa bizwi nka fast food ikaba yarafunguwe tariki ya mbere Kamena 2016 muri T2000 mu igorofa rya mbere.

Mu kiganiro n’ushinzwe kumenyekanisha serivisi muri Monaco Coffee shop, yatangaje ko impamvu bafite ibiciro bitandukanye n’ahandi ari ukugira ngo Abanyarwanda barusheho gukunda ikawa z’ubwoko butandukanye,ibe mu binyobwa bazajya batumiza aho kuyibarirwa.

Ati “Ni byiza ko Abanyarwanda bakunda kunywa kawa dore ko tuzifite kandi z’ubwoko butandukanye.Ikindi twifuza ni uko abantu batugana bakabona itandukaniro ry’imitangire ya serivisi ndetse bakanafata ibyo kurya n’ibyo kunywa byiza kandi badahenzwe.”

Muri Monaco Coffee Shop bakora ibijyanye na boulangerie (bakery) nk’imigati, keke z’amoko yose (gateau ) n’ibindi byose bikorwa mu mafarini.

Yakomeje avuga ko muri uyu mujyi wa Kigali, Monaco ifite umwihariko mu gukora pizza ziryoshye kandi zifite ubuziranenge kuko bafite ibikoresho kabuhariwe ndetse n’abahanga mu kubikoresha bityo uyihaguze akagarukana abandi bakiriya.

Monaco Coffee Shop ifite ahantu hagari hakorerwa inama z’ubukwe,amasabukuru n’ibindi birori bitandukanye niyo byaba bikenera abantu benshi kuko hakira abagera ku 2500.

JPEG - 81.2 kb
Ni ahantu heza ho kunywera ikawa

Bafite kandi ahantu hagenewe abana hari ibikinisho by’ubwoko bwose bijyanye n’igihe tugezemo ku buryo umwana wahageze ataha yishimye.

Monaco Coffee shop banateganyije aho kunywera divayi (wine) n’izindi nzoga ziyubashye.

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa ko bagukorera komande wabasanga aho bakorera mu mujyi rwagati, mu nyubako ya T2000 mu igorofa rya mbere cyangwa ukabahamagara kuri telefoni igendanwa ariyo 0782756606.

JPEG - 129.6 kb
Hari bikinisho by’abana byiza
JPEG - 84.5 kb
Hari ikintu cyose kijyana n’ikawa n’ibindi binyobwa washaka
JPEG - 81.2 kb
Hari umugati utasanga ahandi
JPEG - 115.2 kb
Batanga servisi nziza ku buryo butangaje
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X