Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Nkore iki? >> 

Ko twatandukanye akaba ashaka ko dusubirana kandi mfite undi dukundana mbigenze nte?

Hashize ukwezi kumwe gusa dutandukanye mubyukuri naramukundaga pe, ariko kubera impamvu imwe gusa yatumye mureka, twari tumaze imyaka ine (4) dukundana.

Mbere yajyaga aza mu rugo ariko mu myaka ibiri yari ishize yari ataraza mu rugo.
Namubajije impamvu adashaka kuza mu rugo ambwira yuko yumva yazahagaruka aje kuvuga ijambo kandi iyo mubajije igihe yumva azaza kurivugira yambwiraga ko ari nyuma y’imyaka itatu.

Naje kumubwira yuko ntakundana n’umuntu utansura mu rugo iwacu, yahoraga yifuza ko twahurira mu ma gueto gusa nge mfata umwanzuro ndamureka.

Nyuma yo kumureka hari undi muhungu twahuye arankunda yaje kubimbwira.

Numvaga ntashaka kongera gukundana vuba ariko yaranganirije numva ndamukunze.
Bidatinze mba mwemereye urukundo, ubu nsigaye mukunda cyane, none wawundi twatandukanye yansabye ko twahura tukaganira.

Narabimwemereye turahura turaganira, yambwiye yuko yifuza ko twakongera tugakundana nonese ubu mwemerere cyangwa mwihorere??

Kuko uwo dukundana inshuti zanjye zambajije niba muzi kandi baziko n’ubundi uwa mbere twatandukanye.

Mungire inama y’icyo nakora.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ni salamaa - 20/01/2018 saa 09:47

reka nange mbonereho uwo twabyaranye umwana agize imyaka umunani yaranze kushyira murugo nyuma naje kwigira yugand mpura nundi musore ndamuryohereza tuzarushinga muruyumwaka nne isewumwana at4 ndagushaka kand sinkimukunda pee
Kanda hano umusubize

Brigitte - 9/10/2017 saa 09:39

nakubwirango banza muganire kukibazo cyari cyabateye gutanduka! kdi baza bavugango " kinda ugukunda".
Kanda hano umusubize

ANGE - 18/08/2017 saa 17:53

kundugukundakukouwoukundaabandisondabakunda
Kanda hano umusubize

- 5/08/2017 saa 07:21

Uzababeshyeko Ufite Uburwayi Bukomeye Uzabwihanganira Niwe Uzaba Agukunda Uzabe Ariwe Uhitamo
Kanda hano umusubize

- 23/04/2017 saa 18:34

urahuzagurika ntaru kundoufite kuko ukunda wahama kurumwe
Kanda hano umusubize

- 5/06/2017 saa 18:26

Mukunde Ch Aho Kabaye Ntikahabura
Kanda hano umusubize

- 16/04/2017 saa 10:04

Umva Bagarirayosentuzi Irizera Nirizarumba
Kanda hano umusubize

Hakuzweyezu Innocent - 5/08/2017 saa 06:55

Uzababeshyeko Ufite Uburwayi Bukomeye Uzabwihanganira Uzabe Ariwe Uhitamo Kd Ntugahuzagurike Murukundo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X