Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Nkore iki? >> 

Ko umugabo wanjye asesagura umutungo, ngirente ngo abireke ?

Nashakanye n’umugabo dukundana pe, ntitwari abakire ariko na none ntitwari dukennye kuko iwacu hinjiraga 300 000 frw ku kwezi. Ndetse tugira umugisha turabyara, ubu dufite umwana 1 kuko tumaze imyaka 7 tubana.
Umugabo wanjye rero ni imfubyi akaba afite abana abereye se wabo bagera kuri batanu agomba kwitaho umunsi ku munsi.

Aba bana naremeye baza kuba mu rugo iwacu mbitaho uko nshoboye mu bushobozi bwacu buke twari dufite urumva kuba uri umugeni ugahera ku bana 5 ubarera ko bitoroshye, mbakunze nta kibazo dufitanye.

Abana barize Secondaire aritwe tubamenyera buri kimwe cyose, ubu bamwe bageze muri Universities kandi za Prive nitwe tubishyurira byose pe, ibyo ntacyo bintwaye kuko ni inshingano niyemeje yo kubitaho kandi kuva twabana kuko rwose njye nshima Imana ko mu muryango mvukamo ntawe wo gufasha ku buryo byantera ikibazo ngo mfasha bene wabo b’umugabo gusa.

Ariko ikibazo ni iki ngira ngo mungireho inama y’uko nakwitwara kuko njye ndumva bimaze kundenga pe.

Nyuma y’imyaka yose tumaze tubana, umugabo wanjye ashaka ko tutongera kubyara ngo tuzabyara ari uko twamaze kugwiza ibizatunga umwana dufite (saving) kandi ntacyo akora mu kumuzigamira.

Ubu twinjiza Frw 1 000 000 buri kwezi, aho kunyereka umurongo yafashe mu kuzigamira umwana ahubwo byaje kurenga ibyo gufasha ba bana bigera no gufasha ba nyirasenge na ba se wabo, ubu mbona ashaka gufasha buri wese wo mu muryango wabo.

Mbese ugasanga arimo kubihamagarira ubwe ababaza ibyo bakeneye twaba tumaze nko kubika Frw 2 000 000 agahita yose ayafata akayabagabanya ngo nibanjye gushaka ibyo bakora, hashira umwaka bakongera bakagaruka bamubwira ibibazo bahuye nabyo akongera agafata ayo twari tumaze kugira akayabihera.
Ntabwo ari ba bantu b’abakene bo gufashwa pe, kuko bose ubona bafite ingo zo mu giturage ariko badakennye.

Nta yindi ngeso mbi umugabo wanjye afite pe, ariko ikibazo tutumvikanaho ni uburyo amafaranga yinjira mu rugo akoreshwa.

Ntiyifuza ko hari icyo twabiganiraho. Iyo ntangiye kubimubazaho havuka amahane, akambwira ko umuryango we umurutira kure umugore n’umwana ko ari inshingano ze kubafasha.

Nkamubwira nti nibyo, ariko reka turebe uburyo buboneye tubikoramo ntabyumve. Mbese we icyo ashyize imbere ni bene wabo gusa. Nkibaza nti ese nkore iki?
Mureke umutungo w’urugo akomeze awufate uko ashaka? Nivumbure se na bariya bana twafashaga mbihorere? (Nkumva umutima ntabwo ubinyemerera ko nabareka kubafasha), ko n’ibyo twabafashishaga arimo kubitagaguza?

Nzagumana umwana umwe se kubera ko atateganyirijwe kandi dufite ubushobozi? Nshake iyanjye ‘account’ (konti) ntangire mbikeho cyangwa ntangire gukora business zanjye ku giti cyanjye nteganyiriza abana banjye?

Nshake bene wacu se nanjye mbinjize mo bafashwe nk’abandi? Mbese se ntabwo mbona icyo gukora pe, ndeke urugo rwanjye rusenyuke? Ko kwihangana numva bigenda binanira? Kuko bigeze aho nta kiganiro numva nakorana na we, numva maze kumuhurwa kubera ibyo tutumvikanaho.

Savings avuga tugomba kugira z’umwana ntazo kuko umunsi ku munsi aba ashaka icyatuma amafaranga asohoka mu rugo.

Ubona ko atajya atekereza ejo hazaza h’umuryango we, ahubwo iyo tuganira aba ambwira ngo kanaka, cyangwa kanaka muri bene wabo ngo buriya azakomeza kumera kuriya, ntiwakumva na rimwe avuga ngo umwana ejo azabaho gute?…

Munyumve neza bavandimwe, kubafasha ntacyo bintwaye pe, ariko njye mbona ari ugufasha natwe tutifashije kuko nubwo twinjiza ayo mafaranga yose nababwiye nta nzu, nta sambu, tugira, nta kintu na kimwe dufite uretse akazi twese dufite ejo cyangwa ejo bundi kahagarara tukabura epfo na ruguru kuko ni contrat twese dukoreraho.

Murakoze ku inama zanyu bavandimwe.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

VENERANDE - 13/11/2016 saa 12:56

ABIRINGIYE UWITEKA BAMEZE NKUMUSOZI SIYONI UTABASHA KUNYEGANYEGA,MWOKABYARAMWE KUBAHA NOKUMVIRA BIRUTA IGITAMBO(BURYA ABAGABO BAKUNDA ICYUBAHIRO CYANE KANDI NTITWABARENGANYA IMANA YARAKIBAHAYE KANDI BARAGIKWIYE KUKO ADAMU YARAREMWE EVA AMUVA MURUBAVU,NTARUKUNDO RURI HAGATI YANYU URANATUBESHYA MUFITANYE IKIBAZO GIKOMEYE CYANE AHUBWO UMEZE NKIMPUMYI NTUBONA,UBUNDI ABAGIYE INAMA IMANA IRABASANGA ,UMVA NSHUTI YANGE URUGO NAMATUNGO UMUNTU ABIHABWA NABABYEYI BE ARIKO UMUGORE WITONDA( MWIZA) UMUHABWA NUWITEKA (NUMUGABO NAWE NUKO),IMIGANI 19:14 KANDI UMUGORE WUBURANGA BWIZA UTAGIRA UMUTIMA AMEZE NK'UMURINGA WIZAHABU WAMBIKWA IKIZURU K'INGURUBE,NKUKO MUGENZI WACU YABIVUZE HARUGURU UMUGOREWE IMANA IMUHE UMUGISHA KUKO YAGIZE UBWENGE,TWUMVIKANE RERO: WOWE NTARUHARE WAGIZE RWATUMYE UMUGABO WAWE AHINDUKA? UMUGABO WAWE NAKURUTISHA ABAVANDIMWE JYUMENYAKO ISHYAMBA ATARI RYERU, NIYANGA KOMUBYARA MUFITE UMWANA UMWE JYUMENYAKO HARIMO AKABAZO, BIBLE ITUBWIRAKO URUGO RWIZA ARI IJURU RITO(ABANYARWANDA BAGACA UMUGANINGO NGO URUGO RUBI RURUTWA NAGEREZA) MWEBWEHO UMUNEZERO WANYU WARARANGIYE,UMVA NSHUTI YANJYE URUGO RUSENWA NAKANTU GATO CYANE,NIBYIZA KO WAMWEMEREYE MUKARERA ABO BANA WARAKOZE CYANE NUKURI IMANA IBIKWIBUKIREHO MU IZINA RYA YESU( NIBA BYARAGENZE GUTYO WOWE UKORA INSHINGANO ZAWE NKUKO BIKWIYE NTANIMWE WISHE) KUKO BIJYA BIBAHO EGERA IMANA IKUBWIRE UKO UZABIGENZA KUGIRANGO ICYOKIBAZO KIRANGIRE KABA ARI AGASUZUGURO KABADAYIMONI(BURYA IBIDUHIGA NIBITURWANYA NIBYINSHI ARIKO IMANA IDUKIZA MURI BYOSE) SINANZEKO MUFASHA UMURYANGO ARIKO NAWE NTIYIYIBAGIRWE . UMVA UKO UGIYE KUBIGENZA NONAHA UKIMARA GUSOMA IKIGITEKEREZO PFUKAMA UBWIRE IMANA IKIBAZO CYAWE ISHOBOYE BYOSE NTAKIJYA KIYINANIRA YOKABYARA IGUHERE UMUGABO UBWENGE IHINDURE IBYANZE GUHINDUKA,IRAHITA IKUMVA RWOSE PE WOWE GIRA GUCA BUGUFI CYANE UGIRE IMANA HASI KWITAPI WOKABYARAWE EREKA UMUGABO WAWE URUKUNDO RUDASANZWE NIRWO RUMUGARURA MURI MUDU,UMUGABO WAWE NUMUTWARE WURUGO WIBUKEKO NTARUTUGU RUKURA NGORUSUMBE IJOSI(INAMA ZAWE ZIBA ZIKENEWE ARIKO NIWE UFATA IMYANZURO YANYUMA, URI AKABAVU KE URI AKAGUPFA KOMUMAGUPFAYE URI AKARA KO MUMUARAYE NYEMERERA NKUGIRE INAMA KANDI NUBIKORA NUMUTI WIKIBAZO CYAWE RWOSE MUVANDI SATANI YIGUTERA NAWE NGO WITERE,KUKO NTABWO WABA UBAYE UWAMBERE NGIRIYE INAMA ,MUBWIRE NIJWI RITUJE CYANE RYUJE URUKUNDO NUBWUZU BWINSHI (EREGA NTAWANGA IBYIZA ARABIBURA) MURESHYE UMWUBAKEMO UMUNEZERO ,IHESHE AMAHORO KUKO IYO USHAKA AMAHORO URAYIHESHA UTI GUTE: MUTERETE BIDASANZWE UMWUBASHYE CYANE NIMUJYA MWIJORO RYURUKUNDO ASANGE RUHARI, UTI MUGABO MWIZA NKUNDA UFITE UBWIZA BUHEBUJE,MFURA YA DATA KANA KA MABUKWE (NIYO YABA ATAMUFITE MWUBAHE NKURIHO KUKO YAKUBYARIYE UMUGABO DISI WE) NDIFUZA KUGANIRA NAWE MUGABO MWIZA(MARAYIKA WAMAHORO WUBAKA URUGO ARAMANUKIRA MURUWO MUTIMA UTUJE AKORE) WIBUKEKO WABANJE GUCIRA IMANA BUGUFI NAYO HARICYO YAKOZE CYAGIHE URI GUSENAGA UYIBWIRA IKIBAZO UFITE, MUSABE IMBABAZI ZAGASUZUGURO WAMUSUZUGUYE,AHOWAMUBWIYE NABI HOSE UHIBUKE, UKO WAMWITWAYEHO KUDAKWIRIYE KOSE, NINCYURO WAMUCYURIYE ZOSE KURI BENE WABO KO UTAZABYONGERA(UBIVUGE UBIKUYE K'UMUTIMA KANDI WARABIKOZE NTUSHOBORA KUMPAKANIRA KUKO YAGIYE KUKUBWIRAKO URUTWA N'UMURYANGO WE ARUKO WAMUCYURIYE(WAMUZENGEREJE) NTABWO URI MISEKE IGOROYE,UWAGUSHUNGURA NTIYAKUBURAMO INKUMBI NGOTUMUSHYIREHO AMAKOSA GUSA ,SABA IMANA IGUHE UBWENGE (UMVANKUBWIRE UZIKO IMANA IKWIBIRA IBANGA RIRI KUMUTIMA WUMUGABO WAWE IKAKUBWIRA IMYITWARIRE UZAJYA UMWITWARAHO ATAKUBIYE KUKO IMANA IMUZI KURUTA UKO WOWE UMUZI ? UMVAYE IMANA NUYEMERERA IRAHINDURA UMUGABO WAWE UKUNTU UDATEKEREZA KOYAHINDUKA KANDI IGIYE KUBIKORA UBIGIZEMO URUHARE BANZA WAKIRE MARAYIKA UTANGA AMAHORO MURUGO RWAWE BINYUZE MURI (WOWE)IRIYA NZIRA YOHEJURU,MWUBAHE BIDASANZWE NAWE YIBAZE UKO BYAGENZE, WISHAKEMO URUKUNDO RWAKERA ONGERA UKORE NEZA(URYOSHYE) IJORO RY'URUKUNDO YIBAZE(IMANA IRAGUHA IMBARAGA),SHA NDAKURAHIYE ARAJYA KUMURONGO PE,DATA WATWESE YIMANUKIYE? HAMWE NOGUSENGA NIBA UBISHAKA ,GUHA AMAHORO UMUGABO WAWE,KUMUHA AGACIRO UZIBAZA UKO BIGENZE KANDI JYUPUKAMA KENSHI WIHERERANA N'IMANA IKWIGISHE UBWENGE BWAHISHWE ABANYABWENGE( AHO IMBARAGA Z'ABANA B'ABANTU ZIRANGIRIRA NIHO IZ'IMANA YACU ZITANGIRIRA NB:NIWINANGIRA UMUTIMA WAWE CG UGAZUZUGURA INAMA TUKUGIRA NTAHANDI BIRIGUSHYA BISHYIRA ATARUGUTANDUKANA KANDI NIBA UTARUBIZI UBIMENYE UMUGABO WAWE NUMUNYABWENGE NTABWO AJYA AKWEREKA IKIMUBABAJE ABIKA MUMUTIMA WE NIYOMPAMVU UVUGAKO NTAKINDI KIBAZO MUFITANYE BA UMUVUMBUZI,HUMUKA UREBE KURE TEKEREZA CYANE,IKINTU KIDASANZWE UJYE UKIBWIRA IMANA KANDI UYISABE UMWUKA WERA AJYE AKUYOBORA MUBINTU BYOSE UZAGIRA AMAHORO.MURAKOZE
Kanda hano umusubize

jerome - 18/09/2016 saa 15:28

jyewe ndumva igisubizo ikifitiye genda ufunguze compte use nk'uzigamira urugo noneho urebe ko abyanga kuko gutandukana byo si byo kuko murakeneranye .Nubikora akakubaza uzamubwiza ukuri kuko kuvuga ukuri nta kibazo kirimo Ku bantu babana
Kanda hano umusubize

joma - 18/09/2016 saa 10:23

Mwifatira ibintu hejuru! Bagore, nta mugabo n'umwe ufite amahoro mu rugo rwe unanirwa kurutekerereza! Imvugo y'uyu mugore ahubwo irimo ibinyoma! At"N'ubwo bitoroshye kuba uri umugeni ugatangira urera abana 5"! Ni hano urugo rwapfiriye umugabo arakuzinukwa kugeza ubwo akurutisha umuryango w'iwabo, ikintu ubundi kitakabaye, kugeza ubwo adashaka kubyarana nawe abandi bana! Bivuze ko muri uko kubona ko kurera abo bana bigoye, hari uburyo wabyitwayemo bitamushimishije, reba nawe kugeza ubwo ujya mu binyamakuru ubwo mu baturanyi ho bimeze bite? Ubwo umugabo yabaye iciro ry'umugani ngo iwabo ntibatuma wambara ingutiya! Gufunguza compte ku ruhande umugabo atazi ni ukurusenya noneho burundu nabimenya! Kuzana bene wanyu nawe ni ukubakenesha burundu! Kurusenya ni ukwitesha agaciro! Burya ubona abagabo tunanirana, ukaba wakora amakosa mu rugo ariko umugabo wese akunda umugore we iyo amuha agaciro! Banza urebe imico yawe yatumye akuzinukwa kuko yakurongoye agukunze! Ubundi umusabe imbabazi! Njye maze imyaka 12 nubatse, nashatse mfite 28 ans ariko n'iyo ntashye feri ya mbere ni ku mugore, abana ubundi nkabona kwicara bakampa icyo kunywa! Yarakuzinutswe, kdi impamvu yabiteye urayizi yikosore : 1)uburyo igitekerezo giteye nabonye ari wowe uhembwa menshi, ntibibe impamvu yo kumusuzugura cg ngo kuko iwanyu bakize umusuzuguze kwa sebukwe, nabonye nako karimo, 2)aho gufunguza compte izagusenyera injira mu mishinga, ugure ikibanza utangire unubake! Abafundi ntibabatera mu rugo kwishyuza ngo ahitemo gufasha benewabo. Tangira imishinga y'urudaca imareho utwo dufaranga ducaracara mu rugo, emwe nimushaka mubure umunyu! Ubikore witonze kandi mu nyungu z'urugo, aho ntacyo azavuga, 3)itonde kugisha inama ubonetse wese kuko benshi babyuririraho, bikaba babonye faiblesses y'urugo bagaca inyuma bakabibwira umugabo noneho rukarunduka, 4)Umushahara wawe wumare rwose, ushyire umwana muri assurance education uzane contract uyimwereke ntacyo azavuga kuko ari inyungu y'urugo! Kuburyo uzajya usigarana udufaranga tugufasha mu mibereho. Menya ko ayatanga kuko ahari, 5)Umugabo mutware neza! Inyamaswa y'inkazi niyo nyir'inyama! Ba umugore mwiza ntumuzamukane nk'uko abo hejuru aha bakubwiye! Umugabo iyo umuzamukanye byose birapfa! Imico myiza y'umugore, ikosora ingeso mbi z'umugabo!!! 6)Menya ko urugo rwubakwa n'ubwenge bw'umugore hamwe n'imbaraga z'umugabo (guhangana n' ibibazo)! Umugore ni umuhigi, umugabo akaba impigi! Niko urugo rumeze burya! Imbwa iyo ifashe umuhigo (umutungo winjiye mu rugo), umuhigi agena uko ugabanywa (umugore atanga inama y'uko ukoreshwa kuko burya umugore ntasesagura)! Ayanywera se, atwerera yiyemera mu bagabo se, agira ate!!!! 7) Ubwo bimeze uko, mu buriri ubwo n'amazi warayamize! Umva wa mugore we, n'akataraza urakazana! Uti"Nta yindi ngeso afite "! Uramutera n'iy'ubusambanyi! Yaraguhuzwe, nawe uramuhuzwe, urumva igisigaye ari iki!!! 8) Bagore, mujye mumenya ubwenge! Umuntu ntagushaka akwanze! Turabakunda! Umugabo narakara umwegereze umwana amukore mu bwanwa, mu matwi nawe ujye hariya uti wowe n'umukobwa, umuhungu se, muransetsa! Umugabo ahita yibagirwa! 9)umugore mubi nyine arutwa n'umuryango wawe! Kandi umugore mwiza yuzura urugo aho ujyiye hose ukahamusanga! Ukaba ufite confidence no hanze! Ugataha wumva ucitse ibibazo! Gutaha mu muriro, nubwo waba wawakije biragatsindwa! Ngaho reba gutaha muwo utakije! Nturi busabe imbabazi kuko ntuzi icyawakije! 10) urugo ntirwubakwa n'agahimano! Ikidasanzwe uritonda ukagitekerezaho! Virus iyo yinjiye mu mubiri, ntuwurimbura! Kimwe n'uko ivunja urihandura witonze, ntabwo uca ino! Niko mbona urugo rwubakwa! 11)umugore n'umugabo bafitanye isano ikomeye cyane nagereranya n'igiti n'imizi yacyo! Umuzi principal w'urugo ni umugore! Umutwe w'igiti ukaba umugabo! Umuzi principal iyo wumye igiti biba birangiye! Ariko umutwe iyo ucitse hashibuka undi! Ushibutswa n'umuzi principal! Umugabo iyo yatukanye ingeso(gucika k'umutwe w'igiti), umugore arayikosora mu Britons, umugabo akagaruka mu murongo(kongera gushibuka k'umutwe )! 12)Bagore mube Umuzi, nimuba umutwe mukoroho nkawo ntimuzadushobora mungo! Kuba umutwe rero niko kujya gufunguza compte umugabo atazi! Hahahahahahah
Kanda hano umusubize

kaka - 20/09/2016 saa 08:35

urabisobanuye, bien...nagerageze inama umuhaye
Kanda hano umusubize

Fidos - 26/09/2016 saa 00:03

Uri umuntu w'umugabo cyane, niba atumvise agende arusenye
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 18/09/2016 saa 07:26

Imirasire mwaramutse,mumbabarire mfashe uyu mudamu kandi muraba mukoze cyane pe,njyewe mfite imyaka 43,mfite umugore tumaranye imyaka 11 kandi tubanye neza cyane,ariko twabanje kugirana ikibazo nk'icyo mufite uyu munsi,nafashaga umuryango wanjye ku imbaraga n'ukuvuga ngo tutabyumvikanyeho ndetse umunsi umwe nagiye ku kazi nsanga yigendeye iwabo,nagiye kumucyura njyewe nali mfite umutwe ukomeye nkuko umugabo wawe ameze n'umugore yali afite umutwe ukomeye tutabyumva kimwe,ariko umufasha wanjye yafashe icyemezo gikomeye cyo kunyihorera ngakora ibyo nshaka arambwira ati amafaranga n'ayawe ujye uyakoresha uko ushaka,umuti w'ikibazo rero:reka nkumenere ibanga rero,madamu wanjye ndamukunda cyane Imana imuhe umugisha:yafashe icyemezo gikomeye cyane ajya gusenga aransengera ubu narahindutse iyo mbonye amafaranga ndayamuha yose,akaba ari we ungenera kandi imiryango yacu turayifasha,tubyumvikanyeho,gusenga cyane,kandi umugabo wawe ni Mwiza cyane,ntuzamureke ahubwo uzamuhindure,Murakoze.
Kanda hano umusubize

THEO BASHYITSI - 18/09/2016 saa 07:12

MAMAGARANGUSENGERE
Kanda hano umusubize

umubyeyi - 17/09/2016 saa 12:32

ariko nigute umuntu akugisha inama warangiza NGO naguhamagare???abizana hano ataruko yabuze abo yahamara ahubwo akeneye ubufasha bwanyu harinabandi nkawe bababari bwumvireho abimitima nkiyi nkoko turabamaganye.umva rata umugabo ntiwapfa kumenya icyatekereza wasanga abafitanye nabo imishinga utazi akitwaza gufasha!!??so ba maso wibumwana.funguza account yawe umureke asesagure use mushahara nibimuyobera azakugarukira amenye nubwenge gusa ntazabyakira neza uzitegure guhangana nawe.nb ntuzamwubahuke ndetse nibikomera nabo bana ufasha uzababwizukuri ndumva ari Nakuru ntacyo batabona ariko ubonako bagufata nkumubyeyi nubona ntakigenda ubareke bose.in go ziki gihe ziragoye bisaba kwihanganirana no kuba maso.nimva ugikeneye inama zange umpamagare kuri 0723423858nge ndumumama ndubatse ariko naguha ubuhamya bugufasha kdi erega mujye munasengagusenga ninkingi ya mwamba.Imana ihindura ibyanze guhinduka.komera wihangane
Kanda hano umusubize

umubyeyi - 17/09/2016 saa 12:31

ariko nigute umuntu akugisha inama warangiza NGO naguhamagare???abizana hano ataruko yabuze abo yahamara ahubwo akeneye ubufasha bwanyu harinabandi nkawe bababari bwumvireho abimitima nkiyi nkoko turabamaganye.umva rata umugabo ntiwapfa kumenya icyatekereza wasanga abafitanye nabo imishinga utazi akitwaza gufasha!!??so ba maso wibumwana.funguza account yawe umureke asesagure use mushahara nibimuyobera azakugarukira amenye nubwenge gusa ntazabyakira neza uzitegure guhangana nawe.nb ntuzamwubahuke ndetse nibikomera nabo bana ufasha uzababwizukuri ndumva ari Nakuru ntacyo batabona ariko ubonako bagufata nkumubyeyi nubona ntakigenda ubareke bose.in go ziki gihe ziragoye bisaba kwihanganirana no kuba maso.nimva ugikeneye inama zange umpamagare kuri 0723423858nge ndumumama ndubatse ariko naguha ubuhamya bugufasha kdi erega mujye munasengagusenga ninkingi ya mwamba.Imana ihindura ibyanze guhinduka.komera wihangane
Kanda hano umusubize

pepe - 16/09/2016 saa 21:00

Shaka abantu bakuze binshuti mubiganiriza bamugire inama. Ubundi niba mwinjiza 1M. Moitie niyawe nawe moitie..noneho buri wese aga contribuer kurugo nka 200000..ubwo umugabo asigaranye 300000 kukwezi ye yo kuba yakoresha icyo ashaka...ariko agomba kwishakira transport imyenda..kwakira abantu...na gufasha benewabo. Ngiyo logic ikibazo nuko bizasaba umuntu wohanze umugira inama akumva...kuko hari abantu bameze gutyo batagaguza akazi bamwirukana cyangwa yarwara babandi yatagagujemo bakareba hirya banaseka ubugoryi bwe
Kanda hano umusubize

- 17/09/2016 saa 13:05

jewe umugabowanje asesagura nobanza noca mpamagara abavyeyi biwe bakamuhanura vyase nkakoranya umuryango wiwe ndijamari
Kanda hano umusubize

- 16/09/2016 saa 14:31

Bonjour ma soeur, mubyukuri ndumva mutazi ibyo murimo, umuntu gufasha benewabo ntago ari bibi,ariko umenyeko gufasha fasha cyane n'icaha imbere y'Imana kandi maze kubonako abanyarwanda bahaga nabi abagorebabo,1 umgabo ugukunda byanyabyo muhuriza hamwe inama nnibitekerezo byose kujirango urugo rwanyu,ariko rero ndumwa uri sous ordre y'umugabo wawe kuko ntamugabo ukwiriye kugira ikintu yakora atabibwiye umugorewe cyangwa batabyumvikaneho bombi en bref ntamuntu wese ukora icaha cyangwa ikosa atabiziko n'ikosa aubwo ibyobyose akora abiko kujira azakwirukane mubwenge, nyitwa Jean Claude Junior ndi umusore wimyaka 26 ndi wa taille moyene mubyukuri navuye mu gihugu cyanje kubera urukundo rubi cyane nagize muri 2014 rwanatumye nsubira mucicyiro cyabakene cyane byanakomereje umutima wanje cyane bina tuma mfata umwanzuro wokutazongera gukunda ukundi umukobwa wese womugihugo cyanje,niba wifuza kumenyana nanje wampamagara kuri 0783273586 nditeguye kukubera umugabo wifuza nzaguha nukukwereka utukundo utazigera wicuza nagato mubuzima bwawe, ariko ndi umukene pe ntacyo mfite kuko ntakazi kafatika mfite gusa ndi cuisinier mubuzima busanzwe iyo najgize amahirwe nkakabona ndakakora,gusa ubu ico mfite ni veritable amour ntakindi.
Kanda hano umusubize

- 16/09/2016 saa 14:25

Bonjour ma soeur, mubyukuri ndumva mutazi ibyo murimo, umuntu gufasha benewabo ntago ari bibi,ariko umenyeko gufasha fasha cyane n'icaha imbere y'Imana kandi maze kubonako abanyarwanda bahaga nabi abagorebabo,1 umgabo ugukunda byanyabyo muhuriza hamwe inama nnibitekerezo byose kujirango urugo rwanyu,ariko rero ndumwa uri sous ordre y'umugabo wawe kuko ntamugabo ukwiriye kugira ikintu yakora atabibwiye umugorewe cyangwa batabyumvikaneho bombi en bref ntamuntu wese ukora icaha cyangwa ikosa atabiziko n'ikosa aubwo ibyobyose akora abiko kujira azakwirukane mubwenge, nyitwa Jean Claude Junior ndi umusore wimyaka 26 ndi wa taille moyene mubyukuri navuye mu gihugu cyanje kubera urukundo rubi cyane nagize muri 2014 rwanatumye nsubira mucicyiro cyabakene cyane byanakomereje umutima wanje cyane bina tuma mfata umwanzuro wokutazongera gukunda ukundi umukobwa wese womugihugo cyanje,niba wifuza kumenyana nanje wampamagara kuri 0783273586 nditeguye kukubera umugabo wifuza nzaguha nukukwereka utukundo utazigera wicuza nagato mubuzima bwawe, ariko ndi umukene pe ntacyo mfite kuko ntakazi kafatika mfite gusa ndi cuisinier mubuzima busanzwe iyo najgize amahirwe nkakabona ndakakora,gusa ubu ico mfite ni veritable amour ntakindi.
Kanda hano umusubize

Rwema - 16/09/2016 saa 15:59

Ariko ntimukavange ibintu! Umuntu arakugisha inama ashaka kubaka urugo rwe ahubwo ukamugira iyo kurusenya! Genda urumukene koko cyacyo ufite cyo gutanga uretse amateshwa!
Kanda hano umusubize

Dari - 16/09/2016 saa 12:38

Wagirango ntujya usoma itegeko ryasohotse ryabashakanye ntaryo wabonye?barabyoroheje cyane?uhitamo uko ushaka,kdi kimba mwaranabishakanye nabyo ubwo byakoroha ariko nimba yarabize icyuya wenyine nawe uzabire icyawe
Kanda hano umusubize

fred - 16/09/2016 saa 08:54

ndumva ufite ikibazo byo,kandi kirakomeye.gusa ndakwibutsa ko hatabayeho lmana ngo ibabe hagati...usibye n'ibyo hazavuka n'ibindi...ibyo byose ni satani ushaka kugutanya n'umukunzi wawe...ntamwana w'umuntu wakunga umuryango hatabaye lmana,nunabigerageza bizaba ibyagahe gato nubundi havuke ibindi...rero ndagirango nkubwire ngo ugende wiherere ucebugufi usenge lmana ....we kuvugiriza induru abadashaka kukumva...bibiliya iravuga ngo nubabara usenge ,niwishima uririmbe.rero genda usenge lmana...niyo izagufasha gukemura n'ibirenze ibingibi bikuremereye.. lmana iragukunda . nkwifurije urugo rwiza
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 16/09/2016 saa 08:23

Uziyahurire Imbere azahita abicikaho cg nawe umumanikire ikiziriko ubisoze
Kanda hano umusubize

Gahungu Kayezu - 16/09/2016 saa 08:12

Iyi nkuru murayigaruye niyakera niba nagisubizo arabona azahebe,
Kanda hano umusubize

DOMOS - 16/09/2016 saa 08:10

Umva rero aka gatanya hakiri kare ,noneho kuko umugore wanjye ariko yabijyenzaga uze twibanire NDUMVA DUHUJE. ni Damos KARONGI TEL:0722557708
Kanda hano umusubize

uwamurera - 16/09/2016 saa 09:29

Unvawe..urihataritu...ubonyumwanyawogutereta
Kanda hano umusubize

Gahungu Kayezu - 16/09/2016 saa 11:28

Karogi nta mugabo umugore cg umusore ukobwa wakubaka wahabona, kereka niba ashakako uzajya umuca inyuma
Kanda hano umusubize

Biz - 15/09/2016 saa 22:44

uzaze nkwirongorer uve kwiyombwa
Kanda hano umusubize

inosa - 15/09/2016 saa 21:24

ihangane munjye mukomeza mubiganire
Kanda hano umusubize

Blaise - 15/09/2016 saa 20:16

For more advice contact me via: 0722748110
Kanda hano umusubize

Blaise - 15/09/2016 saa 20:12

Ko numva utorohewe muvandi? gufasha ni byiza ariko mugihe nawe haraho umaze kugera. Nonese niba ntanzu, ntasambu byanyu mufite,aho akazi gahagaze mwaba abande? mubanze mushake inzu nisambu byanyu, hanyuma ibyo gufasha mubikorane ubushishozi. kuko muramutse musezerewe kukazi byabagora kandi simpamya neza ko abo mukorera ibyo nabo babibitura. So mushiki yanjye rero, wiba umwana haranira iterambere ryiwawe. kuko umutungo niyo nkingi mwikorezi yubuzima bwurugo. Umugabo natemerako muhindura uburyo bwo gufasha, ntuzabe umwana. uzashake compte yawe personally maze ujye witeganyiriza numwana wawe. Be vigirant sister, Lol . For more advice, please contact me via 0722748110.
Kanda hano umusubize

muhirwa - 15/09/2016 saa 19:23

rero madam ibyo bintu birababaje inama numva nakugira emera uzane abajyanama murugo kuko icyo kibazo kirakomeye ntabwo urukundo gusa harimo n,ubugoryi ibaze ayo mahirwe mufite yo kubona ayo ma cash?umugabo wawe akeneye kugirwa inama ndumva mwakabaye mumaze kugera kuri byinshi fata icyemezo hakiri kare kandi nta n,ubwo umugabo wawe agukunda nukuri kugera ubwo avuga ngo wowe n,umwana ntacyo mumubwiye?my god njyewe ndagusabye va kumuntu nta n,icyo azakumarira yazaba nyirabayazana w,ubutindi urakoze
Kanda hano umusubize

Counsellor Mwizerwa - 15/09/2016 saa 19:20

Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera koko! Abagore batekereza nkawe si benshi! Umuryango mugari umuntu avukamo ni ngombwa kuwufasha ariko uza ubwa kabiri ni ukuvuga nyuma y'umuryango wawe bwite (umugabo,umugore n'abana) igisubizo rero ndabona wacyitangiye: gufungura konti yawe y'umwihariko ukamureka akajya yonona umushahara we wonyine. Witegure ariko guhangana n'ingaruka zabyo kuko ashobora kubibona nko kumuganza ariko nabona ntayindi choice kuko nk'uko ubivuga akazi gashobora guhagarara cyangwa bikagenda ukundi uretse nabibifuriza ariko bibaye ingaruka ni wowe n'umwana zageraho cyane kuko we hari ubwo yahita yishakira uwaryibitseho (abagabo ndabazi nanjye ndiwe) n'abo wishyurira hari ubwo batakureba n'irihumye kuko burya ngo uwiturwa ineza n'uwo yayigiriye aba agira Imana! Nta kwirangaraho rero! I believe that by considering all these angles you will come up with a decision, rember we do not decide to please people but to help ourselves!
Kanda hano umusubize

THEO BASHYITSI - 18/09/2016 saa 06:55

UMVA MUVANDI SHIKAMA USENGE?? IMANA UMUSENGERE IMANA IRAGU TABARA NIBA UKENEYE AMASE NGESHO NDI RUSIZI HAMAGARA KUTEL. 0725214880 0735989869 MURAKOZECYANE GOD BLEESS YOU!
Kanda hano umusubize

Ihangane - 15/09/2016 saa 19:14

Umva Nshuti Nakugira Inama Yogufunguza Conte Yawe Muriyiminsini Ukwimenya Nanjyeni Uko.
Kanda hano umusubize

papy - 15/09/2016 saa 19:02

madam. mpamagara nkugire Inama 0723337809
Kanda hano umusubize

papy - 15/09/2016 saa 18:59

mpamagara nkugire inama rwose 0723337809
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X