Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Nkore iki? >> 

Lysee warazwaga amajoro na Pasiteri wifuzaga kumugira umugore wa kabiri , byaba bigiye kumwicira ubukwe

Lysee Mukansanga ni umukobwa ufite imyaka 25 y’amavuko , apima metero imwe na 80 , afite ibiro 65 akaba umunyeshuri muri imwe muri kaminuza zikorera mu mujyi wa Kigali. Yakunzwe na Pasteur we usanzwe yararongoye nyamara Lysee we ntashaka kumubera umugore wa kabiri nk’uko abyifuza. Ibi rero byamuviriyemo itotezwa rikomeye

Mu buhamya uyu mukobwa Lysee Mukansanga ( Amazina twayahinduye)atanga , yabwiye itangazamakuru uburyo yatotejwe azira ko yabenze umushumba w’Itorero asengeramo , bikagera naho atangira gucyurirwa ubwirasi no gusuzugura by’indengakamere bitewe n’ingero mbi Pasiteri wabo akunda kumutangaho mu gihe ashaka kuvuga no kwerekana abakobwa bafite imico idahwitse b’Abanyarwandakazi.

Ntibyari bimenyerewe ko umukobwa yemera gushira amanga akavuga inzira y’umusaraba anyuramo cyangwa yanyuzemo , agamije kwerekana itotezwa rikorerwa abari n’abategarugori mu matorero .

Mu ijambo rye ryuje agahinda , Lyse ati :” Ubundi njyewe maze imyaka ibiri nkijijwe gusa , nakunze kubaho nkuko abandi bakobwa badakijijwe bamera kuko nanyweye inzoga kandi narasambanye ariko maze gusanganirwa n’umwuka wera w’Imana anyemeza ko ndi umunyabyaha ndihana , nakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwanjye . ”

Yakomeje ati :” Mu myaka ibiri maze ndi murusengero , natujemo amezi nka atatu gusa kuko umushumba wanjye yampamagaye ari ku cyumweru akambwira ko dukwiye kuganira amfitiye ubutumwa Imana yamuhaye , naramwitabye ansaba nimero nkoresha ya telefone ahita ambwira ko nta kanya gahagije afite kuko ari kwakira abantu bamukeneye byihutirwa , nanjye musubiza ko nategereza akabanza akabakira nkatahira rimwe . Yarabyanze ambwira ko ubwo abonye nimero yaza no kubimbwirira kuri telefone , ntacyo bitwaye .”

Lysee ibyo yibwiraga ko Imana yamutumyeho byaje kuvamo gusabwa urukundo na Pasiteri

Mu buhamya bwe buteye agahinda , Lyse avuga ko yarazi neza ko Pasiteri afite undi mugore kandi banicarana ku ruhimbi , kuburyo atiyumvishaga ko yashaka kumuca inyuma .

Mu ijwi ryumvikanamo agahinda ati : < Igihe cyarageze arampamagara , ambwira ko Imana yamuntumyeho ngo ambwire ko inyishimira . Naramubwiye mu ijambo rimwe ngo ‘ Amen ‘ >. Araceceka , ambaza niba mfite umusore dukundana ndamwemerera .

Hashize akanya ambwira ko Imana itamwishimira kandi niba bishoboka namureka ngo kuko adakijijwe ahubwo ajijisha mu gakiza . Narabababaye musaba kuva kuri icyo kiganiro kuko narinzi neza inama umukunzi wanjye yangiriye ngo nkizwe , ndetse n’uburyo namwereye imbuto mbi ( ndi umusinzi , nkanamuca inyuma ) we akanyerera inziza yanga ko tunakora icyaha akanambabarira numva amarira ajenze mu maso ndamukupa.

Nyuma duhuye yarambwiye ngo ndi umunyagasuzuguro , k’uburyo byageze naho azajya antangaho ingero mu Itorero.

Itorero ryemeye kumusezeranya , ariko Pasiteri yamubwiye ko niba ashaka gusezerana akwiye kujya gusezeranira ahandi

Lyse uvuga ko atigeze agira icyo abwira umuntu numwe ku bushyamirane bwe na Pasiteri , akavuga ko yabuze aho ahera asobanurira umusore bitegura kurushinga uko Pasiteri yamusabye kumwanga , bikagera naho amubwira ko amukunda kandi yifuza kumukodeshereza inzu nziza akamuha n’imodoka ariko akamugira umugore .

Ati : “ Pasiteri yambwiye ko ankunda ndetse nkwiye no kwanga umusore twakundanaga , mbyima amatwi kuko numvaga ari ubuhemu bukomeye . Namubwiye ko anyibagirwa akita ku mugorewe we ambera ibamba . Yambwiye ko ninemera nkanga umuhungu dukundana azankodeshereza inzu nziza nkayibamo kandi akangurira n’Imodoka nzajya ngendamo ariko nkemera kumubera umugore , kugeza ubwo azashaka icyamutandukanya n’uwo babana .

Byanteye agahinda , mbura uko mbibwira umukunzi wanjye , nyuma tugiye gusaba Itorero kudusezeranya abandi barabyemeza ariko icyemezo cya nyuma gifatwa na Pasiteri kiza kiduhakanira , avuga ko niba dushaka kubana nk’umugore n’umugabo we atadusezeranya ahubwo twazajya gusezeranira ahandi .”

Lysee Mukansanga yabuze ayo acira nayo amira

Uko iminsi yegereza , niko ababyeyi babaza abana bombi impamvu ibatera gutinza impapuro z’ubutumire . Lyse yakomeje kwinginga Pasiteri ariko nawe yamubereye ibamba . Yibaza niba azabisobanurira umuhungu bakundana ndetse bagiye kubana akumva bishobora kuzahita bihagarika ubukwe , bitewe nuko atigeze abimubwira mbere .
Lyse ati :” Ndibaza niba abantu bazabona twimuriye ubukwe ahandi batazagirango byatewe nuko naba narintwite nkarira gusa , natekereza ko umuhungu twakundanye kandi tugiye kubana namuhishe inzira y’umusaraba nanyuzemo nkumva bizahita bituma duhagarika ubukwe cyangwa antere icyizere .

Mana weee ubu koko nakoze iki gituma mbaho gutya ? None se Ngire nte nkore iki kugira ngo mve muri ibi bibazo? Mungire inama ndabasabye?

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bizimana Etienne - 30/11/2016 saa 09:59

UWITEKA IMANA igutabare I guhe ubwenge gusa wabaye intwari Komeza aruwo Mugabo mugire inama yo kutayoba bigeze aho umunzi na we mubwize ukuri musenge izaba inzira vuba
Kanda hano umusubize

dora - 25/11/2016 saa 11:57

ubundi se murinze kwikoma Abapasteur uyumukobwa murumva ari mukuri? umukunzi we ngoyamucaga inyuma nibindi nibindi wasanga uwo mukobwa ariwe satani uyu mukobwa ari umuchristo ntiyaza kwamamaza izinkuru ze kuko hari channel bibiriya ivuga yagombye kubinyuzamo kandi bigakemuka! nta munyarwanda winjiji ukibaho warengana nkuko abivuga pe ahubwo uwo mukobwa ntanakijijwe na gato
Kanda hano umusubize

Umucyo - 23/11/2016 saa 11:34

Ihangane nshuti yange uve muriryo torero ujyahandi bagusezeranye utahe ubane nuwo wakunze akaramata. abavuga nimwicecekere ntimuzi ihohoterwa riri hanzaha. wanga gukora icyaha haba mu kazi cg munsengero nkizo ugatotezwa Umukoresha akakwangisha abantu bose ngurasuzugura akakubeshyera ibibaho nibitabaho, akakwandikira igitondo nikigoroba uzira ubusa kugeza uretse akazi ukijyana mu bushomeli buri hanzaha waregahe ko ahugiye bagusaba ibimenyetso . nubwo wamufata amajwi ntibayemera ahaa abagabo mugerageze kwiyubaha rwose nakwima wumve ko ari uburenganzira bwe harabagirango numuco babona ko bisanzwe rwose igitsina gore cyaragowe nugusenga cyane
Kanda hano umusubize

Nduwayo Justin wema - 23/11/2016 saa 08:39

Ubavuga bareke bavuge muhindurd itorero ark ndumva mwarasezeranye nkuko ababanje babivuze
Kanda hano umusubize

simbi - 22/11/2016 saa 20:04

Ariko mwibaza kp twebwe na pasitoro turi amarobot? BakobwA muratugusha, muza nu nsengero mwikozeho, mutireba mwigize ba malayika, ama tailles murayazirika, ubundi mukabumbura ... Bababwiye ko tudashyikwa? Pasitoro nagisaba ujye umuha nkuko abagatorika baha abapadiri
Kanda hano umusubize

samantha lindsay - 22/11/2016 saa 12:22

Ubundi se yakimwimiraga iki? ??ngaho munyimvire Abakristo bikigihe!!!ubwose iyo ntama niki kindi itabonye? ?!!Ubukristo bwarinjiriwe nibwontebe yikibi uwose ni pasteri cg ni ikibi?ariko ubundi mbabaze mwabakobwa mwe mugiye musengera iwanyu mwaba iki?kujya kwisweresha kway maDemon nibyo bibanogeye Abakristo!!!!!!HAAHHAHA!!!!!!hari uwasenye urugo abyaye3kubera sekibi uwo(paster)wamubyiye ko umugabo we ari inzoka nabana bafitanye arabaDemon mumyumvire kweri
Kanda hano umusubize

Rafiki Jackson - 22/11/2016 saa 11:19

mbega abahanuzi b' ibinyoma weeeeeeee ! nonese ubundi Pastor asezeranya nkande? ubundise mwagiye kubimubwira no kubibwira abandi wowe numukunzi wawe mutasezeranye? ubundi icyo Pastor akwiriye gukora mubukwe nugutumirwa no gutwerera nkuko Yesu yabikoze ikana h' igariraya. uwasezeranyije ubukwe bwo muri Eden, ni Imana gusa Pastor ntiyari ahari. ahubwo bazatwereke aho iyo nshingano bayikuye
Kanda hano umusubize

mbasinga fred - 22/11/2016 saa 10:40

mubwize ukuri humura ntazakubenga va kuruwo mwana wo kurimbuka umukozi wa satani kdi muhindure itorero ibyo kuvugwa byo uzavugwa igikuru nuko lmana ikwemera.va kubantu sister kdi humura lmana izakurwanirira .ubundi c itorero niki ko ari adress urimuka ukajya ahandi courage rero
Kanda hano umusubize

mbasinga fred - 22/11/2016 saa 10:38

mubwize ukuri humura ntazakubenga va kuruwo mwana wo kurimbuka umukozi wa satani kdi muhindure itorero ibyo kuvugwa byo uzavugwa igikuru nuko lmana ikwemera.va kubantu sister kdi humura lmana izakurwanirira .ubundi c itorero niki ko ari adress urimuka ukajya ahandi courage rero
Kanda hano umusubize

Clement - 22/11/2016 saa 10:09

iyo amazi akubwiye ngo winyoga uyabwira KO ntambyiro fuite.Nina warakijijwe kko urimo ku discuta n'iyo sati kuki? bakubwiye KO nta fini rizajya mw'ijuru jya n'ahandi bazakwakira neza kandi ugumye aho wakomeza kurushaho gucumura cyane cyane uko ubonye iyo ngirwa Pasteur.uramwingingamo iki?zibukira
Kanda hano umusubize

mugwanashaka - 22/11/2016 saa 09:36

Ariko haribintu abarokore bibabamwo nibazo ko ari nka password yabinjiyemwo,none nkuwo ntiwumva ko ari satani mbi yamahembe.ikindi kuki wamuhishiye cnk hari ivyo mwakoze utinya ko bija ahabona ngo umusore atabivamwo.mushobora kuba mwarasambanye uwo mukozi wasatani yaryoherwa agashaka kukugira uwakabiri ukavyanka tu.nubwo utabivuze
Kanda hano umusubize

Patrick - 22/11/2016 saa 09:01

Kuki uhishira satani uyita umushumba,ubibwire uwo musore byose kandi ku bwanjye nanabigeza kuri Police kuko ako ni akarengabe wagiriwe.
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 22/11/2016 saa 08:17

mujye mwihuta mu byo mu bamo gusa mutinye amakosa. kuki se watinze kubivuga. musigaye mwumvira abo bahanura binyoma aho kumvira IMANA. Bible yarabibabwiye ariko ntimwumva.
Kanda hano umusubize

NKURIYINGOMA THEOPHILE - 22/11/2016 saa 07:08

ubundi rero ndumvamo ibintu bibiri nibaza ese babahakaniye mu nyandiko cg ni mu magambo? mufatire umwanzuro hamwe w'ikigomba gukorwa kandi mubwize ukuri kose utamutinye nahagarika ubukwe azaba atari uwawe niba ukijijwe uzabona undi kuko icyawe ntaho kijya
Kanda hano umusubize

ngabo - 22/11/2016 saa 06:29

apuu ikitabuze murutoki ni amakoma koko pasteur akwererere imbuto mbi nawe ukomeze umwinginge wagiye nahandi ko ntadini rizajya mwijuru
Kanda hano umusubize

Jmv - 22/11/2016 saa 06:16

Umva Rero Ku Bwanjye Ndabona Wabwiza Ukuri Uwo Musore Mugashaka Ukundi Mwabana Sinzi Icyo Itorero Ryabahaye Kugirango Muryizirikeho Bene Ako Kageni Mujye Mu Rindi Nabo Imana Irahaba Pastor We Mumureke Muri Iyi Minsi Benshi Biyita ABakozi B'IMANA baraheheta
Kanda hano umusubize

Eric - 21/11/2016 saa 23:01

Nonese wakwemereye Pasteur mukaryamana ubundi amakimbirane agahita arangira,ko uwo musore mukundana atazabimenya,niwumva kuryamana na Pastor utabishobora uhitemo kuzajya gusezeranira ahandi ,wowe uicecekere kuko Uzi impamvu ari kukwangira ntuzayivuge Ku kuko utabimubwiye mbere ,kandi ukuri kose si ngombwa kukuvuga.
Kanda hano umusubize

Eric - 21/11/2016 saa 22:59

Nonese wakwemereye Pasteur mukaryamana ubundi amakimbirane agahita arangira,ko uwo musore mukundana atazabimenya,niwumva kuryamana na Pastor utabishobora uhitemo kuzajya gusezeranira ahandi ,wowe uicecekere kuko Uzi impamvu ari kukwangira ntuzayivuge Ku kuko utabimubwiye mbere ,kandi ukuri kose si ngombwa kukuvuga.
Kanda hano umusubize

- 21/11/2016 saa 22:47

ibyo ntibyabayeho .ibi ni igitekerezo
Kanda hano umusubize

man power - 21/11/2016 saa 22:25

Wamukobwa we beshya pasiteri ugye ufata amajwi pasitere azahanwe nitorero uwo ni satan ko umukukunda ubwire umusore byose ukindi nuhura nikibazo nkicyo shaka umudamu we umwake Nimero umuhamagare muganire uko muzafata satan umuhekaribu nu mugore abe hafi afatwe mubimenyeshe polisi ibagire inama hakiri kare
Kanda hano umusubize

Nshimiyimana Samuel - 21/11/2016 saa 22:01

Uwo mukobwa nabwize umuhungu ukuri kuko byanze bikunze umuhungu azagirango hari ikindi amukinga
Kanda hano umusubize

Mwizerwa Counsellor - 21/11/2016 saa 20:31

Uyu mukozi wa Antikristo wiyoberanyije mu bakozi ba Kristo ntako utagize ngo umwigishe, umuhugure kandi ari we wagombaga kubigukorera! Iyo ataba umwana wo kurimbuka (nka Yuda waburiwe kenshi n'Umwami ariko ntiyihane bikarangira yiyahuye) aba yarihannye ndetse akagusaba imbabazi! Icyo mbona ni uko Umutahizawintama agiye kuzimwambura azihe undi w'imico myiza. Icyo uzakora byihuta ni ukubibwira umukunzi wawe mukarebera hamwe uko mwageza cyanyu ku miryango ndetse no ku itorero ryose! Ukeneye izindi nama cyangwa n'undi wese wazikenera e mail yanjye: ngendajb2@gmail.com nkaba ndi umujyanama mu by'umwuka wabigize umwuga.
Kanda hano umusubize

Aime - 21/11/2016 saa 20:15

Muraho neza? Imirasire nabakundaga ariko rwose ngaye uwasohoye iyi nkuru. Impamvu nyinenze nuko nta bunyamwuga burimo. None uwo mukobwa mwakweruye mukamuvuga ko ari guhohoterwa. Ntimuziko muri abavugizi b' Abaturarwanda? Ese uyu Pasteur ko ari mubi mwa muvuze maze agahanwa. Ese kuki uwo Pasteur mutamubajije uko abyumva? Rero ntibikwiye ko muzana inkuru nkizi mukazitirira ba Pastors. Ibi rwose biragayitse ese nibo bakora ibibi gusaa? Mbese uyu mukobwa nta muryango agira ngo abe ariwo abwira? Rwose Imirasire mbagire inama inkuru nkiyi nti muzongere ku yisohora. Kuko muba mwishebeje kandi rwose ubusanzwe turabakunda.
Kanda hano umusubize

wezy - 21/11/2016 saa 18:48

Ariko uwo mu Sister uretse ubuhumyi afite arumva uwomupasteur koko yagakwiye kumutindaho yibazako atarintungane kuburyo amuhangayikisha bigeze aho namureke ntagasenge abantu ajyasenga Imana knd nayontigireberera inkozizibibinki nkiyo ngirwapasteur azabibwere iyoncutiye nubundi yamwumvaga arumupagani nubundi ntizabura kumwumva knd nimbariwe barikuzabana nubundi bazabana iyongirwapasteur ntikomeze kumubera Stress
Kanda hano umusubize

Nkurayija - 21/11/2016 saa 17:44

L'empire de la fausse religion
Kanda hano umusubize

brijutte uwineza - 21/11/2016 saa 17:32

nonesenutabimubwirabizagedagute? jyenakugirinamayokumubwirimpamvumudasezerana
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 21/11/2016 saa 16:00

uwo musore mubwize ukuri kose ntanakimwe ukuyeho cg ngo wongeremo,kuko nubundi uwo mukozi w,ikibi(aho kuba umukozi w'Imana) azakomeza abavangire , nubwo wahindura itorero .
Kanda hano umusubize

Theo - 21/11/2016 saa 17:32

Nanjye ndunga murya Emmanuel, wikwiyangiriza ahubwo bivugane numukunzi wawe mufatire icyemezo hamwe. Naho kuba utarabimubwiye kare nuko wangaga kumubabaza kandi yarii afitiye icyizere uwo ngirwa mushumba w'itorero.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X