Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Nkore iki? >> 

Mbigenze nte ?

mfite mukuru wanjye twakuranye arubatse afite abana 2 umugabo we aramukunda cyane.
Ikibazo gihari mbere yo kubana numugabo we yari yarakunzeho undi musore cyane ariko ajya kwiga hanze baraburana, akeka ko yamwanze.

nyuma yaje guhitamo gushaka undi mugabo nyuma wa mu ex-boyfriend.
Aho aviriye hanze yaje afite gahunda yo kumushyira mu mago aziko akimutegereje nkuko basezeranye ariko asanga yarabaye uwabandi.

Mbabwije ukuri mukuru wanjye asigaye yarasubiranye na ex-we mu ibanga ku buryo ningewe ubizi gusa kandi yansabye kubigira ibanga iyo mubwiye kubireka arabinyemerera ariko bidatinze akabisubiramo.

Nabuze uwo mbibwira kuko ntamubyeyi dufite ngo amuhane kandi mbibwiye umugabo we urumvako rwaba rusenyutse none mwebwe mwangira iyihe nama?

Ndifuza ko mukuru wanjye agumana n’umugabo we ndifuzako atakwisenyera ariko nabuze uburyo bwiza mbigenzamo ariko nizeye inama zanyu murakoze!!!

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

b - 7/08/2016 saa 16:17

ndabigusabye , ntuzabibwire umugabo we. Uzamuhane umugira inama, niyanga umureke, satani asamuta ku gasi nta ruhare ubigizemo. wari umufatanyacyaha iyo uza kuba nta nama wamugiriye.
Kanda hano umusubize

komera - 3/08/2016 saa 17:10

Koresha aya mayeli nibyanga ubivemo . Bwira mukuru wawe uti hagalika kujya kururiya mu ex wawe , niwanga nzabibwira umugabo wawe kandi na famille yose. Ikindi ubwire mukuru wawe ko ahagarika communication nuwo mu ex nta kintu amubwiye , nta n'integuza , noneho yongere abane n'umugabo we bisanzwe. Mubwire ko iryo banga witeguye kuribika niba nawe yemeye gutandukana n'umu ex we. Umubwire ko niba umu ex agerageje gu forca , we amwime communication kuzageza igihe undi nawe azabivamo. Wowe na mukuru wawe mukajya mujya inama neza uko muzavana uwo m ex mu buzima bwa mukuru wawe . Mukuru wawe niyanga kukumva ubibwire umugabo we , ubwo na famille yose iba igomba kubimenya.
Kanda hano umusubize

david - 3/08/2016 saa 00:17

Ugize neza kugisha inama. nibyo urashaka ibitaguteranya numuryango jabdi mukuru wswr ntasenye. Gusa taradhenye ariko ntawavuma iritararenga. tegura ahantu utumire mukuru wawe umubwire ko ushaka ko muganira. uzamubwize ukuri ko ibyo akora bimaze kugera aho bitakwihanganirwa, areke burundu iyo ngeso avane numugabo umwr yemeye niyanga urebe abantu binshuti muri famille bamuhamagare. Kandi uwo munsi muganira uzabimubwire ko atabiretse uhita ubishyira hanze.
Kanda hano umusubize

- 2/08/2016 saa 16:35

Ooooo birababaje pe koko !!! uzabahamagare bombi ubumvishe ko bari guhemuka ubabwire ko nibabikomeza uzabibwira umugabo we ,niba bumva bazahita babireka.
Kanda hano umusubize

ERIC - 31/07/2016 saa 10:59

Njye ndumva mutabitindahonabaha urugero kuwo nubakanye nawe maze kugira ikibazo cyuko ntaboneka murugo amezi atanu gusa abandi bagabo navasore bashoboye bagerageje kunsenyera kandi babigezeho kugezaho unugore amburwa twari twaranabyaranye magingo aya ntashobora nokunyitaba cyangwase musure anyakire kumumugabo imyaka ibaye itatu bamezi ane ariko icyipfuzo afire nukuba mubuzima bwukwigenga gukora ibyo ashaka ndumva kurinjye kuba nwabwira famille ikamenya ikibazo hakirikare byaba byiza kuko nanjye kugeza ubu nariyakiriye nemeye guhangaba nicyantereza umwana ikibazo kongera gushaka ntibizanyorohera doreko nta divorce yari yagakorwa ariko uwotwabyaranye nabisaba nzamushigikira kuko njye nafamille ye twagerageje kubikurikirana dusanga byararenze ihaniro nawe nkumutabariza nakunanira uzamureke kuko akarinyuma karahinda itabyaye inyana izabyara ikimasa
Kanda hano umusubize

ERIC - 31/07/2016 saa 10:57

Twizeyimana - 31/07/2016 saa 10:25

imana niyo gusa ishobora guhinduranuriya muntu
Kanda hano umusubize

DAMOS - 31/07/2016 saa 07:27

NJYE NDUMVA NTAKIBJZO GIHARI WOWE UZAMPENYE IBYAWE KERETSE NIBA WARAGUMIWE.
Kanda hano umusubize

Mujyanama - 30/07/2016 saa 16:55

Nyandikira kuri kabuhariwe_mujyanama@yahoo.fr nkwereke uko icyo kibazo wakirangiza mu masegonda utavuze menshi!!! Ni akabazo Toto cyane, bizarangira mukuru wawe yanze uriya ex we, akunze umugabo we cyane, kandi nawe azagushimira cyane
Kanda hano umusubize

asas - 30/07/2016 saa 11:23

umusore afite gahunda yo guhemukira mukuru wawe namara kumutesha umugabo we ntanubwo bazongera kubonana azamukwepa
Kanda hano umusubize

aaaaahhhh - 29/07/2016 saa 22:34

Uzabwire mukuru wawe ko uwo musore bacudutse atamukunda nagato, kuko imyaka yose yashize atari yarabuze uko yamuvugisha, ahubwo yaraje asanze yarashatse aba abonye uburyo bwiza bwo kuzajya amusambanya neza ntacyo yikanga nkingaruka kdi kumusenyera ntacyo byaba bimubwiye. We uzamubwire amuveho kuko ntakindi kimugenza.
Kanda hano umusubize

aaaaahhhh - 29/07/2016 saa 22:32

J.AMARIE BURUNDI - 29/07/2016 saa 22:01

NAJE INAMA NOKUGIRA,NIMBA USENGA BAZA WEREKE IMANA ICO KIBAZO HAMA UHAMAGARE MUKURU WAWE UMUBWIRE KO GUSENGA ABAMI 2 KO BIDAKUNDA YIRINGIRE UWO BARIKUMW UBU GUSA URYA AVUY HANZ AMUHEBE ATARUKO AGOMBA ABEHO NABI MUBUPFUVYI BWANYU.MURAKOZE.
Kanda hano umusubize

- 29/07/2016 saa 21:49

icyaha niwowe ugifite kuko urumufatanyacyaha ,arkose nawe urarengana usenya urwe umutiza umuhoro.
Kanda hano umusubize

Nanah - 30/07/2016 saa 08:02

Nibyorwose uri umufatanyacyaha urabura kubibwira umugabo ukaryumaho ubwose urumva amaherezo azaba ayahe?
Kanda hano umusubize

- 29/07/2016 saa 21:06

njyewe ndumva washaka ahantu ugahamagara uwo musore namukuru wawe ubaganirize udaciye inyuma ukabereka ukuri aho kuri ukereka uwo musore yuko adakwiriye gusenya urugo rwumuntu ubyaye(2) nubwo bari gusambana ntibashobor a kubana uwomugore azicuza nadahinduka urugorwe ruzasenyuka kdi ntoshobora kuzabana nuwo barigusambana birababaje uzampamagare nguhe inama ntuye kimironko birambabaje numb yanjye 0723636422 ndagusaba uzampamagare tuzasenga kdi imana uzabirabgiza neza
Kanda hano umusubize

- 29/07/2016 saa 21:03

Mwizerwa - 29/07/2016 saa 20:31

Mukuru wawe biragaragara ko ahubwo yamaze gusenya kuko nakomeza atyo amaherezo ni azafatirwa mu cyuho umugabo agahita amwanga ndetse n'uwo mucuti we bigeze aho yahita amwihakana akabura byose nk'ingata imennye none rero umubwire niba adashoboye kureka iyo nshuti ye ya kera azayisabe yake ubutane ubutane ubundi babane ikintu ntahamya ko yamwemerera kuko uretse gushaka kumusenyera nta n'ubwo amukunda kuko iyo aba amukunda ntiyari kurinda arangiza kwiga muri ayo mahanga nta na communication! Nabyanga rero azaba abonye impamvu idasubirwaho yo kumureka abyemeye kandi nabwo ntacyo kuko biruta gutunga abagabo babiri icyarimwe nawe kandi hari igihe wabisubirizwamo uretse ko ntakubwira ngo abe ari ho uhanga amaso kuko igisubizo cyawe gishobora kuva n'ahandi. Imana iguhe ubwenge kandi ikuyobore muri icyo kibazo kitoroshye ikindi kandi ni uko n'inshuti yawe magara itagomba kumenya ibi bintu!
Kanda hano umusubize

Pombe - 29/07/2016 saa 19:18

Urarwana n,ubusa,ntabwo mukuru wawe yareka ex we ariho akura ibyishimo,azagucenga ko yamuretse ariko ajya agukwepa ajye kwiha akabyizi kamuryohera.Witege ahubwo ko banabana na ex bikarangira.On n,aime qu,une seule fois ds la vie,niba uyo mu ex ariwe rukundo rwe kuki ushaka kumuhohotera umubuza kwishima?Wewe ushobora kubifata nk,ubusazi ariko ararengana elle ne peut pas résister contre l,amour,c,est inexplicable et naturel.
Kanda hano umusubize

Mbandiyimfura - 29/07/2016 saa 19:15

Yewe ndumva utorohewe kubika ibanga ringana gutyo.Ariko se reka nkwibarize akabazo k'amatsiko:uwo wita ex-boyfriend wa mukuru wawe ntiwaba nawe umwikundira?Muri rusange rero kunyungu za none n'ahazaza h'umuryango wanyu iyo ngeso igomba guhagarara.Uzabwire mukuru wawe umutera ubwoba ko uzabibwira umugabo we.Uzabwire ex-boyfriend wa mukuru wawe ko ibyo akora bitiyubashye nagato arabiba imbuto azasarura nyuma yo kuzarushinga.Ingaruka zibyo dukora turi ku isi tuzibona nyine turi ku isi.Kandi uzamubwire ko ariwe wakoze amakosa yo kugenda akiburisha ngo nuko yagiye mu mahanga. Narekeraho
Kanda hano umusubize

Pombe - 29/07/2016 saa 19:13

Urarwana n,ubusa,ntabwo mukuru wawe yareka ex we ariho akura ibyishimo,azagucenga ko yamuretse ariko ajya agukwepa ajye kwiha akabyizi kamuryohera.Witege ahubwo ko banabana na ex bikarangira.On n,aime qu,une seule fois ds la vie,niba uyo mu ex ariwe rukundo rwe kuki ushaka kumuhohotera umubuza kwishima?Wewe ushobora kubifata nk,ubusazi ariko ararengana elle ne peut pas résister contre l,amour,c,est inexplicable et naturel.
Kanda hano umusubize

emmile - 29/07/2016 saa 17:11

Nge inama nakugira uzabwire mukuru wawe nuwo mukopine we wambere mushake ahantu hatuje mubiganireho muri batatu mufate icyemezo mwigishe ,mwinginge uwo musore yemere muhinduranye atware wowe aho kugirango asenye urugo rwabandi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X