Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Nkore iki? >> 

Nanjye ndabagisha inama

Ndi umu mama umugabo wange dufitanye umwana umwe. Ejo bundi twagiranye twa tubazo tutabura mu rugo maze ndahubuka mutuka igitutsi kibi mbikoreshejwe n’umujinya.

Yarandakariye namusabye imbabazi bisa nibiciyeho ambwira ko ambabariye ariko igitangaje ubu ari kumbwira ko kumbabarira byamunaniye ku buryo yumva atagishaka no kumbona mu maso ye.

Byanyobeye ese nigendere mu byukuri uretse guhubuka nagize ntakibazo kindi mushinja ni umugabo ubereye urugo pe.

Ndabasabye buri wese angire inama uko abyumva ndumva nenda no guturika.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mugabo Frank - 17/09/2016 saa 07:08

manza umubwireko urumuntu nawe kdi kogukosabibaho muzima unamwibutseko none ariwowe ejo akaba ariwe.
Kanda hano umusubize

Twagir’IMANA Victor - 17/09/2016 saa 23:49

Ihangane Kuba Udashyuka Ubiterwa Na Stres Siteresi Cg Umunaniro Gusa Niyo Ugiyegukorana Imibonano N'umuntu Utiyumvamo Ntabwo Ushyukwa. Ariko Akenshi Biterwa N'ibibazo Cg Siteresi Ubaufite.
Kanda hano umusubize

Karake - 17/09/2016 saa 06:45

Nangye umugore wanjye yigeze kuntuka ngo wa mbwa we!
Kanda hano umusubize

tesi - 15/08/2016 saa 12:23

mbikuye kumutima ndabashimiye nukuri inama mwampaye zaranyubatse rwose ubu yarambabatiye ntiyabimbwiye ariko ndabibona kubambajije niba twarasezeranye yego tubana gi kristo rwose nukuri ubu ni sawa kandi ngendeye kunamazanyu
Kanda hano umusubize

- 14/08/2016 saa 20:55

ESE WAMUTUTSE GWIKI INAMA NKUGIRIYE REBANEZA ICYO MWAPFUYE NIBA NARUHARE WABIGIMO
Kanda hano umusubize

aime - 14/08/2016 saa 06:10

Erega ubwiz bw'umugore burutwa ni uburakari bw'umugabo! wowe wumva wajya hehe?
Kanda hano umusubize

Theoneste - 13/08/2016 saa 22:43

Umve Mada,iriyanama Ya Nsanzabaganwa Niyo,pee!!Arikose Nawe Nakubabarira,witeguye Kumwubaha Birenze,ukowabikoraga Cyangwa Nibyakanyagato,ugasubira Kumutuka Mada,banzawisuzumeneza Urebe Icyatumye,yisubira Kumbabaziyariyaguhayembere Icyonakubwira,rebako Ntaruhare Ubifitemo Niba Udakomeza,kongera Amakosa Bigatuma,akomeza Kubyibuka.
Kanda hano umusubize

- 13/08/2016 saa 17:05

Mugore Humura Abagbo Ni Abana Beza Cyane Buriya Yarakubabariye. Dore Ikizabikwemeza:wowe Mwiteho Cyane Ukunde kumuganiriza Kdi Witonze Nubona Atakumva,atakwitaho Ataguha Akanya Ko Kukumva (uzababara Ndetse Ubimwereke Nubona Aguhaye Akanya Ko Kuguhoza Akubaza Uko Umerewe Azaba Yarakubabariye) Uwo Musi Muzakundana Bundi Bushya. Naho Kugendase Ibeshye Gato Ugaruke Utangirira Kuri Zeru Kdi Wihane Gutukana Sibyiza, Noneho Gutuka Umugabo Unagukunda??????? Izindi Nama Kuri 0725465342
Kanda hano umusubize

- 13/08/2016 saa 09:23

Cabugufi wemere icyaha azageraho abyakire yunveko wahubutse naho nugenda ntakamaro umuti uzakomeza ukurye
Kanda hano umusubize

kamanzi - 12/08/2016 saa 22:26

nonese ahavuye icyo ntihar, ibindi? birakwiye kumusaba imbabazi,kdi ugasenga Imana ikaguhindura.kandi ubishatse byakunda
Kanda hano umusubize

Obama - 12/08/2016 saa 13:53

Nzi Abagore Imana Yababwiye Kwubaha Abagabo Banyu! Senga Imana Igutoze Ubundi Buryo Womwubaha Ukamwubahira Ico Ari.
Kanda hano umusubize

Jean Claude Ntirushwa - 12/08/2016 saa 11:15

iriya nama yuwakubwiye ko ugomba gushaka cadeau ndumva ari nziza cyane. Yikore kuko iragaragaza urukundo kwicisha bugufi no gusaba imbabazi kandi ibyo nibyo bibazo umugabo wawe agufiteho. Burya ntamuntu utababarira iyo abonye ko usaba imbabazi abikuye kumutima. utababarira ni abo twita akahebwe kandi nkeka ko umugabo wawe ataragera aho. Ntiwibaze impamvu yisubiyeho nuko gusa akibabaye
Kanda hano umusubize

nsanzabaganwa jean claude - 12/08/2016 saa 08:04

INAMA ngiye kukugira uhite uyikora.fata cadeau uyifunge neza muburyo bushimishije Amaso ufate UMWANA wanyu winfura .uyimuhe.mwimbere muri cadeau wandikemo ayamagambo.kurupapuro uri bushyire munsi ya cadeau.wandikeho ngo"uri Umugabo nkunda cyane.ntanundi mugabo ukuruta kwisi.Umutima wawe muzabana igihe cyose uragusaba imbabazi kubwo ikosa waguyemo uhubutse .urakwinginze wubababarire kuko ugusabye imbabazi ubikuye kumutima.ariko uzafate ifoto uriho nawe bishobotse yaba iriho wowe nawe nabana. uyibanze hejuru ya cadeau .nayibona azayitegereza yibuke byinshi.noneho agité akuramo cadeau wamuteguriye.ahite agwa Kuri yabaruwa ayisome.
Kanda hano umusubize

niyonizeye meddy - 11/08/2016 saa 21:49

Uramusoma Azoca Akubabarira.
Kanda hano umusubize

Habinshuti - 13/08/2016 saa 06:39

muraho,mugore humura nugire ubwoba aza kubabarira ukoreshe buriya buryo bwa cadeau.
Kanda hano umusubize

niyonizeye meddy - 11/08/2016 saa 21:39

Jewe Inama Nokugira Nuko Wokwihangana Ukamuhendahenda Ukabimwumvisha.
Kanda hano umusubize

Counsellor Mwizerwa - 11/08/2016 saa 20:42

Mugore tuza umutima kuko umugabo wawe yarakubabariye ahubwo arimo kurwana no kubyibagirwa kandi niwowe ugomba kubigiramo uruhare! Umugabo iyo atakubabariye abika mu mutima akakwereka ko nta n'ikibazo afite ukazashiduka yagufatiye ibyemezo bikomeye! Umugabo burya ni analytical mu gufata ibyemezo bivuze ko afata igihe gihagije cyo kubitekerezaho naho umugore akaba emotional bivuze ko ayoborwa n'amarangamutima gusa! None rero mu gihe akiri gutekereza ku mbabazi wamusabye irinde cyane kubimugaruramo wongera kumusaba imbabazi kuko bimeze nko gutoneka igisebe kitarakira! Ive inyuma umwereke ibikorwa by'urukundo hamwe icyabahiro bisumba ibya mbere! Amagambo make ibikorwa byinshi! Nakwiyama ntumukurikirane,ntumurakarire cyangwa ngo umwivumbureho,icyo agusabye gukora nubwo waba utagishoboye cyangwa utacyishimiye ugerageze ugikore unezerewe. Nukora ibi byose bizamwimwibagiza igitutsi wamututse! Singombwa ko anakubwira ko akubabariye hari ubwo nawe yabikwerekera mu bikorwa! Ntuzibagirwe kandi no kubisengera umaze no gusaba n'Imana imbabazi.
Kanda hano umusubize

MANIRAGABA Apollinaire - 11/08/2016 saa 22:32

uwiyise counselor Mwizerwa ndakwemeye rwose uri umujyanama kweli inama wamugiriye nanjye numva ariyo namugira kdi nayikurikiza ntakabuza bizagenda neza. kdi umpaye e mail yawe nanjye nkazakugisha inama byamfasha merci.
Kanda hano umusubize

Counselor Mwizerwa - 12/08/2016 saa 12:51

Email yanjye ni johnbaptist709@gmail.com FACEBOOK
Kanda hano umusubize

ema - 11/08/2016 saa 20:37

Ngewe rero nkubwire uzajye umusaba imbabazi kenshi unamubaza niba yarakubabariye nibyanga uzagende ugure impano uyifunge neza uti cher igihe runaka nakugeneye impano uzandikemo uti:nsabye imbabazi mbivanye kumutima byaranshitse ndagutuka ariko ntuzongere utazabona ishyano riruta iryambere.
Kanda hano umusubize

- 11/08/2016 saa 19:02

Mpa whatsapp yawe
Kanda hano umusubize

GAHIRE Cosma - 11/08/2016 saa 18:15

Humura Madame.Nanjye ndi umugabo.Hali igihe madame wanjye twatonganye amena intebe nakundaga cyane.Ariko twiyunze mu gihe gito cyane.Numuha bya bintu bye muryamye inshuro 3,azahita yibagirwa ko wamututse.Burya bya bintu muduha mu bulili,bituma tubakunda.Bihanagura ibyaha mudukorera.Cyane cyane ko watubwiye ko ali umugabo mwiza.Nizere ko mwateye igikumwe mutabana busambanyi kuko imana ibyanga. Imana yanga abasambanyi bose.Ntabwo bazaba mu bwami bwayo (1 Abakorinto 6:9,10).Nubwo millions z'abantu babikunda,babeshyana ngo ni "boyfriend na girlfriend".Umuntu musambana ntabwo aba ali inshuti yawe.Muba mugamije kwishimisha gusa,ariko iyo umuteye inda,akenshi uramuta cyangwa mugakuramo inda.Mugahotora akana imana yaremye kakili mu nda (avortement/abortion).Gusambana ni bibi cyane.
Kanda hano umusubize

karisa - 11/08/2016 saa 18:10

Twe dutanga inama zerekeranye namategeko mubijanye nibibazo Burigihe bigaragara mumago , kubagabo nabadamu , kubana babakobwa batwitishwa nabasore bakabihakana ndetse nibindi bibazo byose bigaragaramo akarengane , wanterefona kuri 0788821058 nakugira inama ijanye nitegeko avocat , merci
Kanda hano umusubize

ZIRUGURU EPA - 11/08/2016 saa 19:23

Ariko se KALISA we,ubwo koko urabona uyu mudamu akeneye avocat?Ntabwo wasomye neza ikibazo ke.
Kanda hano umusubize

- 11/08/2016 saa 17:36

muganirize umwumvisheko ntazibana zidakomanya amahembe gusa nawe wigenzure neza ko utaba waramukomerekeje bitewe n'amateka runaka yanyuzemo .
Kanda hano umusubize

Kim - 11/08/2016 saa 17:15

uzage mwiduka urebe ikintu akunda ukimugurire bagifunge neza ugure na Carte nziza umwandikire umusaba imbabazi .
Kanda hano umusubize

byose - 11/08/2016 saa 17:06

Muganirize umubwire ko mu nshingano zo kubana no kubabarirana bibaho, kandi ko nawe uzamubabarira nakubabaza. Niba adashobora kukubabarira mubwire ko ukeneye gufata iminsi itatu yo gusenga umusabe ko yagufasha amasengesho , natabyemera kandi wowe ubikore. Muri iyo minsi ukomeze imirimo yawe , kumwitaho ku rugero we abyifuzaho, kwita ku rugo ntacyo uhinduyeho ahubwo ushyireho agahigo maze ujye ufata nk'isaha wenyine mu cyumba usenge usabe Imana kubafasha. Wirinde kumubwira amagambo menshi nawe wihe umwanya uceceke niba ashaka distance yimuhe , ariko nagukenera ntiwange. Irinde gukomeza kumwinginga kuko nawe akeneye igihe cyo gutekereza. Ya minsi itatu nishira uzamumenyeshe ko amasengesho wayarangije , hanyuma ukomeze ibyo kumwiorera no kumubanira uko arimo kubyifuza utamushotora cyane, ariko ukora ibyo ushinzwe byose mu rugo. Niba ari umugabo ushyira mu gaciro azakugarukira anagusabe n'imbabazi. Imana ikuyobore
Kanda hano umusubize

Emma - 11/08/2016 saa 19:47

mumaranye igihe kinga niki?ese mwarasezeranye imbere y'amategeko?
Kanda hano umusubize

- 12/08/2016 saa 07:34

Rero nitwasezeranye imyaka 2. MURAKOZE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X