Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Nkore iki? >> 

Ndamukunda ariko kuba tudahuje idini bimbereye ihurizo!

Mbanje kubasuhuza basonyi beza namwe banyamakuru muhora mudufasha kubaka umuryango, uwo mutima mwiza muzawuhorane.

Ikibazo cyanjye giteye gitya:

Nitwa Dusabe Francois, mfite imyaka 27. Nakundanye n’umukobwa kuva dutangiye kwiga mu mashuri yisumbuye kugaza ndangije Kaminuza.

Urumva ko kugeza ubu urukundo rwacu rwari rumaze gushing imizi bihagize ndetse twese tuziranye bihagije, aho umwe azi ibyo mugenzi we akunda ndetse n’amateka ye.

Gusa ikingoye kugeza ubu njye ndi umukirisitu we akaba umusiramu, kandi murabizi kugira ngo umukobwa w’umusiramu ahinduke biragoye.

Twari tugeze mu gihe cyo kubana, ariko iwabo banze kwemera ko yahinduka, kandi nanjye ntabwo nahindukirira umugore.

Ikibazo ambwira ko atakemera guhinduka iwabo batabyemeye.

Ndamukunda pe, gusa byanyobeye ko nshaka ko dushyingiranwa, kandi nkaba nkeneye kuva mu busiribateri, nakomeza kwanga guhinduka mureke nishakire undi.

Ese nemere guhinduka umusiramu ngo nuko umugore yanze guhinduka.

Mumfashe mungire inama!

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 29/01/2018 saa 18:14

Ntugwe Murudubi Nkuko Eva Yarudukwegeye Ntuhedwe Numugore
Kanda hano umusubize

NIYERA Evariste - 28/10/2017 saa 12:19

Ntuzabe umuyisram kubera umugore man
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X