Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Nkore iki? >> 

Nkore iki ?

Nanjye ndabasaba inama. Umu x wanjye yahoraga ansaba ko turyamana nkanga. Yaje kumbeshya ko mushiki we arwaye njya kumureba baranyakira ampa fanta imwe mpita nta ubwenge.

Ibyakurikiye murabyumva yanteye inda ngeze muri mu mwaka wa gatandatu secondaire mpita ndivamo.

Narabimubwiye arambwira ngo niwongera kumpamagara uzabona ibibazo. Mu rugo barantesheje mbaho nabi kugeza iki gihe sinzi niba narabyaye cg yaravuyemo.

Na papa nawe ari kumbwira ngo ninjye kumwereka umwana kandi agize amezi 3 avutse duherukana mfite inda y’ukwezi kumwe . Mungire inama ni ukuri njyeyo? Cyangwa mbyihorere ?

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gaju - 12/09/2016 saa 10:00

Muraho mwese bakunzi b'uru rubuga , umva mwana w'umukobwa uwo mugabo waguteye inda mu buryo nkubwo watubwiye hanyuma wamubwira ko utwite akakwiyama kongera kumuhamgara , urumva ari umuntu cg ni inyamaswa ? kabisa uwirinde kuko nuramuka usibiye yo azongera agusambanye agutere indi ugumye uhangayike ejo ukurizemo no guta umutwe , uzamubwire niba akeneye kureba umwana azaze agusange iwanyu naho ubundi uzamukuraho imbwa yiruka !
Kanda hano umusubize

Iyakaremye Jean Dieu Kirundo - 14/08/2016 saa 10:34

Shamukobwa Umuntuyagufashe Kunguvu Wunva Agukunda? Muhebe Uwosuwawe.
Kanda hano umusubize

VIRGINY UGANDAN - 25/07/2016 saa 08:54

Uwo Mugabo Ni Ingegera Mbi Rwose Kandi Yahanzweho Na Dayimoni Pe! Umva Sha Bebe Niyo Mwabana Hanyuma Uwo Ntacyo Yakumarira. Tuza Uwiteka Agufitiye Gahunda Nshya Kandi Nziza
Kanda hano umusubize

- 20/06/2016 saa 12:18

banza ukore iperereza umenye impamvu yabyo uzabone gufata umwanzuro.
Kanda hano umusubize

man power - 19/06/2016 saa 13:06

Shyaka umuryango urengera abari nabategarugori bazakugira inama
Kanda hano umusubize

mwizerwa - 18/06/2016 saa 16:10

ugirango buriya se ntazi amakuru yawe?aba ayazi nubwo wowe ntabyo uzi.ashobora kd kuba yarafite impamvu.niba ubona ubuzima butameze neza kd ubisabwa na papa wawe ashobora no kuba ariwe ubatunze wowe n uwo mwana.mwagerageza mukongera mukamushaka hari ubwo ubu yabyumva cg yana byanga akanga nawe mwagerageje
Kanda hano umusubize

Prosper - 17/06/2016 saa 15:44

Reka kuba umwana,ese umugabo yakwihakanye utwite none ngo arashaka k,umwereka umwana?Yakoze icyaha cyo kugutera inda mutabyumvikanye kdi mu buryo bwa kinyamaswa,banza utekereze neza,ikibabaje n,uko ababyeyi bataguteze amatwi ngo bumve ikibazo cyawe egera Police n,iyo yonyine ya gufasha.
Kanda hano umusubize

Mbonyinshuti jean - 17/06/2016 saa 08:01

Icyo nicyaha ginwa n'amategeko y'Urwanda wajya kuri Police ikwrgereye ukarega uwogabo kandi hazavamo igisubizo kiza
Kanda hano umusubize

Ivan ndongozi - 17/06/2016 saa 03:07

Ariko nawe urumudange ngo gwiki ngo ntuzi niba warabyaye cg ngo indayavuyemo ariko wowe urenze umudange pe
Kanda hano umusubize

dolisi - 17/06/2016 saa 23:37

Ahubwo c wowe uvuzi iki urabona uno munyamakuru atariwe wabyanditse nabi ubwo ntuzi gushishoza ngo umenye icyo yashatse kwandika yavuze ko se wu mwana atazi niba uwo yateye inda yaravutse cg yaravuyemo. Umva rata inama itari agakecuru irere umwana nakura se akumva amukeneye azamukwe nta mikino sha kujya muri police nugut igihe bakwaka ibimenyetso ukabibura bakaguhindur umusazi tipe nawe akavuga ko atakuzanye akuziritse muri make kurega bamutegeka indezo gusa ubundi akayiguha ukwezi kumwe gusa njye byambayeho aranyihakana neza gusa niboneye uwunkunda aramunyibagiza ndetse anemera kwitwa se amwiyandikishaho ubu nubwo yaza akambakamba ntitwamumuha kandi nakura tuzamubwira byose uko byagenze nawe humura uzabona uguhoza ayo marira.
Kanda hano umusubize

julienne - 16/06/2016 saa 20:38

mureke azagushaka utamukeneye
Kanda hano umusubize

Alias - 16/06/2016 saa 17:53

Niba mubona mubayeho ubuzima bubi mwajyayo mukareba ukwazabafata???? mwihangane Imana izabibuka.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X