Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Nkore iki? >> 

"Nonese ko nkiri isugi ..?"Humura sinkubabaza .."ubuhamya bw’umukobwa wahemukiwe n’umusore yari yarimariyemo

Nakundaga umusore ariko we yifuza kunsambanya gusa. Nagerageje kumwangira ariko nzakunanirwa antera inda tuyikuramo none ndi kwicuza kuba naratakaje ubusugi

Mu mwaka wa 2011 nahuriye numuhungu mu birori by’umuni mukuru( birthday party) turamenyana ansaba numero ya telefoni(contacts) zanjye ndazimuha. Tukajya tuvugana kenshi turamenyana .

Njye nari nkijijwe nyuma nzakumenya ko adakijijwe anywa n’inzoga nyinshi .Narimaze kumukunda cyane. Ngerageza kumwikuramo birananira ariko mu mutima ngahora numva ijwi rimbwira ngo mureke bikananira.

Byarakomeje hashize umwaka umwe atangira kumbwira ngo yifuza ko turyamana . Naramwangiye ngerageza kuganira nawe ,mubwira ko nia yarankunze koko yategereza igihe tuzabanira,ko ntakikwihutisha .

Hashize nk’ Amezi abiri arongera antesha umuntwe ngo ntitwakomeza kubana nka mushiki na musaza(sister and brother ).

Umunsi umwe nza kumusura iwe murugo turaganira aranyinginga ngo turyamane ndanga ndataha nkahorana imitima ibiri. Undi munsi nongeye kumusura arongera ambwira ko kwihangana bimunaniye.

ndamubwira "None se ko nkiri isugi(Vierge)?" yahise ansubiza byihuse agira ati:" Humura ntugirikibazo sinkubabaza kandi ndagukunda"

Mubyukuri naramwemereye ariko kubera nakuriye mu muryango wa gikristo batubwirako gusambana ari icyaha Imana yanga urunuka.

Ndababwiza ukuri nabikoze nko kumushimisha ariko ntamunezero nakuyemo .

Kuriwe nabonye yishimye ariko ntaha mbabaye nicuza bikomeye kubera ukuntu nemeye ngatakaza ubusugi bwanjye kandi narinarihaye intego yo kuzaryamana numugabo wanjye kumunsi w’ubukwe gusa.

Ntibyatinze ntangira kubura imihango ngira ubwoba . Mbimubwiye arampumuriza ngo humura izaza .

Hashize amezi abiri ntangira kumva munda habyimbye, mbimbwiye maman arambwira ngo ni impatwe(constipation) ampa utunini ngo birashira.
Ariko byarakomeje nongera kubibwira umuhungu arambwira ngo ninjye kwa muganga bampime .

Naragiye mbwira muganga uko meze barampima nsanga ntwite( positive). Muganga atangira kungira inama ,ariko muri uwo mwanya sinarimpari mubitekerezo nari ndi kure cyane .

Navuye kwa muganga mpita njya kureba uwo umuhungu . Ngezeyo kubera ukuntu nari meze yahise abyibwira. Uwo munsi narize amarira atagira uko angana,yarampumurije ngo ihangane ntakundi .

Mubajije icyo abitekerezaho arambwira ngo ntiyiteguye gukora ubukwe. Yambwiye ko hari umuganga baziranye yabwira byose uko bimeze akadufasha.

.Naratashye umunezero nahoranaga urashira,ntangira kwigunga. Yaje kumpamagara ambwira ko uwo muganga yamwemereye kudufasha kuyikuramo.

Natangiye kwibaza ukuntu nakoze icyaha cya mbere nkaba ngiye no gukora icya kabiri,ntekereza ndamutse mpfuye ukuntu najya mu muriro ,ukuntu umuryango wanjye nabanyisigiye isura mbi .

Umunsi wo kujya kwa muganga warageze ndabyuka ndasenga mbwira Imana ngo nimvayo amahoro sinzongera kuyicumuraho . Doreko Imana tuyibwira amakosa yacu yose.
Naragiye ngerayo umuhungu ampa amafaranga ibihumbi mirongo inani(80.000Frw).Aricara arandindira. Narinjiye muganga aransuhuza atangira gukora akazi kiwe .
Narababaye nicuza ibyo nakoze byose ariko mfunga umwuka . Hashize iminota 30 birarangira. Muganga yampaye imiti igabanya ububabare ndasohoka.

Wa muhungu twakundanaga aramperekeza ndataha. Icyantangaje ni uko atitayeho no kumenya uko nabaga meze muriyo minsi. Imana yaramfashije ndakira neza.

Hashize amezi ane nahamagaye uwo muhungu ndamubwirango duhagarike ubucuti bwacu kuko narinabonyeko atankundaga nkuko yabimbwiraga m umyaka itatu twamaranye ,ahubwo hari icyo yanshakagaho .

Yagerageje kunsaba imbabazi ariko naramwangiye ubutwaratandukanye burundu.

Nkba ashakaga kubasaba inama zanyu,ariko mbinginga ngo ntihagire untuka kuko umuntu agishinama ababaye aho kuyimugira mugatangira kumutuka no kumucira imanza ndabinginze ngo ntimubikore.

Nabasabaga inama zanyu cane cyane abaganga n’abantu bakuru.
Ibyo bintu byambayeho byose kugeza ubu byanteye ubwoba mpora nibaza nimba ninubaka urugo rwanjye uku gukuramo inda. bitazamviramo ubugumba .

Mfite ubukwe umwaka umuri uyu mwaka wa 2016 . Mfite imyaka 23. Ese nzongera ntwite neza bitagoranye mbyare?mumfashe ndabinginze .Murakoze cyane.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Vava - 20/10/2016 saa 10:55

Imana ni umutunzi w'imbabazi kuruta uko ubitekereza, Gusa mbabajwe nuko ikikubabaje ari ingaruka z'icyaha aho kuba icyaha ubwacyo. naho ukeneye imbabazi z'Imana mbere ya byose ubundi ukaba uwumudendezo ukabona gutegereza ugushaka kw'Imana. Imana idusezeranira kutweza naho ibyaha byatukura tukutuku irabyeza. abagutuka nabagutega Iminsi ndababaza ese mwebwe muri abatagatifu(saint). wasanga mumeze nkababandi bari bazaniye Yesu mariya? harya ninde wamuteye ibuye? Nubundi utarakora Icyaha nagucireho iteka. ikindi bikwoshya kwivamo wicuza imbere yabana babantu. Bibwire Yesu gusa azakubabarira.
Kanda hano umusubize

VITA - 19/10/2016 saa 13:03

Imana n'Inyampuhwe kandi n'Inyambabazi itinda kurakara kandi igira urugwiro, wowe uzayisabe imbabazi ubikuye ku mutima ,wiyirize uyiririre izakubabarira, gusa ikintu cyo kwica umuziranenge ni bibi cyane, iyo ureka ukamubyara ntacyo uba utekereza, ntuba uhangayitse, uba wirebera umwana wawe agusekera ukanezerwa. Njye rero ungiriye inama yo gukuramo inda waba ubaye umwanzi wanjye, kandi umukobwa wakuyemo inda sinamurongora nd'umuhungu kuko aba ari umwicanyi, uwihekuye ntawe yatinya, n'umusore ubwira umukobwa ngo akuremo inda ye bose ni bamwe nawe n'umwicanyi sinabana nawe, so ntibizakuvamo uzahora ubyibuka iteka, nugira Imana izaguha undi mwana, we uzemere umubyare ntuzamwice. kandi wihane. Imana ikubabarire yumve gusenga kwawe maze ihaze ukwifuza kwiza kwawe.
Kanda hano umusubize

VITA - 19/10/2016 saa 12:52

Imana n'Inyampuhwe kandi n'Inyambabazi itinda kurakara kandi igira urugwiro, wowe uzayisabe imbabazi ubikuye ku mutima ,wiyirize uyiririre izakubabarira, gusa ikintu cyo kwica umuziranenge ni bibi cyane, iyo ureka ukamubyara ntacyo uba utekereza, ntuba uhangayitse, uba wirebera umwana wawe agusekera ukanezerwa. Njye rero ungiriye inama yo gukuramo inda waba ubaye umwanzi wanjye, kandi umukobwa wakuyemo inda sinamurongora nd'umuhungu kuko aba ari umwicanyi, uwihekuye ntawe yatinya, n'umusore ubwira umukobwa ngo akuremo inda ye bose ni bamwe nawe n'umwicanyi sinabana nawe, so ntibizakuvamo uzahora ubyibuka iteka, nugira Imana izaguha undi mwana, we uzemere umubyare ntuzamwice. kandi wihane. Imana ikubabarire yumve gusenga kwawe maze ihaze ukwifuza kwiza kwawe.
Kanda hano umusubize

kibaya - 15/10/2016 saa 07:32

Njye iby'abagore bingeze ahantu, ahubwo ni ukubura uko ngira ni uwo mfite twavangura kdi ubwo undi ugiye gushaka umwerekako uri umumarayika!!!! Ngaho uzagire ubutwari bwo kumubwira iyi histoire yakubayeho!!!
Kanda hano umusubize

jean pierre - 19/10/2016 saa 06:47

Yawe Ihangane ariko inama nakugira gusaba Imana ikakubabarira kuko mwakoze ibyaha bibiri icyambere warasambanye icyabiri wakuyemo inda yumuziranenjye Kandi yesu yesu yaravuze ngo mureke abana bato bansange inama kubandi bitarabaho ariko bishobora guhura Nabyo mbere yokuryamana ntagakingiriza mutekereze Ko inda ibonetse muzafatanya kumurera nkuko mwafatanyije ibyishimo ntimukishimire iminota itanu hanyuma ukababara umwaka cyangwa ibiri mazerero nkwifurije Urugo rwiza uzabyare hungu na kobwa ngaho Imana ibigufashemo
Kanda hano umusubize

Tom - 11/10/2016 saa 14:04

Ihangane umenye ko imana igukunga kandi wizere ko gutangira bushya bishoboka. Waguye mubishuko by,uwashakaga inyungu ze kandi kubera intege nke za muntu twese byatubaho. Gusa burya kwirinda kwiza ni tutemera kuba n,umuhungu muli mwenyine, Abahungu barashukana cyane aliko so bose. Rero urubyaro rutangwa n"imana birashoboka izaguha abana kuko igira imbabazi kandi twese turi abanyabyaha. Komera imana ikugirire neza
Kanda hano umusubize

Joseph - 11/10/2016 saa 13:16

nshimiye mwese mwatanze ibitekerezo. gusa uno mukobwa yizere Imana kuko igira impuhwe nyinshi twe tutkwiyumvisha. gusa kuko ntazi uko abarokore basaba Imana imbabazi, ndumva ibyo kwatura bidahwitse kuko haviramo ibyaha byinshi, nk amagambo avugwa hirya ni hino bigakomeza kugukomeretsa, ndetse n abo babivuga bagaacumura. so, niba uri umugatolika jya gusaba penetensiya, kd niba utari nawe ngwino kwa YEZU NYIRIMPUHWE NTAWE UHEZWA KD NTACYO BISABA USIBYE UBUSHAKE GUSA Ubundi usabe randez-vous abavandimwe bagufashe, kuko hari abandi bakoze ibyaha birenze ibyo byawe bakize kd hatitawe ku idini. YEZU(YESU) ni mwiza akiza abamwemwra kd bamwizera. ngwino wakire impuhweze, maze urebe ngo byose urabibona. gusa nguhaye ubuhamya buto, hari umukobwa nawe wauyemo inda zirenze imwe, yari yarabigize umwuga. iyo yajyaga kuryama yumvaga amajwi y impinja zirira akabura amahoro. yaraje araherekezwa kwa NYIRIMPUHWE, asaba imbabazi abo bana, arakira. humura IMANA iragukunda
Kanda hano umusubize

murekatete - 9/10/2016 saa 17:20

Imana ninyembabzi kandi iyo uyigarukiye irakugarura. ikiringobwa nukwiyunga niya kuremye hanyuma ukayinginga ngo Izirengagize ibyaha byawe byinshi Iguhe umwana kandi Irabishoboye rwose
Kanda hano umusubize

niyonkuru esron - 5/10/2016 saa 15:22

uwo mukobwa niyihangane yarasebwe yibaza ko akava mubahung gaheranwa
Kanda hano umusubize

muzungu michrl - 23/09/2016 saa 19:54

pole saana,humura lmana yarakubabariye Niba warasabye imbabazi ubikuye kumutima kdi ukabireka burundu ntiwihebe kuko kubyara uzabyara kdi bitangwa nimana.ndabiza uwaguhemukiye gutyo numara gushinga urugo azajya agutesha umutwe.numara Kubaka urugo mumaze kubyunvikana numutware wawe uzamusabe uhindure nimero za tel yawe.nkwifurije urugo ruhire
Kanda hano umusubize

Hakizimana libert - 26/09/2016 saa 05:10

Pore vrmtmubuzima Ibibsbazavyamaho nukwihangana
Kanda hano umusubize

- 30/09/2016 saa 15:48

nne wewe ntiwabikra ufise ubwenge?
Kanda hano umusubize

Uwinge Joselyne - 23/09/2016 saa 16:18

Sinkwijeje Ibitangaza Kuk Ntari Nyagasani Niyo Utabona Urubyaro Woe Ukomere Kuri YEHOVA Naho Ubundi Mwa Bahungu Mwe Mwimufata Nki Njiji Umwanzi Wacu Aracyahari ( Satani) Kd Ni Umushukanyi , Twisabire YESU KRISTO Imbaraga Pawulo Yagize Ati "byose Tubishobozwa Na Kristo Uduha Imbaraga" Nubwo Iminsi Ikomeye Ark Ntituyobore Cg Ngo Ituyobye. Tx!
Kanda hano umusubize

bebe louise - 22/10/2016 saa 18:37

Mwiriwe neza yesu nashimwe rero igitecyerezo cyange nuku yasaba imana imbabazi kuko ibyo yakoze nibibi kandi nkakubwira ngo imana numubyeyi nucabugufi ukihana izakubabarira kandi nyuma yimbabazi ntarubanza kandi humura uzabyara murakoze
Kanda hano umusubize

RUHARABU - 23/09/2016 saa 08:40

Yoo! Ihangane rwose mukobwa mwiza ibyo bibaho ko umuntu agwa mu cyaha kandi atari abigambiriye. Uwo musore wagushutse, nako uwo mugome n'umwicanyi watumye mwica ako kaziranenge ntuzongere gukundana na we kuko icyo yagushakagaho ni ukwishimisha gusa nta rukundo yari agufitiye ndetse nta n'urwo yari afitiye uwo muzabyarana kuko nyine si ibyo mpmba gihamya ni uko yakugiriye inama yo gukuramo inda. Mbega ubugome! Gusa wowe Imana ikubabarire kuko wemera icyaha wakoze kandi ukacyicuza. Humura uzabyara hungu na kobwa, ariko ntuzahemukire umugabo uzagushaka ngo umuharike icyo kicanyi. Thanks.
Kanda hano umusubize

B.Daniel - 23/09/2016 saa 17:34

Kwikiranura n'Imana nibyo bya mbere naho ibindi byose biri mumaboko yayo.Pole kandi wizere Imana yawe
Kanda hano umusubize

Sibomana Vincent - 11/10/2016 saa 11:26

Uwiteka Azagushoboza. Igikuru Nuk Wicuz Ku Cyaha Wakoze. Niwizere
Kanda hano umusubize

- 3/11/2016 saa 13:54

icyambere wibabazwa ningaruka z'ibyabaye : babazwa n'icyaha ubwacyo kandi usabe imana imbabazi irakubabarira kandi uzirinde gukora ikindi cyaha imbabazi z'imana ziza kubaho iteka ryose ntiwibuka yesu akiza umusambanyikazi hamaze kubura uwamutera ibuye aricyo kimenyetso cyo kubabarirwa yaramubwiye ngo igendere ntukongere gukora icyaha ukundi nawe ntukongere gukora icyaha ukundi uzagire urugo rwiza kandi muzabyare ( hungu na kobwa .)
Kanda hano umusubize

- 22/09/2016 saa 07:25

Oya Kwizina Rya Yesu Uzongera Gutwika Kand 'imana Izakubabarira.Mug Kuba Waratakaj Ubusugi Nkumufasha Wawe Bizomubabaza Arik Wibuk Ko Yesu Ari Inyishu.Vyose Bizohera
Kanda hano umusubize

Kabo Mike - 22/09/2016 saa 02:43

Wakoze ibyaha bibiri bikomeye. Gusambana ndetse no gukuramo inda. Imana yarakubahishije ku mpamvu utazi ntiyagushyira ku karubanda. Aho wakabaye uyishimira kuba yaragihishiriye kuko uba warataye agaciro muri societe iyo bimenywa nabantu benshi. Aha ndashaka kukugira inama yo kudahirahira ngo ujye kwatura nkuko bari kubikubwira kuko Imana ibabazwa cyane no kuba yaraguhishiriye mu mafuti yawe warangiza ukajya kwangiza isura yawe no kwangiza societe uyibwira ibyaha wakoze itabereye umuhamya. Ibi rwose Imana irabyanga cyane. Abantu ubasaba imbabazi kucyaha babereye abahamya naho kucyabereye mu bwihisho ubimenyana n'Imana yawe. Dore ibintu bitatu bikwereka ko wihannye byukuri kd ko Imana yakubabarira kd nkurikije ubuhamya watanze byose urabyujuje: kubabazwa nicyaha wakoze, gusaba Imana imbabazi, kwiyemeza kutazagisubira. Abagushuka ngo shaka pastor wizeye uyu nawe azagusambanya nureba nabi kd ujye ugira ipfunwe igihe cyose umubonye. Ariko ubwo uzi umuntu uzi ibyawe? Aba ashobora kwitwaza iyo weakness yawe akagukoresha ibindi ashaka. Kubwibyo watch out plz. Kubyerekeranye no kubyara uzabyara rwose kuko ikigaragara uratwita! Hari ubwo bagukuyemo uterus se cg ngo bagukorere ligature des trompes? Jye ndi umuganga, ibyo nabibera umuhamya. Ntihagire ukwaka numero ngo arashaka kugufasha! Abo nibabandi nkubwira baba bashaka guprofitira kuri weakness zabandi. Saba Imana imbabazi ukomeze ubuzima busanzwe. Wish u all the best.
Kanda hano umusubize

kabwa - 23/09/2016 saa 09:00

KABO MIKE. Ngushimiye inama nziza uhaye uyu mwana wumukobwa. abantu ntibakuraho ibyaha byabantu Imana niyo ibikuraho gusa yonyine. urakoze uri umubyeyi mwiza ahubwo nuko hano dukoresha amazina atari ayacu ari ibishoboka nkaba uyu mukobwa nakuvugisha nkagushimira. nukuri pe.
Kanda hano umusubize

ganza - 23/09/2016 saa 19:44

hhhhhhh. uri inkoziyibibi yambere pe. gusambana warangiza ukica umwana. njye namadamu byatubayeho dufata icyemezo cyokubana no gufataneza uwo muzirantenge. ubumfite umuhungu mwiza cyane. wakoze icyaha kitababarirwa. uzahira wicwa nagahinda kibyo wakoze. roho yuwo mwana izahora igutesha umutwe ntuzigera ugira ibyishimo byuzuye. uzahora ukundo uwo means wishe kurusha abo uzabyara nyuma. wagize. nabi iyo wemera ukabyara. umbabarire niba mvuze nabi mumatwi yawe ariko sinashyigikira ubwicanyi wakoz e
Kanda hano umusubize

uyu mukobwa yakoze amakosa atatu yarasambanye yica umwana atazi yihakana nu wo babikoranye irindiriye mariage yi bisimba mukirundi ubugeni bwibikoko wari kuvyara murikumwe nu wayiguteye.
Kanda hano umusubize

ganza - 23/09/2016 saa 19:53

hhhhhhh. uri inkoziyibibi yambere pe. gusambana warangiza ukica umwana. njye namadamu byatubayeho dufata icyemezo cyokubana no gufataneza uwo muzirantenge. ubumfite umuhungu mwiza cyane. wakoze icyaha kitababarirwa. uzahira wicwa nagahinda kibyo wakoze. roho yuwo mwana izahora igutesha umutwe ntuzigera ugira ibyishimo byuzuye. uzahora ukundo uwo means wishe kurusha abo uzabyara nyuma. wagize. nabi iyo wemera ukabyara. umbabarire niba mvuze nabi mumatwi yawe ariko sinashyigikira ubwicanyi wakoz e
Kanda hano umusubize

Habyarimana eric - 21/09/2016 saa 22:22

Uzampamagare nkujyire inama yacyigabo ku 0722716281 ok
Kanda hano umusubize

- 21/09/2016 saa 22:19

yesaya 50:7-8 1abami 8:35-50 izabana nawe komera kuko niwihana uzabona imbabazi z'Imana nubu watuye nuko waturiye nabapagani komera ndakwinginze uzabyara Mana yajye I buka uyumukobwa mwizina ryayesu pastor Williams contact : 0788800533 izere
Kanda hano umusubize

Alice - 21/09/2016 saa 15:18

BERA MURI kuri uru rubuga abacamanza batagatifu ku buryo mwinjira no mu Mana n'ubumana bwayo? ibaze Imana imanutse ikinjira muri kamere ya buri wese muri mwe kuva amenye ubwenge bwo gutandukanya ikibi ni cyiza, muteye ubwoba nu kuri mwigize intungane zo ku ndimi? wa sanga inkike mutoreramo ni nkoko zibabonye zihunga
Kanda hano umusubize

- 21/09/2016 saa 16:39

birashoka ko wakongera kubyara niba koko Muganga wabyigiye ariwe wayigukuriyemo.ariko wahemukiye umuziranenge.ihanganne
Kanda hano umusubize

NDI FREDINA - 21/09/2016 saa 19:59

inama.nakugira ntuzasubirane nawe kuko uwo musore numugome iyo mutica uwo muziranenge umwo rero imbabazi atagiriye uwo muziranenge nawe ntazazikugirira ubwo rero yakweretse ukwari mbere ntayindi mbuzi isengere imana izaguha instuti itazagukoza isoni murakoze mwihane
Kanda hano umusubize

lucky - 21/09/2016 saa 14:36

Humura uzabyara arko usable imana imbabazi kdi nuwo mugiye gushakana uzabimubwire.nzi Uwakuyemo 2,kdi abyaye2, ubu afite ninda
Kanda hano umusubize

Nkusi - 21/09/2016 saa 11:23

Ndi umuganga kandi nshyira nomugaciro sinagushimira kowakuyemo inda, ariko niba koko ibi atari ibitekerezo by abanyamakuru abantu mugisha inama aba bantu muba muri kwihemukira, abasomyi benshi ntakinyabupfura, ntabumuntu abandi bafite amateka mabi yarabangije babaye nkinyamaswa so mugire inshuti zizewe atari twebwe dusoma kuko ntituribeza
Kanda hano umusubize

- 21/09/2016 saa 10:07

Humura uzabyara ariko ntuzongere gukora icyaha nkicyo, ntacyaha nakimwe kitababarirwa imbere y'imana iyowihannye ubikuye kumutima
Kanda hano umusubize

- 21/09/2016 saa 10:06

Humura uzabyara ariko ntuzongere gukora icyaha nkicyo, ntacyaha nakimwe kitababarirwa imbere y'imana iyowihannye ubikuye kumutima
Kanda hano umusubize

juru raimond - 20/09/2016 saa 20:39

reka nigore ngire icyo nkubwira ndakunenze kbs ko wara warifashe wirekuye gute uzi ko abakobwa nta bwenge mugira umuhungu aragushuka gute?wamwigemuriye kumanywa ubwose!urangije urica ndakumenyesha ko utazagira amahoro murugo na rimwe uri inkunguzi cyakora ni wihana ukabibwira iwanyu itorero n,uwo mugabo wawe wenda bizoroha namjye ukubwira hari rushiki rwanjye rwasambanye mbese rwaraduhemukiye cyane new rufite impinja ebyiri z,impanga mbabajwe n,ubukene zirimo n,ubwo mfite umugore nta kibi ndamubonaho ariko muri abapfu muroroshye murashukika mbese muri amazi
Kanda hano umusubize

- 21/09/2016 saa 22:08

ntugace impanza kuko ibyo ukora biruta icyo cyaha none ihane nawe urwobo ucukuye harigihe warugwamo IMANA igirimbabazi
Kanda hano umusubize

alice - 20/09/2016 saa 18:47

imana ikibabarire. kandi ntugire ubwoba uzabyara nukuri. gusa ntangazwa nabantu baba batukana uboshye bo ari intungane. ubwo muraba bose bavugaga gutya utagira icyaha yaboneka ngo agutere ibuye? jumura imana ni inyembabazi. ntibakagusjuke ntuzabibwire fiance wawe yagufata ukuntu. sawa komera uzagire ubukwe bwiza
Kanda hano umusubize

Gasore - 20/09/2016 saa 17:51

None ga lili ko umwenda wari ukingiriye ahera watabutse bica bisigura ko duca dukora ivyaha rero ngo tuzoharigwa kuba yarasambanye siwe ariko no gukuramo inda vyukuri ega numwicanyi ikibabaje nuko yabiteguye ndetse abishira mungiro aranasenga vraiment kandi azi ko agiye kwica (uyo mwana arambabaje ) ariko imana ninyembabazi yaraguhariye kera uzasama indi mbanyi kandi bitagoranye
Kanda hano umusubize

Mimi - 20/09/2016 saa 17:11

Umva nshuti warahemutse nibyo ariko Imana nta cyaha itababarira iyo usabye imbabazi zivuye ku mutima, ntabyo ingumba zose zakuyemo amada, icyangombwa nukwihana ukazibukira icyaha n'igisa nacyo, ikigaragara uracyari muto wenda hari ibyo wakoze ushutswe nukuruta Uzi ibyo arimo niyo mpamvu Imana ariwe mucamanza w'ukuli. Ese abagucira imanza bo baba ari intungane zingana iki? Ko iyavuze ngo ntukice ariyo yavuze ngo ntukabeshye. Ku bwibyo uzahirwe muri byose kandi nkwifurije urugendo rwiza rugana mu ijuru.
Kanda hano umusubize

azap - 20/09/2016 saa 16:20

Ariko mwabantu mwe kujya misengero ngo muratura ibyaha mwakoze ngo babasengere koko mwumva aribyo uwo ugusengera se aba ari In tungane Kubera iki wowe utakwisengera ugasanga rimwe na rimwe murasanga abagabo ngo babasengere ahubwo aribo banyabibi kubarusha umuntu wese Imana iramwumva naho burya muba mugiye kwitangaza aho munyuze ngo uriya yarumusambanyi ruharwa yaje iwacu turamusengera wakwiherereye ukaririra Imana yawe ko nawe yakumva kandi ko ntacyaha itababarira kandi Imana niyo nyirimpuhwe zihebuje n'imbabazi uba warabikoze wihishe ujye unihisha wihishire usabe Imbabazi niwitaranga uzaba ahubwo wisize icyo cyaha witangaje ntikizanakuvaho
Kanda hano umusubize

hakizimana callixte - 20/09/2016 saa 17:28

imana imunabarire kuko siwe nisatani yabimuteye gusa nabobagaga bakora byo byogukuramo amanda barabiherewe ubureganzira batye babafatira ibyemezo
Kanda hano umusubize

NTWALI FRANCOIS - 26/09/2016 saa 14:24

HARI ABANTU BIHUTA KUVUGA BACIRA ABANDI IMANZA INAMA NKUGIRIYE KOMEZA USOME BIBILIYA KANDI USENGE IVUGAKO KWIHANA IMANA NTITE CYEREREZA IBIZA EJO NGO IBONE KUKU BABARIRA INGARUKA YICYO WAKOZE IRAMUTSE IBAYE UZIHANGANE IDUKIZA ICYAHA NTIDUKIZA INGARUKA ZACYO IMANA IGUFASHE
Kanda hano umusubize

hakizimana callixte - 20/09/2016 saa 17:28

imana imunabarire kuko siwe nisatani yabimuteye gusa nabobagaga bakora byo byogukuramo amanda barabiherewe ubureganzira batye babafatira ibyemezo?
Kanda hano umusubize

Camaradou - 20/09/2016 saa 21:30

Senga,wihanire Kureka,idaca Urwakibe Izakugirira Imbabazi.Kandi Iguhe N'urubyaro Rwumugisha!
Kanda hano umusubize

byiringiro emmanuel - 22/09/2016 saa 21:02

ihangane imana niyo nkuru niwojyera uzaba ubabajimana kd ntiwihebe uzabyara nkabandi babyeyi porpor
Kanda hano umusubize

- 20/09/2016 saa 14:46

wakoze icyaha cyambere cyubusambanyi usaba imbabazi icyaha 2 cyubwicanyi waragiteguye kandi ugishyira mubikorwa mubyukuri ntambabazi ukwiye KWICA UMWANA UDAFITE AMAKOSA INNOCENT BABY
Kanda hano umusubize

shema - 20/09/2016 saa 13:50

kwihangana bibaho nn
Kanda hano umusubize

lili - 20/09/2016 saa 13:12

unva nshuti Imana irababarira kdi yo sinkumuntu.kdi ingumba zose suko ziba zarakuyemo inda nawe uzabyara.bibe ibanga ryawe n'Imana kko umwenda warukingirije ahera wacitsemo kabiri ngo buri weseyakwigererayo kdi irakunva ikakubabarira.humura igira impuhwe nurukundo rwinshi niwicuza izakubabarira.
Kanda hano umusubize

bryker - 20/09/2016 saa 12:03

abakobwa niko mwabaye mukora ibyaha mubizi neza ark mukaza muvuga ubusa gusa wowe IMANA ikubabarire kwica uwo mwana ubwo Uzi yari kuzaba iki koko??????
Kanda hano umusubize

Kigabo - 20/09/2016 saa 10:18

iyo umuntu yi yatuliye ko yakoze icyaha aba yababaliwe ikibi nukongera humura rero bizagenda neza gusa ntuzongere gushukwa ntihagire ugutera ubwobà imana itubabalira ntangingimira aliko ntukongere.!
Kanda hano umusubize

Gahungu Kayezu - 20/09/2016 saa 10:08

Ubwo uba ugisha inama yiki? ngo ujya kuyikuramo wasenze Imana!!!, icyaha ukoze ukizi ukigambiriye nukibabarirwa, uwo musore upfunyikiye ikibiribiri gusa! ubwo yirata mubandi ngo arashubijwe ukundi ashatse umwicanyi ruharwa (ivu rihoze ryotsa.....), Yezu agutabare gusa nakundi
Kanda hano umusubize

kalisa - 20/09/2016 saa 09:37

No mumvugo yawe bigaragara ko ukuri akagoryi ka kana mubitekerezo mumigirire no mumutwe , Niba barayigukuriyemo bakakwangiza ntuzabyara, Imana yanakureka ntupfe uyikuramo ikanaguha umugabo mwiza ugukunda unafite byose,Ariko ikazakwima umwana kuko wamwishe ubishaka wabigambiriye ntaruhare yagize mubusambanyi bwawe yari yavuyemo.Imana izamukwima (umwana) umushaka ufite byose uboneko wakosheje kandi uko uzajya utekereza umwana nzajya wibuka ko wamwishe .
Kanda hano umusubize

- 20/09/2016 saa 09:18

Mugemutekereza murambuye intekerezo.mwibaze muti mbese ibindikuvuga haruwo byagirira akamaro. Kubeshya se haromo umumaro?. Kugwiza ibibi gusa. Mubura kwigisha abantu NGO bave mubyaha bihane ahu ubwo mukivugira ibihwa bye nirari ryanyu. Mukomere uwomukorera azabahemba. Guhimba ikinyoma ugamije kwemeza abantu.ahaaaa koko ibyahanuwe bidosohoreyeho. Abakobwa no mumano dufite ibibazo.
Kanda hano umusubize

Peter - 20/09/2016 saa 08:18

Ihangane Niko isi imera ariko ibyo bibaho cyane
Kanda hano umusubize

mizero - 20/09/2016 saa 07:34

humura nubwowahuye nanyamuryabana ndahari nzaguhoza nubwo wariwaranteye uwinyuma,
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 20/09/2016 saa 07:29

Iyo watangiye gukora ibyaha ntujya ubivamo ubwo ubabaye uwikibi urasweranye uziko aribibi wishe umuziranenge uziko kwica aribibi ikiruseho upfunyikiye amazi uwo mugiye gukora ubukwe ubuzi ubushaka mbega!!!!! Kuki witiranyije urukundo no guswerana? Gusa inama naguha nuko wagakwiye KUREKA uwo mugiye gukorana ubukwe ugasanga uwowatumye bikubaho kuko niwe uzirengera iso ngaruka ibazenu bura ibyara muganga ati nikibazo cyuko wakuyemo inda kandi magorwa ugiye kukurongora yibyira ko arongoye inkumi?!!uzaba winjiye mukindi kiciro icyo kwiyahura doreko byatangiye kukwiyereka kare ubwo ubonako ushobora kutazabyara ngicyo igihembo kibyaha nkwibarize Guswerana nikimenyetso cyurukundo
Kanda hano umusubize

joe poster - 20/09/2016 saa 11:05

ihangan bibaho mubuzim nae siyari wowe gs wigira ubwob kuko imana yaguhayeee gukomeza kubaho wakuyemo inda kd ikab inaguhayeee undi mugabooo izaguh nibindii gs uzicuzeee kd ubisabire imbabaziii nakibaho kitagira imamv
Kanda hano umusubize

ok - 20/09/2016 saa 04:54

Ubwo n'undi wagushuka wakwemera.
Kanda hano umusubize

ok - 20/09/2016 saa 04:54

Ubwo n'undi wagushuka wakwemera.
Kanda hano umusubize

- 19/09/2016 saa 21:57

humura uzabyara uwiteka yatubabariye iminsiyokujinjakwacu
Kanda hano umusubize

- 20/09/2016 saa 09:01

Ariko icyaha cyakorewe murwiherero kihanirwa murwiherero. Kwirirwa utanga amatangazo yibyakubayeho ntamumaro. Niba bamwe munavuga ibyo mugamije guha satani amajwi muzabona ingaruka. Aho kwigisha abantu NGO have mubyaha mubabwira ibinyoma nkibyo. Icyonzi nuko ibyobintu aribyukuri utabivuga. Haranditse NGO ni mubura ubwenge nzabata.
Kanda hano umusubize

Sylvestre - 19/09/2016 saa 21:39

Burya Iyo Wemera Ko Wakoze Icaha Uraharigwa Kuko Imana Yacu N'inyembabazi Mugihe Wihanye Icaha Cawe ,ikindi Ni Uko Uwo Mugomba Kubana Womuhishuka Ukabimubwira Uko Byagenze Mukabana Mutinubana .Imana Igufashe Ndakwifurije Ubukwe Bwiza.
Kanda hano umusubize

Conscience - 19/09/2016 saa 21:27

Umva nkubwire , ibyaha nkibyo nako nibyose, usaba imbabazi kubantu no ku MANA ukazihabwa , ariko ingaruka zabyo , byanze bikunze zikuzaho , ntanicyo wakora zikurweho . Buriya niyo mpamvu umunyabwenge bwukuri ari umuntu wirinda kwijandika mubyaha , akaba arinayo mpamvu i jambo ry'Imana ari ukuri " kuva mu byaha niko kujijuka" Impamvu mbibaze ntya; nonese ko wumva uhorana ikododo kdi byarararangiye? sizo zangaruka ? wabikuzahiki? Ubuse uwo mwana wambuwe ubuzima uzamukurahe ngo umusabe imbabazi? sizo zangaruka utakuraho ? Ibyo byose umugabo wawe wa 2 araje abe victime warabimubwiye se ubundi? Njye nakugira inama yo kujya mu masengesho ukabyatura ibyo bintu bakagusengera nawe wisengera , ukavuka bushya ningamba nshya nyuma yibyo si non bizakomeza bikubere igisebe kidakira gishobora gukurura ibibazo birebire Murakoze
Kanda hano umusubize

Conscience - 19/09/2016 saa 21:21

Umva nkubwire , ibyaha nkibyo nako nibyose, usaba imbabazi kubantu no ku MANA ukazihabwa , ariko ingaruka zabyo , byanze bikunze zikuzaho , ntanicyo wakora zikurweho . Buriya niyo mpamvu umunyabwenge bwukuri ari umuntu wirinda kwijandika mubyaha , akaba arinayo mpamvu i jambo ry'Imana ari ukuri " kuva mu byaha niko kujijuka" Impamvu mbibaze ntya; nonese ko wumva uhorana ikododo kdi byarararangiye? sizo zangaruka ? wabikuzahiki? Ubuse uwo mwana wambuwe ubuzima uzamukurahe ngo umudage imbabazi? sizo zangaruka utabona aho? Ibyo byose umugabo wawe wa 2 araje abe victime warabimubwiye se ubundi? Njye nakugira inama yo kujya mu masengesho ukabyatura ibyo bintu bakagusengera nawe wisengera , ukavuka bushya ningamba nshya nyuma yibyo si non bizakomeza bikubere igisebe kidakira gishobora gukurura ibibazo birebire Mudslide!
Kanda hano umusubize

Mary - 19/09/2016 saa 22:48

Humura Ibyo Bibaho Gusa Komeza Wizere Imana Itaremeyeko Upfa Bayikuramo N'ibindi Izabikora Kuko N'ingumba Zirabyara.
Kanda hano umusubize

Mary - 19/09/2016 saa 22:49

Humura Ibyo Bibaho Gusa Komeza Wizere Imana Itaremeyeko Upfa Bayikuramo N'ibindi Izabikora Kuko N'ingumba Zirabyara.
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 20/09/2016 saa 15:47

Mary Wimubeshya kandi we abyiyumvamo ko Atazabyara!!!!!kandi wasanga yarakomeje guswerana?!! Doreko ntawuryaho rimwe jya ubaha biswerere utazaba umugaragu mubi wabitse itaranto ntayikoreshe naho kutabyara ntakibazo warusobanukiwe ko abakuramo inda bakongera kubyara biba arahanyagasani humura uzabyara niba utarakomeje guswerana
Kanda hano umusubize

Desire - 19/09/2016 saa 20:20

Humura uzabyara ahubwo uzarebe ko ntabindi birwara yagusigiye ndumva asambana cyane umuntu uzi abaganga bakuramo inda ni danger .
Kanda hano umusubize

- 19/09/2016 saa 21:01

ahubw urareb nez ntuzub ingumb mugab uzovyar iman irakubon
Kanda hano umusubize

- 20/09/2016 saa 07:19

Je ndi umupastor numva worondera umukozi w'Imana wiziye wature. Ingaruka kubana uzovyara nawe ubwawe uwo mwana wakuyemwo mwite izina ugire levee de deuil yiwe kuko yari umuntu nkawe hanyuma umusezere kuko ingaruka bizoshika naho urota imisi yose ivyiwe. Uvyaturire uwo muzobana, wemere ingaruka zose. Imana ikuzigame.
Kanda hano umusubize

- 19/09/2016 saa 20:18

muvandimwe, humura uzabyara niba ntayindi ngaruka wakuyemo. Gusa icyaha waragikoze, ndetse kirenze kimwe. Uzasabe Imana imbabazi kugirango umutima wawe ubohoke kdi Imana n'umubyeyi w'imbabazi.
Kanda hano umusubize

Aloys - 19/09/2016 saa 20:12

Ubundi Yezu ntawe atababarira iyo abyicujije abikuye ku mutima. Ariko ibyo bisaba urugendo rurerure kuko kwica umuntu byongeye kwihekura ubura bwawe muvandimwe urumva bifereranywa no kuba utakiri umuntu. Icyo gihe uwari umuntu aba abarirwa mu nyamaswa. Niyo mpamvu ngira nti birashoboka ariko ni urugendo muvandi. Gutwita uzatwita, kubyara uzabyara ndetse usubireyo. Ariko kugirango umutima wawe uzatuze bizagusaba kwirundurira mu Mana no kutazasubira guhemuka ukundi. Kuko ikibaye cyose urishinja ko biguturutseho. Maze rero uzegere abantu b'Imana bagufashe kwiyunga n'Imana. Muri Kikiziya Gatolika ubusanzwe uwakoze icyo cyaha asanga musenyeri niwe umuherekeza kugeza ubwo amushyikirije Imana. Yezu ababarira byose iyo umusanze n'umutima washengutse kandi wihana. Nta kinanira Imana ariko muvandimwe bizagusaba urugendo mu bukrisitu mu bumuntu mu kwicisha bugufi no kwihana binyuze Imana. Ubwo rero uvuga ko wari ukijijwe biragusaba kuzaba mwiza ku Mana kuruta mbere kuko no gukunda Imana kuruta uko wikunda no kuruta uko ukunda inshuti yawe ikurutira izindi. Uzibuke tugomba gukundana nk'uko Imana ibishaka atari nk'uko twe dushaka cg inshuti yacu ibishaka. Nkwifurije amahoro y'umutima kandi Nyagasani akurebane impuhwe akubabarire kdi yongere akubare mu bana be.
Kanda hano umusubize

mugisha - 19/09/2016 saa 20:10

Nshuti ntugire ubwoba kuko niba ari ugukuramo inda gusa ushoborakongera gusama ntakibazo , ukeretse niba hari indi miti wafashe yayindi ituma ushobora gusambana ntusame burya ntabwo aba ari % kuba itakwica urubyaro burundu
Kanda hano umusubize

mugisha - 19/09/2016 saa 20:09

Nshuti ntugire ubwoba kuko niba ari ugukuramo inda gusa ushoborakongera gusama ntakibazo , ukeretse niba hari indi miti wafashe yayindi ituma ushobora gusambana ntusame burya ntabwo aba ari % kuba itakwica urubyaro burundu
Kanda hano umusubize

via - 19/09/2016 saa 19:58

Humura uzabyara
Kanda hano umusubize

Irambona renovato - 19/09/2016 saa 19:51

niwihangane sha umukunz waw yakuberey umuhemu pe!bury numugang yaragiz ikos cyane!arko nimpundka zishobra kugushkira gus imana arkubna izaguha ikibndo sha!
Kanda hano umusubize

ndugu - 19/09/2016 saa 19:33

Humura imana izamuguha
Kanda hano umusubize

Narumiwee - 19/09/2016 saa 19:26

Ko utagishije inama mbere hose se utarabikora,none uraza ubaza ubusa gusa
Kanda hano umusubize

Icyo akeneye - 20/09/2016 saa 04:06

None se wagisha inama utaragira ikibazo? Ese wowe uhuye n'ikibazo wakwifuza gusubizwa nk'uku usubije?
Kanda hano umusubize

M2 - 19/09/2016 saa 19:03

Sha pole vrmnt
Kanda hano umusubize

- 19/09/2016 saa 18:24

muvandinasomye ubutumwabwawe, nugusenga imanayonyikandi uzabyara. shabirakazepe
Kanda hano umusubize

- 19/09/2016 saa 18:23

muvandinasomye ubutumwabwawe, nugusenga imanayonyikandi uzabyara. shabirakazepe
Kanda hano umusubize

- 19/09/2016 saa 18:23

muvandinasomye ubutumwabwawe, nugusenga imanayonyikandi uzabyara. shabirakazepe
Kanda hano umusubize

Emmy - 20/09/2016 saa 07:45

Ariko Wowe Uvugango Warukijijwe,icyo Warukijijwe Niki Kdi Uri Umwicanyi,umusambanyi Nibindi Utavuze,ubwose Iyo Utica Uwo Mwana Byari Kuzakubuza Kubona Umugabo?Mbere Yuko Ushaka Inshuti Yindi Mubana Uba Waratuye Ibyaha Byawe Muruhame Ugasaba Imbabazi Nibwo Warikuba Ukijijwe Byukuri Naho Ubu Inkomanga Yibyaha Izaguhora Kumutima
Kanda hano umusubize

- 20/09/2016 saa 09:54

muvandimwe sha nukuriwarahemutsepe! ibyakubayeho nikibazo,ariko inama uyigishije mugihekitaricyo, ubawarayigishije ukimarakumenyako utwite, ubundi byunvikaneko wakunze umugabokusha umwana, none wifuza umwanawiki?
Kanda hano umusubize

- 20/09/2016 saa 10:40

imana ni nyembabaz kowatakanvy yunvis ugutak kway iraguharir.nje ndumuhungu.nukur abahung nkibic 50% ntakeza kab ivyab nugukora amab gusa imana igufash iguhezagir mugw rug urik.witegura gutahamw
Kanda hano umusubize

Emmanuel twagira - 20/09/2016 saa 18:04

Ikibazo ako kanapfu ni nde wagakuyemo?uramenye ntuzahe umugabo muzabana,nyuma yuko ukuye inda ntamuntu ukunda wemewe guha ibintu,kuko umutera umwaku hagati aho wowe utekereza kuzabanza guha nde uwo mwaku?
Kanda hano umusubize

cyprianos - 21/09/2016 saa 07:15

iyindaya y' umwicanyi icyo ijyaniye umugabo nigiki? gusa abakobwa murabapfu?
Kanda hano umusubize

phocas - 21/09/2016 saa 11:21

ihangane shima imana kuba 'ukiriho naho gutaka kwawe nyagasani 'arakumva 'imana yanga icyaha igakunda abanyabyaha ihangane tegereza kusama kandi nibyanga ntuzarenganye imana siyo itera ibyago ahubwo irareka bikaba ihangane.
Kanda hano umusubize

phocas - 21/09/2016 saa 11:24

ihangane shima imana kuba 'ukiriho naho gutaka kwawe nyagasani 'arakumva 'imana yanga icyaha igakunda abanyabyaha ihangane tegereza kusama kandi nibyanga ntuzarenganye imana siyo itera ibyago ahubwo irareka bikaba ihangane.0727853080.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X