Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  view >> 

Fantastic Restaurent yazanye udushya gusa, Nyamacoma n’ ibindi – REBA AMAFOTO

Mu gihe bimaze kumenyerwa ko restaurent Fantastic ikomeje kunezeza abayigana muri uyu mujyi wa Kigali, kuri ubu yazanye udushya gusa mu biribwa, mu binyobwa ndetse no mu mitangire ya serivisi.

Kuri ubu babazaniye nyamacoma ku giciro gito cyane ku buryo abakunda inyama zokeshe bararitswe ndetse banibutsa abakiriya babo ko gahunda yo kubereke imipira yo ku isi yose igikomeje; buri wese ahitamo uwo areba dore ko ecran ari nyinshi kandi ziba zirimo ibitandukanye buri wese agahitamo ibyo akunze.

Mu kiganiro na manager, yatangaje ko ibyo bakora babyigiye kandi ko badashakisha by’umwihariko ko bafite gahunda yo gushakira abakiriya babo udushya twa buri munsi two kubanezeza, aha akaba yagize ati :’’Isuku na serivisi nziza ni byo twitoje mbere ya byose’’.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu, umukiriya ashobora kuza akarya, akanywa,… ubundi mu kwishyura akabikora akoresheje Visa card, tigo cash ndetse na mobile money; izi serivisi zikaba zarashimishije abakiriya.

Ku bijyanye n’ibiribwa, umukiriya ni we wihitiramo kuko habarizwa ubwoko bw’ibiribwa bwinshi kandi bakaba babitegura batirengagije bamwe bafata amafunguro bategetswe na muganga.

Muri Fantastic Restaurent, bagira amasaha y’ikigoroba yo gufasha abaruhuka kuruhuka neza babacurangira imiziki y’ubwoko bwose bwaba ubwa gakondo ndetse n’ubwa kizingu.

Dore ko gahunda ya muzika iteye:

Ku wa mbere no ku wa kabiri: Umuziki woroshye (slow music ) n’ aba DJ babizobereyemo

Kuwa gatatu, no Kuwa gatanu no ku wa gatandatu: Ni umwanya w’ igisope ( Live ) kandi kwinjira bikaba ari ubuntu

Kuwa kane: Karaoke with Cindy

Naho ku Cyumweru: film nziza cyane ziba zigezweho.

img22356|center>

Kuri Buffet amahitamo ni ay’umukiriya

Théoneste Itangishatse – Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X