Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  view >> 

Ibihugu byo muri EAC biriga ukuntu byahuza ikirere no kugabanya ibiciro by’ingendo z’indege

Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba bihuriye ku muhora wa ruguru kuri uyu wa 19 Nzeri byemeranijwe ku bigomba gukorwa muri gahunda yo guhuza ikirere no kugabanya ibiciro by’ingendo z’indege.

Abaminisitiri bashinzwe ubwikorezi mu bihugu by’u Rwanda, Kenya Sudani y’Epfo na Uganda bemeranijwe kuri zimwe mu ngingo zikubiye muri raporo y’itsinda ry’abatekinisiye, y’ibigomba kubanza kunozwa n’ibihugu bihuriye kuri uyu mushinga mbere y’uko ushyirwa mu bikorwa.

Abashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’umuhora wa ruguru (Northern Corridor) baherukaga gutangaza ko gahunda yo koroshya itumanaho ndetse n’ingendo zo mu kirere zizaba zamaze kunozwa mbere y’uko umwaka wa 2014 urangira.

Gusa abaminisitiri bavuze ko bimwe muri byo nk’ibisaba kubanza guhindura amategeko, bikeneye ko izindi nzego z’ubutegetsi muri buri gihugu kinyamuryango zibanza kubisuzuma, zikanabifataho umwanzuro. Abaminisitiri ariko bavuze ko nubwo ibi bitakwemerezwa rimwe, hari ibyihutirwa bigomba guherwaho.

Dr. Alexis Nzahabwanimana, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ku ruhande rw’ U Rwanda yavuze ko nk’ingingo yo gufungura ikirere hagati y’ibi bihugu yo bizeye ko izahita yemezwa n’abakuru b’ibihugu, kandi bizafasha kugabanya ibiciro by’ingendo z’indege ku kigero gifatika.

Ibindi biri gusuzumwa muri uru rwego birimo guhuza amategeko agenga ibikorwa by’ishoramari, kwiga ikigero cy’imisoro ku nyongeragaciro yakwa amakompanyi akora ubwikorezi n’ingendo zo mu kirere.

Nta gihe ntarengwa ibihugu by’u Rwanda, Uganda Kenya na Sudani y’Epfo bihuriye kuri uyu mushinga byemeza ko izi ngingo zezemeranwaho.

Hitezwe ko abakuru b’ibihugu mu nama yabo iteganije kuba mu Kwakira uyu mwaka I Kampala izatanga umurongo ntakuka.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X