Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  view >> 

Ntibisanzwe muri Simba Supermarket: Ubu noneho babazaniye Decodeurs za Konka mureba isi yose mwibereye iwanyu

Si ibimenyerewe cyane ko muri Simba abantu bahabariza ibikoresho byo mu rugo kuko hari benshi bibwira ko muri Simba tugira gusa ibijyanye n’ ibyo muri za Supermarches. Ubu agashya Simba ibahamagarira ni ama decodeur yabazaniye meza cyane kandi ku giciro utabona ahandi hose mu Rwanda.

Muri Simba kandi bakomeje kubagezaho produits bari basanzwe babagezaho zirimo ibikoresho byo mu rugo, ibicuruzwa binyuranye byo muri za Alimentations na za Supermarches, babafitiye imyambaro ituruka mu nganda zizwi zo ku mugabane w’ u Burayi ku giciro gito utabona ahandi.

Simba ni yo yonyine ibagezaho ibikoresho bya Konka mu Rwanda aho muzasanga ama telefoni, amateleviziyo, za Frigo n’ ibindi bikoresho mwifuza.

Aya matelefoni ya Konka aboneka muri Simba ku giciro cyenda kuba nk’ubuntu

Akarusho kuri ubu ni za decodeurs yabazaniye zuzuyeho ama chaines meza yaba ay’ abana n’ ay’ abantu bakuru, ibi byose kandi icyiza cyabyo ni ibiciro babibaheraho.

Izi decodeurs zibashoboza kureba isi yose muri mu nzu iwanyu

Simba ibatumiriza amavuta ajyanye n’ uruhu rwanyu ndetse ikabagira inama zijyanye n’ imiterere y’ uruhu mufite. Ntimwibagirwe ko muri Simba Supermarket muhasanga imyenda inkweto by’ abagabo, abana n’ abagore n’ ibindi bikoresho bitandukanye.

Muri Simba kandi hari na Simba Caffe kabuhariwe yakira abantu mu buryo bwiyubashye aho uganirira n’ umuntu ibitekerezo byisukiranya kubera umutuzo n’ amahumbezi ahaba ku buryo gutandukanya amanywa n’ umugoroba bikugora kubera amafu ahaba.

Simba Supermarket iherereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Centenary House ariko bakaba baranabafunguriye ishami mu nzu nini ya Grand Pension Plazza.

Sam Kwizera - imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X