Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  view >> 

Birashyushye muri Fantastic Restaurant : muhishiwe igitaramo cy’ igisope kuri uyu mugoroba!

Nk’ uko yabibamenyereje Fantastic Restaurant yabateguriye igitaramo cy’ imbaturamugabo kirimo abahanzi baririmba indirimbo z’ igisope zimwe mwakunze mugasaba ko twabazinira ba nyirazo.

Icyo gitaramo kikaba giteganijwe kuri uyu wa gatanu ku itariki ya 26 Nzeli/September 2014 muri Fantastic , aho kwinjira biza kuba ari ubuntu kuri buri muntu wese wahagera ukifatira icyo kunywa kigera ku nyota yawe.

Iyi ikaba ari gahunda ibafasha gusoza icyumweru neza icyumweru ndetse n’ ukwezi kwa cyenda ibyishimo bidacagase. Abajyaga bajya gushakira ahandi umuziki mwiza w’ ikinyarwanda cyo hambere wuje uburyohe Fantastic ibararikiye kwitabira iki gitaramo mukibonera imbonankubone abahanzi b’ igisope aho muza gutaha munyuzwe byanze bikunze.

Twabamenyesha ko gahunda y’ igisope izanakomeza no mu byumweru biri imbere muri Fantastic ariko akarusho kakaba ari uko uyu munsi ari ugusoza ukwezi kwa Nzeli ndetse ukaba ari n’ umunsi ubanza wa week End aho benshi baba bari bukomereze ikiruhuko cyabo ku munsi w’ ejo ku wa gatandatu.

Fantastic iherereye ku muhanda uva mu mujyi rwagati ahazwi nko kwa Rubangura ukomeza ujya City Plazza ni mu nsi ya ya nzu ndende yubatse ahahoze gare ya Kigali.

Sam Kwizera - imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X