Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  view >> 

Bill Gates yongeye kuyobora urutonde rw’ abaherwe muri Amerika, nyiri Facebook niwe wungutse bidasanzwe uyu mwaka

Ku rutonde rw’ abaherwe ba mbere muri Amerika rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere n’ urubuga Forbes Magazine, nyir’ uruganda Microsoft,Bill Gates yaje ku mwanya wa mbere na miliyari z’ amadolari $81, akaba yarngeye ho miliari 9 ugereranije n’ umutungo yari afite umwaka ushize, bikaba byarashingiye ku nyungu y’ uruganda Microsoft n’ irindi shoramari ry’ uyu muherwe.

Forbes kandi ikaba yagaragaje ko uyu mugabo akomeje ibikorwa byo gufasha, binyuze mu kigo nka Bill & Melinda Gates Foundation, aho yatanzemo miliyari $30 uhereye mu 2000, amafaranga yafashije guhindura byinshi mu buzima bw’ abanyamerika harimo kurwanya imbasa no kuvugurura imyigire y’ abanyamerika.

JPEG - 21.7 kb
Bill Gates, umunyamerika wa mbere ukize kurusha abandi

Kuri ubu Bill Gates akaba yarashyize amafaranga menshi mu kurwanya Malaria, harimo gukwirakwiza inzitiramubu mu bihugu bikennye, kugeza aho guhera mu 200 malaria yagabanutse kugera kuri 25%, Bill gates akaba agishyiramo amamiliyoni menshi ajyana n’ icyifuzo cy’ uko iyi ndwara igomba kugabanuka kugera kuri 0%.

Mu bandibakire, umuherwe nyir’ uruganda rukora porogaramu za mudasobwa zitwa Oracle, Larry Ellison, afata umwanya wa gatatu na miliyari $48.1 billion.

Nyiri Facebook Mark Zuckerberg niwe muntu winjije amafaranga menshi uyu mewaka, ava kuri miliyari 15 z’amadolari yari afite umwaka ushize agera kuri $34.7 z’ amadolari uyu mwaka nk’ uko urubuga Forbes rwabitangaje kuri uyu wa mbere.

Uru rwunguko kandi rugaragaye nyuma y’ uko muri Gashyantare uyu mugabo yaguze urubuga application ya Whatsapp kuri miliyari 19 yishyuye Cash, ndetse muri Werurwe agura uruganda rukora utwuma bumvisha mu matwi (Headset) rwa Oculus Rift.

JPEG - 30 kb
Mark Zuckerberg umuyobozi wa Facebook na Whatsapp, niwe wungutse kurusha abandi

Zuckerberg akaba ari umuherwe w’ umunyamerika wa gatatu mu bakora ubucuruzi mu ikoranabuhanga nk’ uko tubikesh Forbes. Mu bandi baza kuri uru rutonde harimo umuyobozi mukuru wa Google Larry Page uza ku mwanya wa 12 na miliyari $31.7, na mugenzi we ,Sergey Brin, uza ku mwanya wa 13 na miliyari $31.2 .

Uwahoze ari umuyobozi mukuru wa Steve Ballmer kuri ubu akaba afite miliyari $22.3 z’ amadolari. Umuyobozi mukuru w’ uruganda rukora mudasobwa zo mu bwoko bwa Dell Michael Dell afite miliyari $17.5, naho undi uri mu bashinze Microsoft Paul Allen we akaba aza na miliyari $17.1 z’ amadolari y’ amerika.

Rabbi Malo Umucunguzi – imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X