Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  view >> 

Ubukungu bwa Kenya bumaze kuzamuka kurusha uko byibazwaga

Ubukungu bwa Kenya bushobora kuba bwariyongereye ku kigero cya 25%, urugero rurenze kure uko byari byabazwe mbere kubera ko ubu hahinduwe uburyo bwo kubara uko bungana.

Uko kubara gushyashya kuzatuma Kenya ifatwa n’abahanga mu by’ubutunzi na Banki y’Isi nk’igihugu kiri hagati na hagati mu bukungu aho gufatwa nk’igihugu kigira umusaruro uri hasi.

Ibi byatumye ubukungu bwa Kenya mu 2013 bubarwa ko bwazamutseho 5,3% mbere bukaba bwari bwabazwe kuri 4,7%.

Imibare mishya nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga ngo buri ku kigero cya 20%, aho buza ku mwanya wa 4 muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nyuma ya Nigeria, Afurika y’Epfo na Angola. Ariko iyo urebye ubukene n’ubushomeri biri muri iki gihugu benshi ntibemera iyi mibare.

Abahanga bavuga ko kwerekana ko umusaruro ari munini kuruta uko byibazwa bidasobanura ko abaturage bafite amafaranga ahubwo ko birushaho gukurura abashoramari.

Ingaruka Kenya igiye guhura nazo nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, n’uko igiye kuva ku rutonde rw’ibihugu byahabwaga imyenda y’inyungu nto ibigo mpuzamahanga biha ibihugu bifite umusaruro muke ngo byiteze imbere vuba.

Abahanga bo ariko basanga birutwa n’uko byaguma gutyo. Ibihugu byinshi by’Afurika bimaze igihe birimo birasubiramo uko bibara urugero rw’ubutunzi bwabyo, bikaba bishobora gutuma Banki Nyafurika y’Iterambere isanga ubukungu bw’Afurika buruta kimwe cya gatatu uko byibazwaga.

Dennis Nsengiyumva - imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X