Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  view >> 

Inkuru imaze kuba Impamo “5000” ibaye Umurongo w ‘abaturage!

Ntibayari bisanzwe mu Rwanda ndetse no muri Africa aho habaho inomero itanga ibisobanuro igatanga na Serivisi , kubatuye igihugu byongeye kandi kubuntu .

Kuri ubu mu Rwanda harabarurwa abanyarwanda bakabakaba 12.000.000 muri bo abarenga 60% bafite telefoni zigendanwa, Business zigenda zivuka ku bwinshi ku buryo ziteza urujijo, mu baba bazikeneye.

Twari tumenyereye kandi ko ushaka servisi ajya kuyishaka aho iherere agakora ingendo ndende kandi zivunanye, rimwe na rimwe agasanga iyo serivisi ntigikora cg yamikiye mu kindi gice, ibi bidindiza umusarururo ku mpande zombi haba uhabwa n‘ utanga servisi. Ibi bibazo byaje gukemurwa na Call Rwanda kuko kuri ubu ari cyo kigo cyonyine mu Rwanda wabarizaho izi serivisi amasaha yose uzikenereye.

Call Rwanda ikorana n’ abantu bo mu ngeri zinyuranye mu gihugu
Twagananiriye na AIme Crispin Nsengiyumva, umuyobozi wa call Rwanda, adutangariza byinshi ku mikorere ya call Rwanda.

Aime Crispin yagize ati :” dutanga servisi nyinshi, duha abaduhamagara numero z’ ibigo, tukabarangira aho bikorera kandi nta kindi kiguzi, icyo basabwa gusa ni uguhamagara call center yacu kuri 5000 ukabaza".

Bwana AIme Crispin Nsengiyumva, umuyobozi wa call Rwanda

Uretse n’ ibyo kandi bafite ibyo bita Appointment settings, iyi ni servisi ikorana n’ ibitaro ndetse na bimwe mu bigo byakira abantu benshi mu byo bita Rendez-vous.

Muri serivisi dutanga kandi tutanga iz’ubutumwa bugufi” SMS” kuko call Rwanda niyo ifasha abantu gutanga ibitekerezo byabo cg gusaba no gusuhuza ku maradiyo na Televiziyo muzi ko bohereza ubutumwa bakoresheje Telephone zabo kuri 5000.

Call Rwanda ifasha abantu batandukanye, ibigo by’ amashuri, ibitaro, ibigo by’ ubucuruzi mu kumenyekanisha ibikorwa byayo binyuze mu kitwa Bulk SMS, iki cyabaye bidasubirwaho igisubizo ku bafite amanama , gutumira, ibitaramo , ibigo by ‘abashuli gutanga ubutumwa kandi bukagera ku bo bugenewe mu kanya gato karenze umunota umwe.

Tubibutse ko iyi servisi itangwa na Call Rwanda binyuze byose ku murongo wabo 5000, bigatangwa mu ndimi eshatu ari zo ikinyarwanda, igifransa n ‘icyongereza kandi iminsi yose; kandi ibi bikorwa ku buntu bidasabye ubikeneye ko ajya kubareba, ibi byose kandi bikorwa n’ urubyiruko rw’ abanyarwanda rukiri ruto.


Mugane Call Rwanda irabafasha, ibigo binyuranye babafasha kwandikisha services zanyu kandi ku buntu. Ubu kandi ni uburyo bugezweho bwihutisha itumanaho n’ ikoranabuhanga.

Sam Kwizera - imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X