Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  view >> 

Servise zihebuje ni zo Fantastic Restaurant ihishiye abakiliya bayo iminsi yose y’ icyumweru

Fantastic Restaurant, iyi ni restaurant imaze kuba ubukombe muri uyu mujyi wa Kigali, aho ikomeje kwerekana itandukaniro aho abayigana bakomeje kuyogezxa bayishima imyato. Ubu ikigezweho ni ibitaramo bya buri mugoroba ibategurira tutibagiwe ko yabazaniye Nyamachoma.

Muri Fantastic uretse servise zinoze zisanzwe zihatangirwa n’ abakozi bahawe amahugurwa ahanitse, muri iyi minsi babazaniye nyamachoma ngo mutava aho mwifuza. Ubu murayibona amasha 24/24 kuko bazi neza ko hari abakiliya baba bakora mu gicuku, abafata ingendo hirya no hino ku isi, ndetse n’ abafite imirimo ikorwa mu masaha yigiyeyo.


Muri Fantastic umukiliya agorwa no gutoranya ifunguro yifuza

Fantastic iracyabategurira amafunguro ajyanye n’ ibyo mwifuza kuko haba indyo zirenga ijana buri wese n’ aho yaturutse akaba ari we wihitiramo. Fantastic iracyabaha macedoine kuri buri muntu wese wahafatiye amafunguro, ibi kandi bikaba byiyongera ku bakozi bafite ubuhanga buhanitse mu kwakira no kwita ku bakiliya, aho nta muntu wakiriwe muri Fantastic ujya uyivamo ahubwo umwe azana babiri.

Gahunda y’ ibitaramo na yo ikaba ari isanzwe ariko ku badasanzwe bayizi iba iteye itya:

Ku wa mbere no ku wa kabiri: Umuziki woroshye (slow music ) n’ aba DJ babizobereyemo
Kuwa gatatu, ku wa gatanu no ku wa gatandatu: Ni umwanya w’ igisope ( Live ) kandi kwinjira bikaba ari ubuntu

Kuwa kane: Karaoke with Cindy
Naho ku Cyumweru: film nziza cyane ziba zigezweho.

Muri Fantastic kandi ntabwo ari ngombwa ko wiriranwa amafranga uyazengurukana akuvuna umufuka kuko bemera bwa buryo bwa gisirimu bugezweho, uburyo bwa Visa Card.

Muri Fantastic ushobora kandi kuharebera imipira igera kuri ine icyarimwe ku buntu kubera za ecrans nini cyane babateguriye ngo mube inyuma y’ amakipe mukunda.

Fantastic Ibarizwa mu mujyi wa Kigali rwagati, ku muhanda uva ahazwi nko kwa Rubangura werekeza City Plazza mu nsi ya ya nzu ndende ( Kigali City Tower ) yubatse ahahoze gare yo mu mujyi.

Muze muri Fantastic mubone servise mwaburiye ahandi.

Sam Kwizera – imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X