Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  view >> 

Uwegukanye ibihembo bya Heineken yasogongeye iki kinyobwa mu bice bitandukanye by’ umujyi wa Kigali

Louis Nkurunziza niwe muntu watsindiye bwa mbere ibihembo mu irushanwa rya Heineken, aho yahawe gusogongera iki kinyobwa mu bice bitandukanye by’ umujyi wa Kigali, hamwe n’ inshuti ze ebyili.

Kuwa gatanu nibwo Nkurunziza, inshuti ze ebyili n’ umukobwa mwiza bari kumwe batemberejwe mu mujyi wa Kigali, bishimira ikinyobwa cya Heineken nshya ifite izina rya “the Cities”, berekeza mu tubali n’ ahandi hantu hatandukanye batwawe mu modoka ya Limousine.

Mu irushanwa ryo kwamamaza Heineke nshya “The Cities” ryatangiye kuwa 10 Nzeli bikabera mu tubari tugera kuri 20 mu mujyi wa Kigali, kuwa 29 Nzeli akaba aribwo Nkurunziza yatangajwe nk’ uwegukanye ibihembo bya Heineken, atemberezwa hamwe n’inshuti ze.

Urugendo ku wa gatanu rwaratangiriye ku biro bya Bralirwa ku Kicukiro, ubwo limousine yatoye Nkurunziza na bagenzi be berekeza kuri Caiman Bar and Restaurant i Kibagabaga aho bafatiye amafunguro na Heineken.

JPEG - 134.6 kb
Louis Nkurunziza n’ inshuti basangira Heineken muri Caiman Bar and Restaurant i Kibagabaga
JPEG - 137.9 kb
Mbere yo gufata amafunguro babanje no kuyasengera

Nyuma Nkurunziza na bagenzi be bakomereje muri Century Cinema mu nyubako ndende ya Kigali City Tower aho beretswe amashusho mu buryo bwa 5D.

JPEG - 822.1 kb
Nkurunziza n’ abo bari kumwe bitegereza amashusho mu buryo bwa 5 D

Nyuma yo kureba amashusho bakomereje hejuru y’ iyi nyubako bitegereza umujwi wa Kigali wose ndetse banahafatira amafoto.

JPEG - 153.3 kb
Louis Nkurunziza wegukanye ibihembo (Uwa 3 ibumoso) n’ abayobozi muri Bralirwa Mark Mugarura Nkera ushinzwe kwamamaza Heineken (Uwa kabili ibumoso) na Patricia Garuka ushinzwe kwamamaza HEINEKEN, MUTZIG na AMSTEL(uwa kane ibumoso)

Nyuma urugendo rwakomereje muri Papyrus Chill Zone ku Kimihurura, maze rusorezwa muri Club Envy nayo iherereye ku Kimihurura.

JPEG - 814.7 kb
Nkurunziza mu mwanya wa DJ (umukinnyi w’ umuziki)

Nyuma y’ ibi bikorwa byose Nkurunziza akaba yaravuze ko ashimishijwe cyane n’ uburyo yafashwe neza kandi byose abikesha ikinyobwa akunda kunywa cyane.

Naho Mark Mugarura Nkera ushinzwe ikinyobwa cya Heineken muri Bralirwa, yavuze ko bifuza ko abanywi ba Heineken aho bari hose ku isi bishimira umujwi wabo, bikanagenda bityo ku batuye umujyi wa Kigali cyane ko ufite byinshi byo kwishimirwa.

Kuri ubu Heineken ikaba yarazanye inzoga nshya ya Heineken ifite amoko atandatu, ajyanye n’ imijyi itandatu nka Amsterdam, Berlin, London, New York, Rio de Janerio na Shangai.

Ibi bikorwa bikazakomeza kugeza mu kwezi kwa gatandatu umwaka utaha.

Rabbi Malo Umucunguzi - imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X