Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  view >> 

EU na EAC ntibivuga rumwe ku masezerano y’ubuhahirane n’ubucuruzi hagati yabyo

Nyuma y’imyaka 10 mu biganiro bigamije gushyiraho amasezerano y’ubuhahirane n’ubucuruzi hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) n’uw’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), impande zombi zananiwe kumvikana.

Amakuru aravuga ko umuryango EU wanze gusinya ku mpamvu zitaramenyekana aya masezerano yari ategerejweho gufasha akarere gucururiza ku masoko y’I Burayi mu buryo bworoshye.

Mu byumweru bibiri bishize abaminisitiri b’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba basinye aya masezerano, ndetse batangaza ko mu gihe kitarambiranye abakuru b’ibihugu byabo n’abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bazayashyiraho umukono agatangira gukurikizwa.

Christophe De Vroey, umujyanama ushinzwe ubucuruzi n’itumanaho muri komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yatangarije ikinyamakuru The Star ko hari ibibazo bitanu bikomeye bikibangamiye aya masezerano.

EU ivuga ko ingingo zimwe z’aya masezerano zinyuranije n’amategeko amwe y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, ndetse bimwe mu bizikubiyemo bikaba bitarashimwe na bimwe mu bihugu bigize uyu muryango.

Mu biganiro byariho kuva mu 2002, buri ruhande rwakomeje gushinja urundi gushyiraho amananiza. Ingingo zakuruye impaka cyane zikaba zishingiye ku gukuriraho imisoro ibicuruzwa biva muri aka karere no guhagarika ubufasha ibihugu bya EU biha abahinzi kugira ngo bikureho ubusumbane mu bucuruzi.

Gusa kugera mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri gushize ibihugu by’aka karere byari bigifite icyizere cy’uko nta gisibya aya masezerano azasinywa n’impande zombi.

Icyo gihe Ambasaderi Valentine Rugwabiza, minisitiri ushinzwe umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba mu Rwanda, yavuze ko ibibazo biri muri ayo masezerano byose byumvikanweho, ndetse ko yari asigaje kwemezwa gusa, akanahita ashyirwa mu bikorwa.

Ntagihindutse, bimwe mu bihugu by’akarere bigiye gukomwa mu nkokora, ariko cyane cyane igihugu cya Kenya gisanzwe cyohereza muri EU ibintu bifite agaciro kabarirwa mu Magana y’amamiliyari.

Aho kizahariye cyane ni uko amabwiriza ya EU yo mu mwaka wa 2012, agikura mu bihugu bishobora gusonerwa imisoro ku byo cyohereje muri EU.

Bivuze ko kuba aya masezerano atarasinywe, ibicuruzwa cyohereza muri EU bizajya bisoreshwa ku kigero kiri hagati y’umunani n’ibice bitanu na 15%.

Amabwiriza yo mu 2012 aha ibihugu bya Uganda, u Rwanda, Tanzaniya n’u Burundi amahirwe yo gukomeza kohereza ibintu usibye intwaro muri uyu muryango bitatswe imisoro.

Cyakora umuryango w’Ubumwe by’Uburayi n’uwa Afurika y’Uburasirazuba yemeranya ko imishyikirano kuri aya masezerano igomba gukomeza.

Src: KFM

Dennis Nsengiyumva - imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X