Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  view >> 

Ubukungu bw’isi buzagabanuka muri uyu mwaka ndetse n’utaha

Ikigega mpuzamahanga cy’imari ku isi IMF cyatangaje ko ubukungu bw’isi buzagabanuka muri uyu mwaka ndetse no mu mwaka utaha ndetse kiburira isi ko ubukungu bukomeje guhindagurika.

Iki kigega cyavuze ko ubukungu bw’uyu mwaka bushobora kuzamuka ku kigero cya 3.3% aho kuba 3.4 % nkuko cyari cyabitangaje muri Kamena uyu mwaka. Umwaka utaba, ubukungu buzagera ku kigero cya 3.8% aho kuba 4.0% nkuko cyari giherutse kubitangaza.

Igabanuka ry’ubukungu rizagaragara cyane mu bihugu birimo amakimbirane nk’Uburusiya, mu Burasirazuba bwo hagati no mu gihugu cy’Ubuyapani.

Ibihugu nk’Ubwongereza ni bimwe mu bitazigera bigira ingaruka z’ubukungu muri iyi myaka. Ubukungu bw’Ubwongereza butegerejwe ho kuzamuka ku kigero cya 3.2 % uyu mwaka mu gihe mu mwaka utaha buzazamuka ku kigero cya 2.7% mu mwaka utaha.

Muri Afurika, icyorezo cya Ebola kizatuma ubukungu bugabanuka mu bihugu byo mu Burengerezuba bwa Afurika mu gihe ubushyamirane mubya Politiki nabwo ari intandaro yigabanuka y’ubukungu mu bihugu bimwe na bimwe by’isi.

Philbert Girinema

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X