Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  view >> 

Guhera kuri uyu wa Gatanu muri Fantastic Restaurant umuziki uraza kuba uvuza ubuhuha, ntimucikwe

Restaurant Fantastic iherereye mu mujyi wa Kigali ikaba imenyerewe mu gutunganya no gutanga amafunguro ameze neza yujuje ubuziranenge yabateguriye ikirori kidasanzwe mu mpera z’ iki cyumweru dusoza.

Bakiliya namwe abagana Fantastic murahishiwe kuri uyu wa gatanu aho muri Fantastic babateguriye umuziki w’igisope n’undi muziki wo mu rwego rwo hejuru mu rwego rwo kubafasha gusoza neza iki cyumweru no kubafasha kuruhuka no kuzatangira igitaha mwagaruye amahumbezi.

Barabazanira abahanzi basanzwe bazwiho ubuhanga mu ndirimbo za karahanyuze zakunzwe cyane mu myaka ya za 1980, 1990 na 2000. Akarusho gahari kandi ni uko kwinjira muri iki gitaramo ari ubuntu ukihitiramo ikinyobwa kikugera ku nyota maze ukishimira amahitamo wakoze yo kubagana mu mpera z’ icyumweru.

Icyo Fantastic irusha abandi si ukugabura no kunyekesha ahubwo ibarusha ibinyobwa n’ amafunguro bifite qualite, akarusho bigatangwa n’ abakozi babizobereyemo kubera amahugurwa atuma baba indashyikirwa mu mujyi wa Kigali mu gutanga services nziza za Restaurant.

Muzabyina muririmbane n’ abahanzi mukunda muri karaoke maze abifuza gukesha bakeshe dore ko nta guhagarika kuko babateguriye uburyo bugezweho bugumisha amashusho mu mwanya wo kubyiniramo.

Ibi byose kandi birajyana na servise zisanzwe zihatangirwa zirimo kuharebera shampiyona zinyuranye haba mu Rwanda no ku muagabane w’ u Burayi, ibi byose biukaba byariyongereyeho nyamachoma mwakomeje gusaba muri benshi.


Fantastic iherereye mu mujyi wa Kigali ku muhanda uva ahazwi nko kwa Rubangura werekeza City Plazza.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X