Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> Alain MUKU >> 

Alain MUKU ni inde

Umuhanzi ndetse akaba n’umwanditsi w’indirimbo Alain MUKU amazina ye nyakuri akaba ari Alain Mukurarinda yavukiye i Kigali mu mwaka wa 1970.
Ku myaka 9 y’amavuko Alain MUKU nibwo yatangiye kuririmba muri korali y’abana yo kuri Paruwasi ya Mutagatifu Michel(Saint Michel).

Ubwo yarangizaga amashuri yisumbuye mu mwaka wa 1990 nibwo we n’inshuti ye yitwa Nsengiyumva Jean-Jacques baje gushinga Orchestre yitwa GALAXY BAND yanaje gukundwa muri icyo gihe.

Uretse kuririmba Alain MUKU mu mwaka wa 1999 akaba yaraje gubona impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’amategeko muri Université Catholique de Louvain mu Bubiligi.

Alain MUKU ubu akaba ari umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

Kubijyanya na muzika Alain MUKU akaba amaze gushyira ahagaragara Alubumu 6 arizo :

• Stop à la drogue (en duo avec Assumpta).
• Hommage à l’Orchestre Impala (en duo avec Assumpta).
• Madoudou.
• Teta.
• Igitego.
• Murekatete.

Alubumu enye za nyuma akaba yaranditse indirimbo zizigize ubwo yakoraga mu mushinjacyaha.

Alaim MUKU akaba yaragize indirimbo zagiye zikundwa cyane kugeza na n’ubu harimo iyitwa Murekatete, Museke weya, Gloria, ndetse na zimwe yagiye aririmbira amwe mu makipe akomeye y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda nka Tsinda Batsinde, Kiyovu, Rayon Sport na APR.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X