Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  view >> 

Simba Super Market ikomeje kugeza ku bakiriya bayo ibikoresho na serivisi by’intashyikirwa

Nyuma yo gufungura ishami rishya ku Kimihurura Simba Super market ubu ikomeje kugeza kubakiriya bayo udushya twinshi mu bicuruzwa no kuri Serivice zinogeye abayigana.

Simba Super market ni rimwe mu masoko manini ya hano mu Rwanda ahurizwamo ibicuruzwa bitandukanye birimo ibyo kurya n’ibikoresho byo munzu ikaba imaze kuba ubukombe mu kugeza kubakiriya bayo ibikoresho bifite ubuziranenge ndetse ikaba yaranafunguye ishami rishya Kimihurura mu rwego rwo kwegereza ibicuruzwa byayo ku banyarwanda bose.

JPEG - 153.3 kb
Muri Simba Supermaket wahasanga ibikoresho bitandukanye byo mu gikoni

Iri soko ubusanzwe ribarizwa mu nyubako ya Centenery House ndetse na Grand Pension Plaza, rifite umwihariko w’ibicuruzwa bitandukanye kandi bihendutse utasanga ahandi, akarusho byose biba bifite Guarantie y’igihe runaka kuko iyo igikoresho uguriyeyo kigize ikibazo ugisubizayo bakaguhindurira kandi bakanagufasha kubigeza iwawe kugiciro gito, ibintu bidasanzwe muyandi masoko.

Simba Super Market ifite ibikoresho birimo amatelefoni ya KONKA n’ ayandi agezweho y’ubwoko bwose, ibikoresho byo munzu, amafunguro atabarika utasanga ahandi, amateleviziyo y’ akataraboneka ndetse n’ibindi byinshi utasanga ahandi.

Iri soko rifite n’ ibindi byinshi kandi kugiciro cyiza, by’ umwihariko Simba Super Market ikaba ifite n’aho abantu baruhukira bakanahafatira amafunguro n’ibinyobwa bitandukanye.

Solange Gakuru-imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X