Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

Simba Super Market ikomeje kugeza ku bakiriya bayo ibikoresho by’intashyikirwa na Serivise zinoze

Nyuma yo gufungura ishami rishya Kimihurura Simba Super market ubu ikomeje kugeza kubakiriya bayo udushya twinshi mu bicuruzwa no kuri Serivice zinogeye abayigana.

Simba Super market ni rimwe mu masoko ya hano mu Rwanda ahurizwamo ibicuruzwa bitandukanye birimo ibyo kurya n’ibikoresho byo munzu ikaba imaze kuba ubukombe mu kugeza kubakiriya bayo ibikoresho bifite ubuziranenge ndetse ikaba yaranafunguye ishami rishya kimihurura mu rwego rwo kwegereza ibicuruzwa byayo ku banyarwanda bose.

Iri soko ubusanzwe ribarizwa mu nyubako ya Centenery Hause ndetse na Grand Pension Plaza,rifite umwihariko w’ibicuruzwa bitandukanye kandi bihendutse utasanga ahandi,akarusho byose biba bifite Grant y’igihe runaka kuko iyo igikoresho uguriyeyo kigize ikibazo ugisubizayo bakaguhindurira kandi bakanagufasha kubigeza iwawe kugiciro gito,ibintu bidasanzwe muyandi masoko.

Twababwira ko Simba Super Market ifite ibikoresho birimo amaterefone ya KONKA agezweho y’ubwoko bwose,ibikoresho byo munzu,amafunguro atabarika utasanga ahandi,amateleviziyo yakataraboneka ndetse n’ibindi byinshi utasanga ahandi iri soko rikaba ribifite kandi kugiciro kiza,by’umwihariko Simba Super Market ifite aho abantu baruhukira bakanahafatira amafunguro n’ibinyobwa bitandukanye.

Solange Gakuru - imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X